Ubushakashatsi bushya bwatangajwe n’abahanga mu by’ubuzima bw’umwana batangaje ko kureka umwana w’uruhinja akarira igihe bimujemo ntacyo bitwara ubuzima bwe kuko uwo mwana azakomeza kuba uwo ari we yaba arira se cyangwa atarira.

Urubuga nkoranyambaga  maxisciences.com , ruvuga ko   akenshi ababyeyi batishimira umwana ukangutse nijoro maze akarira kuko bahita babura ibitotsi maze bagahera aho bahendahenda mu buryo bwo gushaka kuguma bumvikana nawe, ariko na none hari n’ababareka kugira ngo bacishe wa mwana mu mafunzo gusa.

Iyo umwana umuretse akariraho ariko ku buryo atari buze guhogora, aba bashakashatsi bagaragaje ko bituma umubyeyi na we imihangayiko ku ruhinja igabanyuka mu gihe n’umwana na we ntacyo aba abaye.

Uru rubuga ruvuga ko kugira ngo batange ubusobanuro bwimbitse kuri iki kibazo,  abashakashatsi bo mu bitaro byo muri Australiya byitwa Royal Children’s Hospital de Victoria bagerageje kureba niba abana barira hari ingaruka zihariye bagira kurusha abatarira mu gihe cy’imyaka itanu, nuko baza gusanga nta tandukaniro riba hagati yabo bose.

Hari ababyeyi benshi bemeza ko bajya bareka umwana akarira ariko na none hari n’abandi bababazwa cyane no kubona umwana arira nta kintu abura nk’uko na none kandi hari na bamwe mu bashakashatsi batemeranya n’abandi ko umuntu yakaretse umwana we akarira. Bityo niyo mpamvu abenshi mu babyeyi bakunda gukoresha ibishoboka byose umwana agakora ibyo akora byose mbere y’uko ijoro rigera n’ubwo biba bigoranye.

Hari  kandi n’abandi baba bafite abana bakiri bato ariko bafite ibyumba byabo aho babasangamo mu gihe barimo kurira ariko ntibabahoze bakicara iruhande rwabo gusa nta kindi bababwira kugeza igihe bacecekeye. Hakaba na babandi twavuze haruguru bakunda abana bacecetse buri gihe hakaba n’igihe habayeho n’igitsure cy’ababyeyi.

Ubusanzwe kuba warinda umwana ingorane zo kuzahungabana mu mitekerereze cyangwa se mu mikurire ye bihera ku mezi 7 kugeza ku myaka itandatu bityo kuba ubushakashatsi bwarakozwe mu myaka itanu mu gihe abana bakuraga nta gushidikanya ko itandukaniro ari nta ryo.

Kureka umwana akarira ntibigira ingaruka no ku mubyeyi nk’uko bitaba ku mwana kabone n’ubwo bigaragara ko ibitotsi byabo bibogamirwa, ntabwo bibyara umunaniro kuri bo guhangayika cyangwa se mu bundi buzima ngo usange hari icyabananiye gukora.

Share.

IshamiNews is an online media publication established in 2024, primarily focused on providing information on parenting, with a particular emphasis on early childhood development and child rights.

Leave A Reply

Exit mobile version