Gusinzira k’umwana ukivuka ni ikintu kiba gihangayikishije  ababyeyi cg abarezi b’uwo mwana.

Buri wese aba yibaza icyo yakora ngo umwana we asinzire, igihe azatangirira gusinzira nijoro, hari n’abibaza impamvu  asinzira cyane ntakanguke vuba, … !

Kubera ko buri mwana yihariye, n’ibisubizo by’ibi bibazo bizatandukana bitewe n’umwana.

Mu gutegura iyi nkuru twifashishije uburambe dufite mu kwita ku bana bato, ibiganiro twagiranye n’abantu batandukanye, ndetse n’ibitekerezo by’abahanga ku mikurire y’umwana.  

IBITOTSI BY’UMWANA W’AMEZI 0-3

 Uruhinja rukivuka rusinzira rukurikije ibyo rukeneye, ni gake cyane rusinzira mu masaha yorohereza ababyeyi cg abarezi be. Iyo umwana akivuka, ntabwo aba azi gutandukanya amanywa n’ijoro. Mu byukuri, isaha yo mu mubiri we, igenga ibihe byo gukanguka no gusinzira, iba itarajya ku gihe neza.

Ikindi ni uko buri mwana ukivuka yiga gusinzira ku muvuduko we, nk’uko umunsi umwe aziga gukurura inda, gukambakamba, guhaguruka, no kugenda.

Ubusanzwe uruhinja rusinzira mu gihe cy’amasaha 2 kugeza kuri 4 akurikiranye rukabona kwicura, ariko ashobora no kuba amasaha 2 gusa iyo yonse neza. Hari abana b’impinja basinzira cyane bagakangurwa gusa no konka, ariko hari n’abandi, mu buryo budasanzwe, bamara igihe kinini bareba kuva bavutse. Ibyo byose biterwa n’imiterere yabo.

 Ubusanzwe, abana bakivuka (0-1 amezi) basinzira amasaha ari hagati ya 14 kugeza kuri 18 ku munsi. Kuva ku mezi 1 kugeza ku mezi 3, basinzira amasaha ari hagati ya 14 kugeza kuri 17 ku munsi kandi bashobora kumara hagati y’amasaha 2 cyangwa 3 yikurikiranya bari maso (badasinziriye).

 Kugira ngo umwana asinzire amasaha 5-6 akurikirana mu ijoro nta cyo anyweye bisaba ko umubiri we uba ushobora kubika ingufu ziwufasha igihe asinziriye, kugenzura imihindagurikire y’ubushyuhe bw’umubiri we, imikorere y’umutima n’ivuburwa ry’imisemburo.

 

ICYO WAKORA NGO UFASHE UMWANA MUTO GUSINZIRA

Birashoboka cyane ko umwana wawe aryama cyane ku manywa maze akarara areba nijoro! Ntukwiye guhangayika cyane kuko ibyo ni ibisanzwe, aba ataramenya gutandukanya ijoro n’amanywa. Mu bisanzwe, umwana atangira gusinzira nijoro hagati y’ibyumweru 8-10 nyuma yo kuvuka. Mu gihe utegereje ko icyo gihe kigera, dore icyo wagerageza gukora kugira ngo umufashe gusinzira kandi buhoro buhoro ashobore gutandukanya amanywa n’ijoro.

 

–       Mbere yo kumuryamisha, genzura neza uburiri umwana aryamaho ko bumeze neza ;

–       Genzura neza mbere yo kumuryamisha ko ibyo umubinda atabyanduje, kandi umwambike imyenda imufasha gusinzira neza (idakomeye cyane, itariho ibintu               bimujomba nk’ibipesu, indumane n’ibindi, itamutera gukonja, …);

–       Genzura niba ubushyuhe bw’icyumba aryamamo bumeze neza (hadashyushye cyane cg ngo habe hakonje cyane);

–       Genzura niba nta mwuka mubi winjira aho aryama (umwotsi w’itabi, umunuko uturuka ahantu hatandukanye, imibavu ihumura cyane, …)

–       Gerageza gutuza igihe uri kumuha icyo anywa nijoro ;

