Author: IshamiNews

IshamiNews is an online media publication established in 2024, primarily focused on providing information on parenting, with a particular emphasis on early childhood development and child rights.

Kuri uyu wa 10/06/2020, ku Karere ka Ngororero habereye amahugurwa y’abazahugura abandi kuri gahunda ya Nutrition Sensitive Direct Support NSDS (Inkunga y’Ingoboka igamije kurwanya imirire mibi) Yafunguwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere Bwana Abiyingoma Gerard.Abatanze amahugurwa ni abakozi ba LODA Musengimana Louise na Kayiganwa Evelyne.Abahuguwe ( bo mu nashami y’imibereho myiza n’ubuzima, uhagarariye CNF n’uhagarariye NCPD) nabo bazahugura abo mu mirenge nabo bahugure abo mu tugari n’imidugudu.Amahugurwa yibanze ku ngingo z’ingenzi  arizo:-Gahunda ya NSDS n’ishyirwa mu bikorwa ryayo; -Abagenerwabikorwa ba NSDS uko batoranywa -Ibibazo bikunze kwibazwa kuri NSDS n’ibisubizo byabyo.‐ Abafatanyabikorwa muri NSDS n’uruhare rwa buri wese. Amahugurwa yagenze neza akaba yasojwe hakorwa…

INKURU IRAMBUYE

Abaganga bavuga ko muri rusange umwana ufite imyaka itanu aba afite ibiro biri hagati ya 16-20, n’uburebure bwa santimetero 105-110. Iyo arengeje ibyo biro, bivugwa ko afite umubyibuho ukabije. Ni ibiki bishobora gutera umwana kugira umubyibuho ukabije? Ku rubuga www.doctissimo.fr bavuga ko kugira ngo umwana agire ikibazo cy’umubyibuho ukabije, hazamo uruhare rw’ibyo agaburirwa. Iyo umwana ababurirwa ibyo kurya byinshi kandi byiganjemo ibinyamavuta n’ibinyamasukari bishobora kumutera ibibazo byo kugira umubyibuho ukabije. Ikindi iyo umwana atitaweho uko bikwiriye, cyangwa se yaba yaratangiye kwiga akaramuka ahuye n’ibibazo bitandukanye ku ishuri, bishobora gutuma arya cyane, kuko yumva asa n’ubonye ubuhungiro mu byo kurya. Iyo bimeze bityo…

INKURU IRAMBUYE

Bisanzwe bimenyerewe ko umugore atwita amezi 9, bisobanuye ko muri ayo mezi iyo uyagabanyije mu bihembwe usanga umugore atwita ibihembwe 3. Muri ibyo bihembwe byose , umugore ufite umugabo aba yemerewe kuba yakora imibonano mpuzabitsina mu gihe yumva nta nkomyi , yumva afite ubushake. Mu gihembwe cya mbere ubwo ni ukuvuga amezi atatu ya mbere agisama , usanga akenshi ubuzima bwe butameze neza aho usanga rimwe na rimwe aba afite isesemi, aribwa mu nda, adashaka kurya mbese umubiri we utarirekura neza.Ikindi aba ataragira inda igiye imbere cyane ngo ahure n’umunaniro bitewe no kuba akuriwe kuburyo bishobora kumubuza umutekano. Iyo umugore…

INKURU IRAMBUYE

Mu mezi ya mbere nyuma y’uko umwana avutse ( kuva avutse kugeza ku mezi atatu), amara amasaha menshi y’umunsi asinziriye, aho ashobora gusinzira amasaha agera kuri 18 ku munsi, kuko ngo ashobora gusinzira amasaha 3-4 icyarimwe nk’uko bivugwa n’inzobere mu bijyanye n’ubuzima n’imibereho by’abana batoya. Ku rubuga ‘www.allobebe.fr’ basobanura ko kubera ko mu mezi ya mbere umwana akivuka amara amasaha menshi ku munsi asinziriye, ari byiza ko umubyeyi cyangwa se umurera yamenya uburyo bwiza bwo kumuryamisha, bimurinda kuba ibyago byo kuba yaryama nabi, akananirwa guhumeka, bikaba byanamuviramo gupfa bitunguranye. Ku babyeyi bibaza uburyo bwiza bwo kuryamishamo umwana ‘position’ mu mezi abanza…

INKURU IRAMBUYE

Ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) bugaragaza ko buri minota ibiri haba hapfuye umugore umwe utwite cyangwa ubyara, ni ukuvuga ko ku munsi abagore barenga 800 ku Isi bapfa batwite cyangwa babyara bazize impamvu zashoboraga gukumirwa. Iyo umubyeyi apfuye amahirwe yo kubaho y’uwo yari atwite cyangwa yabyaraga na we aba ari make, kuko ari ku kigero nibura cya 37%, ni ho havuye imvugo ivuga ko “iyo umubyeyi apfuye abyara, ahazaza haba hapfanye na we.” Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin yavuze ko mu guhangana n’ikibazo cy’igwingira mu bana u Rwanda rwatangiye gukoresha uburyo buzwi nka Antenatal Multiple Micronutrient Supplement…

INKURU IRAMBUYE

Indwara y’Ikirimi n’ikirato, niba uri umubyeyi urahita unyumva neza icyo nshatse kuvuga kuko izi ndwara zibasira abana benshi bakiri bato. Ni kenshi uzumva bamwe mu babyeyi muziranye bakubwira ngo abana babo barwaye ikirimi kandi ngo agiye kujya kugicisha. Benshi mu bana bakuze bacishijwe ikirimi, usubije amaso inyuma ushobora kuba wibika umunsi nyirizina cyangwa utabyibuka. Niyo wabaza umubyeyi wawe yakubwira iyi ndwara ayizi cyane. Ese indwara y’Ikirimi n’Ikirato ni iki? Ese koko amakuru abantu bayifiteho ni ukuri? Twifashishije inzobere mu buvuzi Gahama Ineza Tania wo mu Burundi na Dr Munyarugamba Protais wo mu Rwanda basobanuye neza iyi ndwara iyo ari yo…

INKURU IRAMBUYE

U Rwanda rwatangiye gutanga ibinini ku babyeyi batwite mu rwego rwo kubafasha kongera amaraso, bigatanga amahirwe yo kugabanya impfu ku bana bavuka no kurwanya igwingira. Ni igikorwa cyatangiriye mu Karere ka Ngororero tariki 17 Mutarama 2024 ariko kikazagera mu tundi turere, kikaba cyitezweho kuzihutisha kugabanya igwingira mu bana riboneka mu Rwanda. Leta y’u Rwanda irakoresha umuvuduko uri hejuru mu kurwanya igwingira mu bana bafite imyaka iri munsi y’itanu. Ni urugendo rutangira umwana agisamwa, ndetse umugore utwite akaba agomba kwitabwaho, kuko kugira amaraso makeya atwite bimugiraho ingaruka mu kubyara umwana ufite ibiro bikeya, bigasaba imbaraga mu kumufasha kugira imikurire myiza kuko…

INKURU IRAMBUYE

Bisanzwe bimenyerewe ko iyo umwana avutse hari inkingo ahabwa zimurinda indwara, agakingirwa kugeza igihe runaka kiba cyarateganyijwe ko agomba kurangirizamo izo nkingo. Nubwo bimeze bityo ariko, si ko mbere byahoze kubera ko gahunda y’inkingo ku bana mu Rwanda yatangiye mu mwaka wa 1980, itangirana n’inkingo nkeya zari zihari icyo gihe, kubera ko umwana yakingirwaga inkingo 6, bitandukanye n’uyu munsi aho umwana akingirwa inkingo 13 kuva avutse kugera ku gihe cy’amezi 15. Inkingo zatangiye kwiyongera guhera mu mwaka wa 2002, aho muri uwo mwaka hiyongereyemo urukingo rw’indwara y’umwijima ndetse n’urukingira abana Mugiga n’indwara z’umusonga zishobora kuba zaterwa n’ako gakoko. Mu mwaka…

INKURU IRAMBUYE

Imyaka irindwi irashize u Rwanda rufashe gahunda idasanzwe yo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana kuko cyari ikibazo gihangayikishije cyane bijyanye n’imibare yagaragaraga. Hashyizweho gahunda zitandukanye mu guhangana n’iki kibazo zirimo kwegereza ubuvuzi abaturage, kubaka uturima tw’igikoni n’ibiti by’imbuto, kwigisha abantu uko amafunguro ategurwa, gahunda y’amarerero n’izindi. Byaje byunganirwa n’inkunga ya Banki y’Isi ibinyujije mu mushinga wayo wo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana, SPRP, wibanda ku turere 10 twagaragaragamo iki kibazo kurusha utundi. Ni uturere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Rubavu, Nyabihu, Rusizi, Karongi, Ruhango, Bugesera, Ngororero na Rutsiro. Ubusanzwe imirire mibi n’igwingira pibimwa hagendewe ku bintu bitatu birimo uburebure ugereranije…

INKURU IRAMBUYE

Nubwo hari benshi bashyira imbaraga mu gushaka uko bakwirinda gutwita, hari n’umubare munini w’abashaka abana. Tantine uyu munsi irabagezaho inama zafasha abifuza gusama no gutwita uburyo babigenza maze bikagerwaho. Ikigaragara muri izi nama, ni uko gutwita bidaterwa n’umugore gusa. Nimba urugo/couple ishaka gutwita ni ikibazo cya bombi bagomba gufatanya. Dore rero inama zafasha couple/urugo rushaka gusama kubigeraho: Gukora imibonano mpuzabitsina rimwe mu masaha 48 (iminsi ibiri): hariho abibwira ko gukora imbonano mpuzabitsina buri kanya buri kanya bibafasha gusama vuba. Ibi sibyo. Iyo ushaka gusama umugabo wawe aba agombwa gukora imibonano mpuzabitsina rimwe mu masaha 48. Impamvu y’ibi ni uko bitwara…

INKURU IRAMBUYE