Kuriri ni ikintu kiba kuri buri muntu, gusa bikaba biterwa n’impamvu zigiye zitandukanye. Ese nawe waruzi ko kurira bigirira umumaro umubiri wawe, dukomatanyije inyandiko zitandukanye mukubategurira akamaro ko kurira, ese kubera iki abantu barira!? Dore icyo inzobere zibivugaho.

Inzobere zivuga ko kurira bigirira umuntu akamaro kuva akivuka ubwo umwana uvutse wese arira. Inzobere kandi zivuga ko kurira bishobora guterwa n’impamvu urira arira. Bishobora guterwa nimyanda yinjiye mu maso cyangwa umuyaga cyangwa amazi y’igitunguru ibyo ngira ngo mubuzi cyane. Ikindi umuntu ashobora kurira bitewe n’agahinda cyangwa ibyishimo Hari n’abantu bishima bakarira.

Burya kurira bishobora gutuma umubiri wawe umera neza. Mu gihe urira amarira y’ibyishimo, umubiri wawe ukora cyane cyane ko uba uruhutse. Ikindi mu gihe urira amarira yumubabaro nabyo bigirira umubiri wawe akamaro kuko bituma wumva uruhutse muri wowe kuko uba urira.

Ikindi inzobere zivuga ko kurira bituma amaso yawe yoga cyangwa acya. Ni ukuvuga ngo iyo urira Hari imyanda iva mu maso yawe igasohokana n’amarira bityo amaso yawe agasa neza. Gusa bikaba bibi mu gihe urira cyane kuko Hari ubwo ushobora kurira amarira akagushiramo bityo bikagira ingaruka mbi ku maso yabo birimo no guhuma.

Waruzi ko se amarira atuma umwana uvutse ahumeka!?

Birazwi ndetse biravugwa ko umwana wese uvutse ahita arira, iyo arize bihita bifungura ibihaha bye agatangira guhumeka cyane ko iyo Ari mu nda ya nyina ibihaha bye ntibiba bikora kuko ahumekera muri nyina umutwite. Rero iyo avutse aba agiye guhumekera muri we iyo avutse akarira bihita biha ubuzima ibihaha bye bityo agahumeka, wibuke ko kurira ku mwana ukivuka Ari ikimenyetso kiza kikwereka ko umwana Ari muzima.

Inzobere Kandi zivuga ko kurira ku mwana ukiri muto bimufasha gusinzira. Ushobora kuba utazi ko bibaho ariko umubyeyi wese wabyaye umwana akamurera ibi arabizi, akenshi umwana ukiri muto mbere Yuko asinzira amanza kurira Aribwo umubyeyi iyi yumvishe umwana we Ari kurira ahita amenya ko ibitotsi bimwishe bityo akihutira gushaka uburyo umwana we agomba kuryama.

NI RYARI UZAJYA KUREBA MUGANGA!? Mu gihe cyose uri kurira ukaribwa ihutire kujya kureba umuganga ndetse mu gihe uhorana agahinda ukarira buri munsi ihutire kujya kureba umuganga kuko icyo ni kimwe mu kimenyetso cya depression.

Share.

IshamiNews is an online media publication established in 2024, primarily focused on providing information on parenting, with a particular emphasis on early childhood development and child rights.

Leave A Reply

Exit mobile version