–       Gabanya urumuri rw’aho aryamye;

–       Irinde kumuganiriza cyane nk’uko ubikora ku manywa, kandi ugabanye urusaku urwo ari rwo rwose;

–       Wikomeza kumuhindukiza uhindura ibyo yambaye nijoro, umuhindurire igihe ubona ko ari ngombwa cyane;

–       Ku manywa jya ukorana na we umutembereze , umuganirize cyane;

–       Igihe aryamye ku manywa ntugakinge amarido cg ngo utume aho aryama hijima;

–       Niba bishoboka umuryamishe ku manywa mu buriri butandukanye n’ubwo aryamamo nijoro;

–       Irinde guhora uhindagura ibyo umukorera n’amasaha ubikoreraho kugira ngo amenyere ibyo umukorera mbere yo kuryama, n’isaha aryamiraho.

 

UBURYO BWIZA WARYAMISHAMO UMWANA

 

Kuryamira urubavu ni bwo buryo bwiza bwo kuryamishamo umwana ukivuka. Ariko kuko aba atashobora kuryamira urubavu neza bisaba ko hari icyo utega inyuma ye mu mugongo kugira ngo ahame hamwe adahirimye imbere cg se inyuma. Ubu buri mu buryo bwiza bwo kuryamisha umwana kandi bukamurinda urupfu  rutunguranye rukunze kwibasira abana bato, rushobora no gukomoka ku kuryama nabi akaba yahera umwuka.

 Icyo ugomba kumenya ni uko ugomba guhora uhindura uruhande umwana wawe aryamira. Ntabwo umwana agomba guhora aryamye areba aho nyina cg se umwitaho aryama kugira ngo umurinde guhengama k’umusaya cg se k’umutwe kuko ahora aryamiye ahantu hamwe. Si byiza kuryamisha umwana yubitse inda igihe cyose utamuri iruhande ngo umufashe guhindukira abishatse. Ariko iyo umwana ashobora kwiyubika we ubwe (ku mezi 5-6) ushobora kumureka akaryama yubitse inda kuko n’igihe abangamiwe aba ashobora kwihindukiza.

 

ICYO WAKORA MU GIHE UGIFITE UMWANA MUTO UTARATANGIRA GUSINZIRA NEZA

1.   Kwakira ko ibyo bibaho kandi ko bizageraho bigashira uko umwana azagenda akura. Ibyo bizakurinda guhangayika bigufashe gutuza, kandi nutuza bizatuma                n’umwana wawe atuza.

2.   N’ubwo uba wishimiye kwakira umuntu mushya mu buzima bwawe no mu muryango wanyu, ugomba kugerageza gufata umwanya wo kuruhuka cyane cyane                igihe  umwana asinziriye nawe ukaruhuka.

3.   N’ubwo iyo uryamye isaha 2 cg 3 nijoro ukabyuka mu gitondo wumva umeze neza, umenye ko nyuma y’igihe utangira kumva umunaniro ndetse rimwe na rimwe          ukumva ufite umubabaro! Menya ko kwita ku mwana bisaba ubufatanye bw’abo muri kumwe mu muryango, niba bahari, ubasabe kugufasha ibishoboka kugira              ngo nawe ushobore kuruhuka.

4.   Witegereza ko abo muri kumwe bibwiriza ko ukeneye ubufasha mu kwita ku mwana no kuri wowe, ahubwo basabe ubufasha wowe wumva ukeneye.

Mu gusoza, tubashimiye ko mwabanye natwe mu kumenya uko twafasha abana bakiri bato gusinzira kandi tubararikiye kuzakomezanya natwe mu biganiro bizakurikiraho. Dukomeje kandi kubakangurira kwita ku bana, kubaha igihe gihagije, uburere bwiza n’urukundo, kuko ari byo bizatuma tubabonamo umusaruro mwiza tubifuzaho kandi na bo bakazabasha kuvamo abantu bahamye; bashimwa n’Imana n’abantu.

Share.

IshamiNews is an online media publication established in 2024, primarily focused on providing information on parenting, with a particular emphasis on early childhood development and child rights.

Leave A Reply

Exit mobile version