Mugihe indwara ya kanseri ikomeje kwibasira abantu benshi ku isi, hari bamwe mubabyeyi bavuga ko badasobanukiwe n’indwara ya za kanseri zifata abana, bakavuga ko niba ubu n’abana basigaye barwara iyi ndwara, inzego z’ubuzima zikwiye gutanga amakuru bakamenya uko bashobora kurinda abana babo iyi ndwara ikomeje kwica abantu benshi ku isi .

Impuguke mu by’ubuzima akenshi zikunze kuvuga ko izi ndwara za kanseri akenshi zizana kandi kuzirinda ndetse no kuvurwa hakiri kare zigakira bishoboka.

Kanseri y’abana isigaye ibafata ariko ntabwo tuzi ngo itangira gute, ubabara he”.

Mugisha Emmanuel  ati “narinziko kanseri yafata nkatwe abantu bakuru ntabwo narinziko abana barwara kanseri”.

Murungi  Thelese  ati “ntabwo numvaga ko icyaba gitera kanseri ku muntu mukuru n’umwana yagerwaho

n’icyo cyorezo, nk’ababyeyi ntabwo twishyiramo ko umwana yavukana kanseri, inzego z’ubuzima ni ukujya zidukangurira kumenya uko duhagaze tukita ku buzima bwacu”.

Inzego z’ubuzima zivuga ko koko kanseri z’abana zikunze kugaragara mu Rwanda ziterwa n’impamvu zitandukanye kandi ko kumenya ikiyitera bikigoye, nkuko bivugwa na Dr.Theoneste Maniragaba uvura indwara ya kanseri mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC.

Ati “kugeza ubu impamvu zitera kanseri ntabwo ziragaragazwa kiretse nka kanseri y’inkondo y’umura dusanzwe tuzi ko iterwa na virusi ariko izindi ntabwo twahita tubimenya kuko ubushakashatsi butabigaragaje”.

Izi kanseri zikunze kwibasira abana zirimo kanseri y’impyiko, kanseri zo mu maraso, kanseri ifata ubwonko, na kanseri ifata ijosi, abaganga bavuga ko hari ikiri gukorwa kugirango ababyeyi babashe gusobanukirwa bavuze abana babo hakiri kare.

Ntihataramenyekana impamvu ifatika itera kanseri z’abana, gusa ubushakashatsi butandukanye bwerekana ko hari ibintu bishobora kuzitera, birimo ibikomoka ku ruhererekane rwo mu miryango, gukoresha itabi n’ibiyobyabwenge no kunyura mu byuma bikoreshwa n’inzego z’umutekano kenshi ku mugore utwite.

Nubwo zivuzwa zigakira ariko abaganga bavuga ko abana benshi babagezaho kanseri yarageze kurwego kuvurwa biba biri hasi ku kigero cya 70%.

Share.

IshamiNews is an online media publication established in 2024, primarily focused on providing information on parenting, with a particular emphasis on early childhood development and child rights.

Leave A Reply

Exit mobile version