Mu kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana, ubusanzwe ababyeyi batwite bajyaga bipimisha inshuro enye, ariko ubu harateganywa ko bazajya bipimisha inshuro umunani.
Ni gahunda nshyashya yagarutsweho kuri uyu wa Gatanu taliki ya 30 Nzeri 2022,mu nama yahuje Minisiteri y’ubuzima, binyuze mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye bo muri urwo rwego rw’ubuzima.
Sibomana Hassan ukora muri RBC ushinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, yatangarije Imvaho Nshya ko kwipimisha kenshi bizafasha kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana.
Yagize ati: “Iyi nama yateguraga gahunda nshyashya ijyanye n’uburyo ababyeyi bajya kwipimisha inda iyo batwite bari basanzwe bipimisha inshuro enye, none ubu turagira ngo ababyeyi bave ku nshuro 4 bagire umuco ku buryo buhoraho nibura inshuro nke bipimisha zigere ku munani”.
Sibomana yagaragaje impamvu zituma inshuro zo kwipimisha zakwiyongera kuko hakiri ababyeyi n’abana batakaza ubuzima.
Ati: “Impamvu yo kongera umubare w’inshuro umugore yagombye kuba yipimisha ni uko hakiri ikibazo cy’imfu z’ababyeyi n’abana. Imfu z’ababyeyi ziracyari hejuru kandi iyo tuvuze ababyeyi tuba tunareba n’uriya mwana ugiye kuzavuka. Nubwo twakoze urugendo runini cyane mu myaka 20 ishize, aho twavuye ku babyeyi barenga 1000 bapfaga ku babyeyi 100,000 babaga babyaye, ubu tukaba tugeze ku babyeyi 203 /100,000. Ni intambwe ikomeye twateye ariko turifuza gutera intambwe kurushaho tukagera kuri byinshi kurenza”.
Yavuze ko ubundi bifuzaga ko nta mubyeyi wagombye kuba apfa, ariko kubera ibibazo byinshi biba biriho bidakunda.
Yagize ati: “Ubundi intego yari uko twagombye kuba tubagabanya bikagera nibura mu mwaka wa 2024, tugeze nibura ku babyeyi 126/100,000. Uno mubare ubundi ntabwo twakwifuje ko tuwugira, ariko kugira ngo bikunde ni uko dushyira hamwe imbaraga”.
Yakomeje asobanura ko ubukangurambaga barimo batangiza bwo kuvuga ngo nta mubyeyi wagombye kuba apfa arimo atanga ubuzima, byibanzweho muri iyo nama yabahuje n’abayobozi b’ibitaro byose byo mu gihugu ndetse n’abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo bongere bumvikanishe ijwi, kugira ngo abantu batarangara bakibwira ko bageze iyo bagombaga kujya, ahubwo hakiri intambwe yo kugira ngo batere.
Umwe mu bari bitabiriye inama yagarukaga ku bukangurambaga bwo gushishikariza ababyeyi batwite kwipimisha inshuro umunani, Ishimwe Alliance yavuze ko kwipimisha inshuro umunani bizafasha kugabanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara ndetse bakabungabunga imirongo ngenderwaho yagaragajwe, bikazafasha kubungabunga ubuzima bw’ababyeyi hamwe n’abana batwite.
Ati: “Hagiye kuva ku kwipimisha inshuro enye bigere ku nshuro umunani, ni ibyagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe kuko bigaragara ko imfu z’ababyeyi kubera kwipimisha cyangwa n’ibindi bintu biba byarabaye hagati mu gihe batagiye kwipimisha bizagabanyuka, bigatuma bagira ubuzima bwiza, kandi n’abana babyaye bakagira ubuzima bwiza”.
Ikindi yongeyeho ni uko igitabo gishyashya basohoye kitarimo ubuzima bw’umubyeyi utwite gusa, harimo nuko bita ku mwana, ibyo umubyeyi azarya ni ibiki? Nyuma yo kubyara bazamukurikirana gute? Ese azaboneza urubyaro ate? Ndetse ko uko umubyeyi yipimisha kenshi bitanga amahiwe yo gukumira no kugabanya ibyakwibasira ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, ibyo byose bikazafasha kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana.