Umushakashatsi Hepper mu gitabo yanditse mu mwaka w’ 1996 cyitwa Fetal memory,avugamo ibintu byinshi byerekeye umubyeyi utwite n’umwana ukiri mu nda,n’uburyo bwo kunezeza umwana,agakura neza ndetse agatangira gukunda mama we ataranavuka.

1. Gukorakora ku nda ; iyo umugore akunda kwikorakora ku nda irimo umwana,biramushimish kandi uko intoki z’umubyeyi ziba zimukoraho arazumva akazimenya.umubyeyi kandi ashobora no gukora massage y’inda,wifashishe amavuta y’igikotori ukayikora ariko akayikora mu gihembwe cya mbere cyo gutwita,nukuvuga mu mezi atatu ya mbere.

2. Koga mu mazi menshi : gukora siporo yo koga ni kimwe mu bifasha umwana n’umubyeyi kumererwa neza,kuko iyo uri koga umwana aba abyumva akumva yishimye.Ikindi kandi nuko koga bifasha umubyeyi utwite kutagira ibibazo byo kubyimba ibirenge mu gihe cyo gutwita.

3. Guhorana umunezero : kugira ngo umwana arusheho kumererwa neza ni uko aba yumva mama we yishimye.Umubyeyi rero aba agomba gukora ibishoboka byose,agakunda guseka,akaririmbira umwana kuko aba yumva buri kimwe mubyo nyina akora byose kuva gusa ku ibyumweru 23 agisamwa ,kuko ni naho atangira kumenyera ijwi rya nyina kuruta undi wese.

4. Kwiyuhagira amazi y’akazuyazi : umubyeyi utwite aba agomba gukaraba amazi ashyushye buhoro,adatwika,kandi atanakonje bikabije kugira ngo umwana yumve ubushyuhe buturuka kuri mama we

5.kumva umuziki : umuziki utuje udafite ingoma zikubita cyane kandi ugashyiramo volume yo hasi bifasha umwana cyane kugubwa neza no kumva afite umunezero

6. Kugendagenda : kugenda genda buhoro buhoro, ni imwe mu myitozo y’umugore utwite ariko bikaba byiza no ku mwana atwite kuko kuva ku byumweru 18 na 20 umwana aba abasha kumva ko mama we ariho agenda cyangwa ko yicaye.

Ibi nibyo bifasha umwana ukirimunda ya nyina akarushaho kumererwa neza kugeza avutse ndetse bigafasha imikurire ye no gufungura ubwonko bwe akamenya ubwenge

Share.

IshamiNews is an online media publication established in 2024, primarily focused on providing information on parenting, with a particular emphasis on early childhood development and child rights.

Leave A Reply

Exit mobile version