Umwana wese akura ahinduka haba mu mitekerereze, mu gihagararo no mu bwenge. Igitabo Toronto Notes 2011 n’urubuga apprendre-a-etre-parent.com kigaragaza ibice bitandukanye umwana akuramo, ababyeyi bakaba basabwa kubimenya bikabafasha mu kumukurikirana.
Iki gitabo kigaragaza ibimenyetso by’imikurire y’umwana, iby‘ibanze byitabwaho mu mikurire ye, imikorere y’ingingo ze, imibanire ye n’ibimukikije no kuvuga.

Ababyeyi batandukanye baganiriye na IGIHE barimo Murorunkwere, umubyeyi w’abana (…)

Umwana wese akura ahinduka haba mu mitekerereze, mu gihagararo no mu bwenge. Igitabo Toronto Notes 2011 n’urubuga apprendre-a-etre-parent.com kigaragaza ibice bitandukanye umwana akuramo, ababyeyi bakaba basabwa kubimenya bikabafasha mu kumukurikirana.

Iki gitabo kigaragaza ibimenyetso by’imikurire y’umwana, iby‘ibanze byitabwaho mu mikurire ye, imikorere y’ingingo ze, imibanire ye n’ibimukikije no kuvuga.

Ababyeyi batandukanye baganiriye na IGIHE barimo Murorunkwere, umubyeyi w’abana bane bavuga ko iyo umwana akura ababyeyi bita ku mikurire ye, bagakurirana uburyo amenya ibyerekezo, uko abasha gukambakamba akagenda n’ibindi.

Igitabo Toronto Notes 2011, kivuga ko umwana ufite ukwezi n’igice arangwa no kumwenyurira buri wese. Umwana w’amezi abiri we ashobora kurambura akaboko mu gihe urimo kumuvanamo umwenda arwana akuramo rumwe mu rugingo ndetse umwana wo muri iki kigero amenya ababyeyi be.

Umwana w’amezi ane ashobora kwegura umutwe n’igihimba akabasha kwibirindurira ku buriri, n’ubwo ijosi rye riba ritarakomera. Uyu mwana umuntu amuhereza ikintu mu ntoki akagifata, ndetse akaba yanabasha kugishyirira ku munwa. Iyo umuntu avuze, ahanga amaso mu cyerekezo cy’aho ijwi ryaturutse.

Umwana w’amezi atandatu iki gitabo kivuga ko atangira kwicara, gufata ikintu mu kiganza kimwe agishyira mu kindi, ariko akaba ataramenya kuvuga nyamara ashobora kumenya ko izina uhamagaye ari irye.

Ku mezi icyenga umwana atangira gukambakamba no gusubiramo amagambo amwe n’amwe yoroshye umuntu amubwiye, kimwe no kuvuga papa na mama.

Umwana ufite umwaka aba agendera ku kintu. Ashobora gutera icyo afite mu ntoki ndetse no kwinywesha akoresheje igikombe.

Umwana ufite umwaka n’amezi atatu aba abasha kugenda nta cyo afasheho. Abasha no kuvuga icyo ashaka akacyerekana.

Umwana w’umwaka umwe n’igice ashobora kuvuga amagambo 10, ashobora no kuzamuka ingazi umuntu amufashe; abasha kurisha ikiyiko no kwerekana bimwe mu bice by’umubiri we. Umwana wo muri iki kigero ibintu byose yumva ko ari ibye, akunda kandi gukina yigana abandi.

Urubuga apprendre-a-etre-parent.com, ruvuga ko umwana w’imyaka ibiri ashobora gutera agapira. Ashobora kwiyambura imyambaro yambaye, kandi aba azi no kuvuga interuro ngufi, akanagira ibimenyetso akoresha avuga.

Uru rubuga ruvuga ko uyu mwana ashobora kwaka ibyo kurya, agakunda kumva indirimbo, akazikurikira n’ibiganiro abantu baganira akabitega amatwi.

Umwana w’imyaka itatu, we amenya ko ari umukobwa cyangwa umuhungu, aba anazi amazina ye akamenya ibintu byinshi nko kwivanamo inkweto no kuziyambika; aba anazi kwivanamo imyenda. Uyu umwana n’ubwo aba atekanye agira ubwoba iyo umukangaye.

Ku myaka ine umwana ashobora kwikorera, kwijyana ku musarani akanabasha kuba yafungura ibifungo by’imyambaro ye.

Uw’imyaka itanu we aba amaze kumenya ubwenge kuko akenshi usanga baba bari mu mashuri y’inshuke babasha gukurikira amsomo no kumenya kwandika hamwe no gusoma inyuguti; baba bazi gutandukanya amabara n’ibindi bisaba gutekerezaho.

Uyu mwana amenya kugenzura ibyiyumviro bye, abasha kuvugana no gukina n’abandi agasha kuba yagenda agasura abana bagenzi be, akamenya inzira imujyana ahantu runaka ikanamugarura.

Urubuga apprendre-a-etre-parent.com ruvuga ko ku myaka itanu umwana aba yigenga mu kuvugana n’abandi bantu akanubaha. Ariyemera kandi agakunda kwitabwaho kimwe n’imikono. Agenzura ibyiyumviro bye.

Ku myaka itandatu, umwana aba ashobora gukina imikino isaba imbaraga, iyo kwandika, kubyina no guhiganwa kuko akenshi aba yaranatangiye ishuri.

Abana batagaragaza bimwe muri ibi bimenyetso baba bafite ikibazo cy’uko bavutse cyangwa se icy’uburwayi, umubyeyi asabwa kugisha inama muganga mu gihe abonye ko umwana mu kigero arimo hari ibitagenda neza.

Share.

IshamiNews is an online media publication established in 2024, primarily focused on providing information on parenting, with a particular emphasis on early childhood development and child rights.

Leave A Reply

Exit mobile version