Author: IshamiNews
IshamiNews is an online media publication established in 2024, primarily focused on providing information on parenting, with a particular emphasis on early childhood development and child rights.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2024, Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame, yakiriye abana barenga 300 muri Village Urugwiro; baturutse hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kwizihizanya na bo iminsi mikuru isoza umwaka.
Ni ubukangurambaga bwatangirijwe mu murenge wa Muko mu kagari ka Rebero. Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage MBONYINTWARI Jean Marie Vianney yagarutse ku nsanganyamatsiko igira iti: “Turwanye imirire mibi turengere umwana”, ashimira abaturage uburyo bitabiriye ari benshi avuga ko kwita kuri ubu bukangurambaga atari amagambo ahubwo ari ibikorwa. Yibukije kandi ko agashya ka “DUHURIRE MU ISIBO, N’INGOGA”, ari inzira y’ubu bukangurambaga. ati”Twitabira twese ibikorwa biteganijwemo birimo kubaka uturima tw’igikoni, gupima abana, kwitabira ingombonezamikurire, ubukangurambaga mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibindi. Mu bikorwa byakozwe none harimo gutera imboga mu murima w’igikoni, kugaburira abana indyo yuzuye no kubaha amata, ibi…
Kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2024, ni umunsi mpuzamahanga w’ubwiherero. Uyu munsi ubwo wizihirizwaga mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe, witabiriwe n’abaturage ndetse n’abayobozi bo mu nzego za leta barimo guverineri w’intara Kayitesi Alice wari umushyitsi mukuru. Akaba yasabye buri wese kwita ku bwiherero nk’uko yita aho arara cyangwa ku mubiri we. Guverineri Kayitesi kandi yasabye imboni z’isuku n’isukura zizakorana n’Ikigo cy’Isuku n’isukura cya Nyamagabe kwita ku guhugura abaturage kuruta kumva ko bagomba kubagurisha ibikoresho bibafasha kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa. Kuri uyu munsi kandi, umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF, abinyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko…
Abahanga mu buvuzi bavuga ko umwana ashobora kurwara indwara ya Diyabete akira mu nda mu gihe cyo kwirema kw’ingingo. Innocent Ntirenganya utuye mu Karere ka Gasabo ni umubyeyi waganiriye na RBA ufite umwana w’imyaka itandatu, akaba yiga mu mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza. Yamenye ko umwana we arwaye diyabete afite imyaka itatu. Yagize ati” Urumva ntabwo twari tubizi twakekaga ibyo byose amarozi cyangwa n’ibindi bintu; tubona aryagaguza buri munota, akarya ntahage, akanyara buri kanya, akagira icyaka kandi ukabona ntashyira uturaso ku mubiri. Twamujyanye kwa muganga CHUK nibwo bavumbuye ubwo burwayi bamupimye”. Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umubyeyi abyara umwana…
Madamu wa Perezida wa Republika, Jeannette Kagame ashimangira ko kwita ku burezi bw’ibanze bitagarukira gusa mu mashuri, ahubwo ko bijyana n’ibyo umwana akenera byose mu mikurire. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri mu nama Nyafurika yiga ku burezi bw’ibanze ’Africa Foundational Learning Exchange (FLEX 2024)’, iri kubera muri Kigali Convention Center. Ni inama yatangiye kuwa 11 Ugushyingo 2024, ikaba ihurije hamwe inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’urwego rw’uburezi ku mugabane wa Afurika, zigamije gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo bibangamiye iterambere ry’uburezi bw’ibanze. Bimwe muri ibyo bibazo harimo ko muri afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara 90% by’abana bato bari munsi…
Kuva kuri uyu wa mbere tariki 11 Ugushyingo 2024, mu murwa mukuru Baku w’igihugu cya Azerbaijan hatangiye inama ya 29 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abikorera n’abahagarariye imiryango itari iya Leta yiga ku mihindagurikire y’ibihe yiswe COP29. Abayitabiriye bakaba bari kuganira ku ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere n’uko zakumirwa. Intumwa z’u Rwanda ziri muri iki gihugu, aho zizagaragaza intambwe rwateye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, harimo kandi gushaka ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere. Muri iyi nama izibanda cyane ku ishoramari mu bidukikije, u Rwanda ruzerakana aho ruhagaze nk’igihugu kiteguye gushorwamo imari mu mishinga ibungabunga ibidukikije. Iyi nama…
Guhera kuri uyu wa mbere tariki 11 kuzageza tariki 13 Ugushyingo 2024, mu Rwanda harabera a inama yo ku rwego rwa Afurika izaganira ku burezi bw’ibanze. Ubwo yari mu kiganiro “Ikaze Munyarwanda” kuri Radio Flash FM, Minisitiri w’uburezi Joseph Nsengimana yatangaje ko iyo nama izaganira ku burezi bw’ibanze bwibanda ahanini ku mashuri y’abana bato kugera mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza. Yagize ati” Byaragaragaye ko uburezi bw’ibanze buva ku burezi bw’incuke kugeza mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza ari ryo fatizo, kuko iyo umwana atize neza muri icyo gice, ntashobora kwiga neza mu byiciro bikurikiraho”. Minisitiri Nsengimana Yakomeje avuga ko…
Kuri uyu wa gatanu tariki 08 Ugushyingo 2024, ubuyobozi bwa BPR Bank Rwanda Plc bwafunguye ku mugaragaro icyumba cyihariye cy’umubyeyi kizafasha ababyeyi bonsa bahakora ndetse no gukurikirana imikurire y’abana babo. Iki cyumba cyafunguwe ku cyicaro gikuru cy’iyi banki kikaba ari uburyo bwo gushyigikira no gutera imbaraga ababyeyi bonsa bakora, kugira ngo barusheho gukora akazi kabo batekanye. Dina Mwiza, umukozi ushinzwe kubika amakuru (Database Manager) muri BPR Bank Rwanda Plc, yavuze ko hari igihe biba bigoye guhuza inshingano z’umubyeyi n’iz’akazi. Ati”Nk’umubyeyi, iki cyumba gisobanuye byinshi kugira ikigo cyumva neza ibyo dukeneye kandi ikagishyiramo imbaraga nk’izi kugira ngo imibereho yacu irusheho kuba…
Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko nubwo virusi ya Marburg ikira, hari bimwe mu bice ivamo itinze birimo amatembabuzi y’imbere mu jisho, amasohoro n’amashereka, ku buryo virusi ishobora kusigaramo mu gihe kirekire gishobora kurenga n’umwaka wose. Ibinyujije mu butumwa bwatambutse ku rubuga rwa x.com yavuze ko abakize Marburg basabwa kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye, kujugunya agakingirizo ahantu hashyira abandi mu kaga ko kwandura no konsa umwana. Ibi bikaba bigomba kubahirizwa kugeza igihe ibipimo byo kwa muganga bizemeza burundu ko nta virus iya Marburg ikiri muri ibyo bice. Umukozi muri Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (Minisante), Dr. Nkeshimana Menelas, mu kiganiro “Waramutse Rwanda” cyatambutse kuri…
Kuri uyu wa 24 Ukwakira 2024, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose kwizihiza umunsi wahariwe kurwanya indwara y’imbasa (International Polio Day). Mu muhango wabereye ku kigo nderabuzima cya Gihara giherereye mu karere ka Kamonyi, ishami rishinzwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC , abana bari munsi y’umwaka bahawe urukingo rw’imbasa. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti”Intego imwe, umunsi umwe imbasa iranduke ku isi”.