Guhera kuri uyu wa mbere tariki 11 kuzageza tariki 13 Ugushyingo 2024, mu Rwanda harabera a inama yo ku rwego rwa Afurika izaganira ku burezi bw’ibanze.
Ubwo yari mu kiganiro “Ikaze Munyarwanda” kuri Radio Flash FM, Minisitiri w’uburezi Joseph Nsengimana yatangaje ko iyo nama izaganira ku burezi bw’ibanze bwibanda ahanini ku mashuri y’abana bato kugera mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza.
Yagize ati” Byaragaragaye ko uburezi bw’ibanze buva ku burezi bw’incuke kugeza mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza ari ryo fatizo, kuko iyo umwana atize neza muri icyo gice, ntashobora kwiga neza mu byiciro bikurikiraho”.
Minisitiri Nsengimana Yakomeje avuga ko muri Afurika, abana abagera kuri 90% badashobora gusoma ngo basobanukirwe n’ibyo basomye.
Ati”Ibi biteye impungenge, niyo mpamvu tugiye guhura ngo twigire hamwe uko byahinduka, turebe ibanga ababigezeho bakoresheje, maze abatarabigeraho babigireho”.
Yongeyeho ko hari impionduka zizaba mu myaka itanu iri imbere,zizafasha mu kuzamura ireme ry’uburezi.
Yagize ati”Tuzavanaho burundu gahunda yo kwiga igice cy’umunsi mu mashuri abanza mu Rwanda. Icyo gihe abanyeshuri baziga umunsi wose, mwarimu yigishe abana bakeya ashoboye gukurikirana, maze bimworohereze akazi, bizamure ireme ry’uburezi”.
Iyi nama yiga ku burezi izwi nka Africa Foundational Learning Exchange (FLEX) iteraniye hano I Kigali, irahuza ibihugu bya afurika bigera kuri mirongo ine kugira ngo byigire hamwe uko ikibazo cy’abana barangizaumwaka wa gatatu w’amashuri abanza badashobora gusoma ngo bumve ibyo basoma mu rurimi kavukire cyangwa mu ndimi z’amahanga cyakemurwa.
Ibaye ku nshuro ya kabiri, kuko umwaka ushize ubwo yabaga ku nshuro ya mbere yabereye mu gihugu cya Sierra Leone, bikaba biteganyijwe ko umwaka utaha izabera muri Zambia.