Iyo ababyeyi bagiye kwibaruka umwana yaba umuhungu cyangwa umukobwa bagira uburyo bamwitegura maze bagateganya n’icyumba cy’umwana azajya aryamamo,ariko kandi hari ibintu by’ingenzi bitagomba kubura mu cyumba cy’umwana ukivuka.

Icyumba cy’umwana kigomba kuba kirimo uburiri bwihariye bwe gusa kandi hakaba nta bandi barara muri icyo cyumba cye,kikaba kandi cyisanzuye neza.

Icyumba cy’umwaka ukivuka kandi si uburiri gusa bubamo ahubwo haba n’intebe yo kwicaramo ku muntu uje kureba umwana cyangwa mama we uje kumwonsa no kumutunganya amukorera isuku.

Icyumba cy’umwana kandi kigomba kuba kirimo akabati,kabikwamo udukoresho tumwe na tumwe nkenerwa,turebana n’umwana,twaba nk’imiti,amavuta yo kumusiga,isabuni n’utundi twinshi.

Icyumba cy’umwana ukivuka kirimo ibikoresho, imitako n’uburiri bwe

Mu cyumba cye kandi ntihagomba kubura ahabikwa imyenda ye,byaba byiza harimo garde-robe ye ibikwamo ibyo yambara,ibyo kumuteruriramo n’ibindi nk’ibyo.

Ikindi kidakwiye kubura mu cyumba cy’umwana ni imitako y’abana irimo imanikwa hejuru ku nkuta,mu gisenge ndetse n’ibikinisho bitandukanye bigaragaza ko aho ari mu cyumba cy’umwana koko.

Nguko uko icyumba cy’umwana cyakagombye kuba kimeze kandi cyujuje iby’ingenzi bisabwa,nta kindi kivanzemo,maze icyo cyumba kigaharirwa umwana gusa n’ibikoresho bye.

Share.

IshamiNews is an online media publication established in 2024, primarily focused on providing information on parenting, with a particular emphasis on early childhood development and child rights.

Leave A Reply

Exit mobile version