Kubera inkunga ya company ikora imiti yo mubuyapani yitwa Takeda Pharmaceuticals, UNICEF mu Rwanda iri guhugura abaganga n’abaformo b’abanyarwanda kugirango babashe gutabara ababyeyi n’abana bakivuka.

Kuba Jacqueline Mukwaringiye – ukuriye abaformo mu bitaro bya Gahini – asabwa gukora amasaha agera kuri 12 buri munsi mu kazi ke, ntabwo bimutera kwibuna akazi ke. Ahubwo, bituma yishimira ibyo abasha kugeraho ubwo igihe cyo gusoza akazi kigeze.

Akomeza avuga ati: “Akazi kanyje ntabwo ari umwuga gusa, ngafata nk’umuhamagaro.”

Ariko, hariho igihe yumva akazi kamunanije ndetse akumva adafite ubushobozi bwo kugakora: iyo abyaje umugore uruhinja rukavuga mbere y’igihe cyateganyijwe.

Imbogamizi zituruka mu kubyara mbere y’igihe cyateganijwe

Jacqueline asobanukiwe ko agomba kwita cyane ku mwana wavutse hamwe n’umubyeyi we, kubera ko kubyara mbere y’igihe cyateganyijwe bigira ingaruka ku mwana ndetse n’umubyeyi we ubuzima bwabo bwose. Iyo umwana avutse mbere y’igihe cyateganyijwe, hariho igihe ahura n’ibibazo mu mikurire kandi ibyo bibazo birakomeza uko akura.

Ubushakashati bwakozwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (WHO/OMS) bugaragaza ko ubuzima bw’umwana ndetse n’umubyeyi we buba buri mu kaga gakomeye iyo umwana avutse imburagihe. Ikindi cyagaragaye nuko iyo umubyeyi atitaweho bihagije, ahura n’ibibazo byinshi mu kubyara akaba yanahasiga ubuzima bwe ndetse n’umwana ukivuka akahasiga ubuzima. 

Inkuru nziza nuko kuri ubu, ntabwo Jacqueline agifite izo mpungenge. Kubera inkunga ya Takeda Pharmaceuticals, ibinyujije muri Japan Committee for UNICEF, ishami rya UNICEF rikorera mu Rwanda rwabashije kuzana abaganga baturutse mu bitaro bikomeye ku mugabane w’uburayi byitwa Royal College of Paediatrics and Child Health bikorera mu bwongereza.

Abo baganga bamaze amezi atandatu bahugura abaganga n’abaformo b’abanyarwanda nka Jacqueline, babungura ubwenge ndetse babigisha uburyo bajya bafata neza impinja zivutse imburagihe.

Kugabanya impfu z’abana bavuka mbere y’igihe cyateganijwe 

Umusaruro w’uyu mushinga urigaragaza. Impfu z’abana bavuka mbere y’igihe zaragabanutse mu buryo bugaragara, kandi n’abaganga n’abaformo bahamya ko ubumenyi n’ubunararibonye bwiyongereye ku byerekeranye no kubyaza umubyeyi iyo bibaye ngombwa ko abyara mbere y’igihe cyateganyijwe. 

Jacqueline akomeza agira ati: “Abaformo n’ababyaza bose muri ibi bitaro bishimiye cyane inyigisho twahawe. Twese twari tubizi neza ko amahirwe nk’aya yo gukorana no kwigishwa n’impuguke zo ku rwego mpuzamahanga aboneka gace cyane.” 

“Abo baganga twarakoranye umunsi ku wundi, mbasaha kubisanzuraho nkababaza ibibazo byinshi. Mubyukuri, nize byinshi bishya kandi byiza, mboneraho n’umwanya wo kungurana ibitekerezo nabo.” 

Uburyo bwo gufata ingamba nziza, no gufata neza ababyeyi

Abaganga n’abaformo b’abanyarwanda kuri ubu, bakora inama buri cyumweru, aho bajyinama bakanasangira amakuru kubyerekeranye n’abarwayi bose bari mu bitaro, ndetse nabaje kubyara. Iyo nama ikabafasha guhuza ingamba, ndetse no gushakira buri umwe uburyo bwiza kandi bwihuse bwo kubavura. 

Jacqueline akomeza atubwira; “Ubu tuzi uburyo bwo gukoresha imibare iba yakusanyijwe kugirango turebere hamwe aho ibibazo byaba bituruka, kandi tukanafashanya aho buri umwe arebera mugenzi we kugirango ubuvuzi muri rusange bugende neza, abarwayi bakirwe, bavurwe, bakire.”

“Mbere y’uko abaganga baturutse iburayi baza, ntabwo ibi byose twabikoraga. Twungutse ubwenge bwinshi rero kubera bo. Ubu twihaye intego yo kubyaza abagore bose batugana neza nta numwe ugize ikibazo ku kigereranyo k’ijana ku ijana, kandi ndizera neza ko iyi ntego tuzayigeraho.”

Share.

IshamiNews is an online media publication established in 2024, primarily focused on providing information on parenting, with a particular emphasis on early childhood development and child rights.

Leave A Reply

Exit mobile version