Kuri uyu wa 24 Ukwakira 2024, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose kwizihiza umunsi wahariwe kurwanya indwara y’imbasa (International Polio Day).
Mu muhango wabereye ku kigo nderabuzima cya Gihara giherereye mu karere ka Kamonyi, ishami rishinzwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC , abana bari munsi y’umwaka bahawe urukingo rw’imbasa.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti”Intego imwe, umunsi umwe imbasa iranduke ku isi”.