The Review
Bisanzwe bimenyerewe ko umugore atwita amezi 9, bisobanuye ko muri ayo mezi iyo uyagabanyije mu bihembwe usanga umugore atwita ibihembwe 3.
Muri ibyo bihembwe byose , umugore ufite umugabo aba yemerewe kuba yakora imibonano mpuzabitsina mu gihe yumva nta nkomyi , yumva afite ubushake.
Mu gihembwe cya mbere ubwo ni ukuvuga amezi atatu ya mbere agisama , usanga akenshi ubuzima bwe butameze neza aho usanga rimwe na rimwe aba afite isesemi, aribwa mu nda, adashaka kurya mbese umubiri we utarirekura neza.Ikindi aba ataragira inda igiye imbere cyane ngo ahure n’umunaniro bitewe no kuba akuriwe kuburyo bishobora kumubuza umutekano.
Iyo umugore utwite amaze kugera mu gihemwe cya kabiri, ni ukuvuga kuva ku kwezi kwa 4 kugeza kuri 6, usanga umubiri we utangiye kwirekura ku buryo iyo akoze imibonano akagera ku ndunduro y’ibyishimo usanga anezerwa kurusha agisama.
Mu gihembwe cya kabiri akenshi usanga abagore benshi aribwo bagira ububobere bwinshi bugafasha igikorwa kugenda neza .Ubushakashatsi bunavuga ko ashobora no kurangiza neza ugereranije na mbere yo gutwita.
Iyo misemburo rero umugore asohoye usanga igira ingaruka nziza no kumwana atwite, kuko biba bifatwa nk’ibiryo umugaburiye.
Ikindi hari abagore, bagira impunge bagira ko mu gihe batwite bagakora imibonano bashobora gukuramo inda mu gihe igitsina cy’umugabo cyinjiye mu cy’umugore.Izo mpungenge nta shingiro zifite kuko imibonano ibera mu nda ibyara kuko igitsina cy’umugabo ntabwo gishobora gukora ku nkondo y’umura.
Icyakora nbirashoboka ko umugore utwite waryamanye n’abagabo batandukanye hakagira umwanduza zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano , icyo gihe izo ndwara zishobora gutuma inda ivamo , naho ubundi imibonano ku mugore utwite iramuryohera cyane. Gusa hari pozisiyo umugore utwite agomba kwirinda tuzazigarukaho.