U Rwanda rwatangije icyumweru cyo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, mu rwego rwo kurwanya gupfa k’umubyeyi abyara cyangwa umwana wapfa avuka, abatwite bakibutswa kwipimisha kwa muganga inshuro zose ziteganywa kugira ngo ibyo bigerweho.

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ikaba itangaza ko izakomeza guharanira ko abagore batwite bitabira kwisuzumisha hakiri kare, no gukurikiranwa n’abaganga igihe bagize ikibazo.

Gutangiza icyumweru cy’umwana n’umubyeyi byabereye mu Karere ka Rubavu, hizihizwa umunsi Mpuzamahanga wo gukaraba intoki n’uwo kugira ubwiherero.

Abatuye Akarere ka Rubavu bibukijwe ko kugira ubwiherero bwiza bijyana no kugira ubwiherero bupfundikiye kandi busakaye bufite isuku, ndetse no gukaraba bakabiha umwanya kandi bakimaraho umwanda mu kurwanya indwara ziterwa n’isuku nke.

Mu cyumweru cyahariwe umwana n’umubyeyi hazatangwa urukingo rw’imbasa ku bavutse muri 2016 na 2017 batakingiwe, no gukingira abana bacikirije inkingo kuva bakivuka kugera imyaka itanu, mu Karere ka Rubavu abazahabwa inkingo bakaba bagera ku 1083.

Abana bahawe ibinini bya Vitamine A n’iby’inzoka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko hazatangwa ikinini cya Vit A ku bana 46,360 bafite amezi 6 kugeza kuri 59, hazatangwa kandi ikinini cy’inzoka zo mu nda ku bana bafite umwaka umwe kugeza kuri 15.

Dr Uwariraye Parfait, umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi n’isuzumabikorwa muri MINISANTE, avuga ko iyi Minisiteri ikora ibishoboka byose ngo imibereho y’abana igende neza, aho bahabwa ibinini by’inzoka, inkingo zitandukanye ndetse n’inyunganiremirire ya shishakibondo, mu kurwanya igwingira n’imirire mibi.

Dr Uwariraye akaba asaba abagabo kugira uruhare mu gukurikirana imirire y’abana.

Agira ati “Icyo dusaba abagabo ni uko bakumva uruhare rwabo mu kwita ku mirire y’abana, ntibabiharire abagore gusa kuko umwana ni uwabo bose.”

Ababyeyi bibukijwe gutegura indyo yuzuye mu kurinda abana imirire mibi

Arongear ati “Mu kurwanya impfu z’ababyeyi bapfa babyara cyangwa abana bapfa bavuka, abagabo bafashe abagore kwitabira gahunda zo gupimisha inda, niba umwana yavutse yumve ko gukurikirana inkingo z’umwana nabyo bimureba”.

Mu Karere ka Rubavu mu cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, hazasuzumwa imirire y’abana bafite mezi 6 kugeza kuri 59 no gutanga ifu ya Ongera ku bana 46,360 bafite amezi 6 kugeza ku mezi 23.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko mu rwego rwo kugabanya impfu z’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka kwa, ikomeje kongera umubare w’ababyaza uko bagenda baboneka.

Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage (DHS) bwo muri 2020, bugaragaza ko imfu ziri ku kigero cya 203 ku babyeyi ibihumbi 100 babyaye, mu gihe iz’abana ari 19 ku bana 1000 bavutse.

Kugira isuku ni ingenzi
Abayobozi batanze urgero rwiza rwo gukaraba kenshi intoki
Share.

IshamiNews is an online media publication established in 2024, primarily focused on providing information on parenting, with a particular emphasis on early childhood development and child rights.

Leave A Reply

Exit mobile version