Iminsi 1,000 ya mbere y’ubuzima itangira umwana agisamwa kugeza agejeje ku myaka ibiri, ni igihe gikomeye umwana aba agomba kwitabwaho kugira ngo azagire ubuzima buzira umuze kandi azagere ku iterambere.

Iyo umwana agaburiwe neza kuva akiri mu nda ya nyina no mu myaka ya mbere y’ubuzima bwe bimuha intango ikomeye ituma akura mu bwonko, agakura mu gihagararo neza  kandi akagira ubudahangarwa bw’umubiri bukomeye.

Leta y’u Rwanda ifatanyije na UNICEF ku nkunga ya Leta y’u Buholandi yatangije Ubukangurambaga bwiswe “ Iminsi 1000 ya mbere” bugamije kurwanya imirire mibi muri kiriya gihe gikomeye ku mwana. Ubwo bukangurambaga bunyuzwa mu itangazamakuru, abajyanama b’ubuzima bakabugiramo uruhare kandi abaturage bagakangurirwa guhindura imyifatire kugira ngo bateze imbere imirire myiza n’isuku mu rwego rwo kurwanya indwara.

Vincent afite imyaka 31 naho Clementine afite 28, bakaba batuye mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro, gaherereye mu misozi ikikije ikiyaga cya Kivu mu burengerazuba bw’u Rwanda.

 

 

 
UNICEF/UN0309202/Mugabe
 
 

 

Clementine na Vincent babyaye abana babiri.

Umwana mukuru wabo yitwa Shadrack akaba afite imyaka itanu naho umuto yitwa Ruhinga akaba yujuje amezi icumi.

 

 
UNICEF/UN0309223/Mugabe
 
 

 

Clementine azi neza ko isuku ari ngombwa kugira ngo umuntu agire ubuzima bwiza n’imirire myiza. Kwigisha umwana we Shadrack uko akaraba neza ni bumwe mu buryo bwo kurwanya indwara zamukururira ikibazo cy’imirire mibi.

Share.

IshamiNews is an online media publication established in 2024, primarily focused on providing information on parenting, with a particular emphasis on early childhood development and child rights.

Leave A Reply

Exit mobile version