Kuri uyu wa 10/06/2020, ku Karere ka Ngororero habereye amahugurwa y’abazahugura abandi kuri gahunda ya Nutrition Sensitive Direct Support NSDS (Inkunga y’Ingoboka igamije kurwanya imirire mibi)
Yafunguwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere Bwana Abiyingoma Gerard.
Abatanze amahugurwa ni abakozi ba LODA Musengimana Louise na Kayiganwa Evelyne.
Abahuguwe ( bo mu nashami y’imibereho myiza n’ubuzima, uhagarariye CNF n’uhagarariye NCPD) nabo bazahugura abo mu mirenge nabo bahugure abo mu tugari n’imidugudu.
Amahugurwa yibanze ku ngingo z’ingenzi arizo:
-Gahunda ya NSDS n’ishyirwa mu bikorwa ryayo;
-Abagenerwabikorwa ba NSDS uko batoranywa
-Ibibazo bikunze kwibazwa kuri NSDS n’ibisubizo byabyo.
‐ Abafatanyabikorwa muri NSDS n’uruhare rwa buri wese.
Amahugurwa yagenze neza akaba yasojwe hakorwa ingengabihe y’amahugurwa mu mirenge.
Twibutse ko abagenerwabikorwa ba NSDS ari abadamu batwite bo mu cyiciro cya 1 n’icya 2 bubahiriza kwipimisha incuro 4 igihe batwite, bitabira gukingiza abana inkingo zose, kumenya ibiro by’umwana buri kwezi, bubahiriza kubyarira kwa muganga no kuboneza urubyaro.
Iyi gahunda kandi igenewe abana babo mu buzima bw’iminsi 1000 ni ukuvuga kuva babatwite kugeza bafite