Kuri uyu wa gatanu tariki 08 Ugushyingo 2024, ubuyobozi bwa BPR Bank Rwanda Plc bwafunguye ku mugaragaro icyumba cyihariye cy’umubyeyi kizafasha ababyeyi bonsa bahakora ndetse no gukurikirana imikurire y’abana babo.

Iki cyumba cyafunguwe ku cyicaro gikuru cy’iyi banki kikaba ari uburyo bwo gushyigikira no gutera imbaraga ababyeyi bonsa bakora, kugira ngo barusheho gukora akazi kabo batekanye.

Dina Mwiza, umukozi ushinzwe kubika amakuru (Database Manager) muri BPR Bank Rwanda Plc, yavuze ko hari igihe biba bigoye guhuza inshingano z’umubyeyi n’iz’akazi.

Ati”Nk’umubyeyi, iki cyumba gisobanuye byinshi kugira ikigo cyumva neza ibyo dukeneye kandi ikagishyiramo imbaraga nk’izi kugira ngo imibereho yacu irusheho kuba myiza.”

Icyumba cyiza cyashyiriweho ababyeyi bonsa bakora muri BPR Bank Rwanda Plc giteguranye isuku kikagira n’ibikoresho bazakenera kwifashisha

Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi Gatera yavuze ko iki cyumba kizafasha ababyeyi guhuza inshingano z’akazi no kwita ku bana babo, bikazatanga n’umusaruro mwiza mu kazi.

Yagize ati “Kuba nanjye ubwanjye ndi umubyeyi, numva neza imbogamizi zo gushyira ku munzani akazi n’umuryango. Icyumba gishya cy’umubyeyi ni igihamya ko twiyemeje guteza imbere ahantu hatandukanye, kandi tugashyigikira abakozi bacu aho bashobora gutanga umusaruro mu kazi icyarimwe no mu rugo.”

Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi Gatera avuga ko iki cyumba cy’umubyeyi kizafasha ababyeyi bonsa guhuza inshingano z’akazi n’iz’umuryango

Gahunda yo gushyiriraho icyumba ababyeyi bonsa bakora yatangijwe umwaka ushize wa 2023, nyuma y’ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo ababyeyi bahawe icyo icyumba cyo konkerezamo aho bakorera, bibarinda umuhangayiko, bagakora banezerewe, kuko baba bumva bashyigikiwe.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo ababyeyi bahawe icyumba cyo konkerezamo aho bakorera, bibarinda umuhangayiko bagakora banezerewe.

Iyi gahunda y’icyumba cy’umubyeyi cyafunguwe na Banki ya BPR Bank y’u Rwanda ikaba ishimangira umusanzu wayo mu gufasha umuryango gutera imbere no kugira imibereho myiza.

Photo: BPR Bank Rwanda

Share.

IshamiNews is an online media publication established in 2024, primarily focused on providing information on parenting, with a particular emphasis on early childhood development and child rights.

Leave A Reply

Exit mobile version