Kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2024, ni umunsi mpuzamahanga w’ubwiherero. Uyu munsi ubwo wizihirizwaga mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe, witabiriwe n’abaturage ndetse n’abayobozi bo mu nzego za leta barimo guverineri w’intara Kayitesi Alice wari umushyitsi mukuru. Akaba yasabye buri wese kwita ku bwiherero nk’uko yita aho arara cyangwa ku mubiri we.

Ubwiherero bugezweho bari gusukura

Guverineri Kayitesi kandi yasabye imboni z’isuku n’isukura zizakorana n’Ikigo cy’Isuku n’isukura cya Nyamagabe kwita ku guhugura abaturage kuruta kumva ko bagomba kubagurisha ibikoresho bibafasha kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa. 

Ubwo hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga w’Ubwiherero mu karere ka Nyamagabe hatashywe Ikigo cy’Isuku n’Isukura cya Nyamagabe. Photo: Nyamagabe District

Kuri uyu munsi kandi, umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF, abinyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko kongera  uburyo bwo kubona amazi meza, isuku n’isukura bishobora kurokora ubuzima bw’abantu bangana na miliyoni 1.4  buri mwaka ku isi yose.

Uyu munsi mpuzamahanga w’ubwiherero wizihirijwe ku rwego rw’Igihugu mu karere ka Nyamagabe, wari ufite insanganyamatsiko igira iti :”Umusarani uboneye, ahantu h’umutuzo.”

Share.

IshamiNews is an online media publication established in 2024, primarily focused on providing information on parenting, with a particular emphasis on early childhood development and child rights.

Leave A Reply

Exit mobile version