Nibura uruhinja rwagombye konka nyuma y’isaha rukimara kuvuka. Raporo nshya y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) igaragaza ko abana miliyoni 78 bahura n’ibibazo byo kutonswa bakivuka bamwe bagakurizamo urupfu, mu gihe iyi raporo ivuga ko amashereka ya mbere ari ubuzima.

Muri raporo yashyizwe ahagaragara na UNICEF ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ku wa 30 Nyakanga 2018, ubwo hatangangizwaga icyumweru cyo konsa abana, basanze abana benshi bahura n’ikibazo cyo kutonswa amashereka ya mbere, mu gihe ari ingenzi ko umwana yonswa uwo mwanya akimara kuvuka.

Ikibazo cyo kutonsa abana ngo kiri henshi ku Isi. Muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo ngo nibura abana babiri kuri batanu bonswa ako kanya bakivuka, ariko mu bihugu by’Aziya y’Iburasirazuba no mu nyanja ya Pasifika, umwana umwe kuri batatu ni we uhabwa ibere rya nyina akimara kuvuka.

Nk’uko tubikesha umuseke.rw, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), Henrietta Fore, yagize ati “Umwana akivuka kwihutira ku mwonsa ni ingenzi, hamw ebidakorwa bishobora gutera ikibazo ku buzima ndetse no gupfa.”

Yongeraho ati “Miliyoni z’abana bavuka bapfa bazize kutabona amahirwe yo konka bakivuka, ibi ni ibintu dushobora guhindura, ababyayi ntibahabwa ibyabafasha kuzana amashereka muri iki gihe gikomeye cyo konsa umwana, ndetse n’abaforomo ntibajya babafasha.”

Iyi raporo igaragaza ko gutinda konsa umwana mu gihe kuri hagati y’amasaha abiri na 23 bishobora byongera imfu z’abana ku kigero cya 33 ku ijana. Abana batangira konka bamaze umunsi umwe cyangwa myinshi bavutse ingaruka zikomeye ku buzima bwabo ziri hejuru.

Ahenshi ngo umwana ntiyonswa na nyina akivuka kubera imigenzo yo kumena amashereka ya mbere y’umubyeyi, ahandi ngo usanga umwana bamuha amazi cyangwa bakamuha amata, mu gihe amashereka ya mbere (umuhondo) afatwa nk’urukingo kuko aba yuzuye intungamubiri.

Tedros Adhanom Ghebreyesus, Umuyobozi wa WHO, agira ati “Konsa umwana akivuka bimuha amahirwe yo gutangira ubuzima neza. Tugomba kwita ku babyeyi, yaba abo mu muryango we, abakora kwa muganga na Leta kugira bahe umwana intangiriro y’ubuzima ikwiye.”

Share.

IshamiNews is an online media publication established in 2024, primarily focused on providing information on parenting, with a particular emphasis on early childhood development and child rights.

Leave A Reply

Exit mobile version