Kuboneza urubyaro ni uburyo bukoreshwa kugirango umuntu yirinde gusama inda mu buryo atateganyije. Kuboneza urubyaro bikorwa habuzwa intangangabo guhura n’intangangore, hahagahagarikwa umusaruro w’izo ntanga gukurira muri nyababyeyi, cyangwa hakaba gukuramo inda bikorewe kwa muganga.

Hari uburyo bwinshi rero bwo kuboneza urubyaro harimo gukoresha agakingirizo, gukoresha ibinini, gukoresha inshinge, kwambara agapira n’ubundi. Aha rero tugiye kuvuga cyane ku buryo bwo gukoresha inshinge.

Uburyo bwo kuboneza urubyaro hakoreshejwe inshinge, ni uburyo bukoreshwa mu kuboneza urubyaro, aho batera umuntu urushinge rurimo imisemburo. Iyo urebye neza usanga ubu buryo bukora kimwe nko gukoresha ibinini, kuko byose bikoresha imisemburo yitwa estrogen na progesterone.

Umusemburo wa estrogen utuma igice cy’ ubwonko bita hypophysis, kitarekura umusemburo witwa FSH, bityo bigatuma igi ridakura ngo rigere ku rwego rwo gutanga intanga ngore. Mu gihe umusemburo witwa progesterone wo utuma ubwonko butarekura umusemburo witwa LH, uyu wo ukaba utuma igi ridatanga intangangore ku munsi nyirizina w’ uburumbuke. Iyo ukoresheje uyu musemburo rero ntantangangore iboneka, ikindi ni uko uyu musemburu utuma nyababyeyi itakaza ubushobozi bwo gufata, no gukuza igi ryabonetse nyuma yuko intanga ngabo yahuye n’ intanga ngore.

Akenshi rero usanga inshinge batera umuntu iba irimo iyi misemburo yombi, cyangwa se ugasanga irimo umusemburo wa progesterone wonyine.

Urushinge rugizwe n’ imisemburo yombi

Rukora ruhagarika gukura kw’ igi, rukanahagarika kurekurwa kw’ intangangore zivuye mu igi. Uru rushinge rutanga umusaruro ku rugero rwa 99.5 ku ijana(99.5%), icyiza cy’izi nshige rero ugereranyije n’ibinini bihuje iyi misemburo, ni uko udakenera kuzifata buri munsi. Akenshi bagutera urushinge rumara igihe cy’amezi atatu cyangwa kumwe. Iyo baguteye uru rushinge hari zimwe mu ngaruka zarwo wagira nubwo atari kuri buri muntu, harimo kwiyongera ibiro, kubabara amabere, kuza kw’imihango mu buryo budasanzwe, n’ ibindi.

Urushinge rugizwe na Progesterone yonyine

Uru rushinge rwamamaye ku izina rya Depo-provera, akaba ari urushinge abantu benshi bakunda gukoresha. Nkuko twabivuze rero, uru rushinge rutuma igi ritarekura intangangore, rugatuma niyo haba habayeho uguhura kw’ intangangore n’ intangangabo, nyababyeyi itakaza ubushobozi bwo gusigasira urwo rusoro ruba rubonetse. Izi nshinge zo rero zitanga umusaruro ku rugero rwa 95 ku ijana(95%). Rushobora gukoreshwa mu gihe umugore agira ikibazo cy’ umutima, ikibazo cy’ imitsi, umugore unywa itabi, kuko iyo afite ibi bibazo ntabwo yemerewe gufata urushinge rurimo estrogen. Uru rushinge narwo rumara amezi atatu, gusa narwo hari ingaruka rushobora guteza harimo kuva hagati mu mihango, kubyibuha, gutwitira hanze ya yababyeyi, n’ ibindi.

Izi nshinge se bazitera gute?

Inshinge bashobora kuzitera ku kibuno, ku itako, ku rutugu cyangwa se kunda. Gusa ntizigomba gutangwa umuntu atwite, niyo mpamvu umuntu agomba kurubona iyo adatwite. Izi nshinge rero zitangwa mu minsi itanu yambere y’ ukwezi ku mugore kugira ngo ibe yagira umusaruro uhagije, no kwirinda ko rwatangwa umuntu yaramaze gusama atabizi.

Ese hari ibyiza byo gukoresha inshinge?

Inshinge ntizisaba gukoreshwa kenshi, nk’ ibinini bikoreshwa buri munsi. Inshinge kandi nta kibazo nakimwe zitera mu mibonano mpuzabitsina. Inshinge zishobora gukoreshwa igihe umugore yonsa, inshinge zakoreshwa iyo umugore yananiwe ibinini, inshinge zigabanya kuba wagira kanseri y’ udusoro tw’ intanga ngore. Ikindi ni uko iyo ukeneye guhagarika inshinge ntabwo bikenera ko ujya kwa muganga.

Inshinge n’ibinini rero bikoresha uburyo bw’ imisemburo mu kuboneza urubyaro. Gusa bigatandukanira ko ibinini bikenera gukoreshwa buri munsi mu gihe inshinge zikoresha rimwe mu mezi atatu cyangwa buri kwezi.

Bitewe n’ imiterere y’ umuntu, ingaruka buri bwoko bwagira ku muntu nkuko twabivuze, umugore asabwa kujya inama na muganga bakareba hamwe uburyo bunoze bwo kuboneza urubyaro.

Share.

IshamiNews is an online media publication established in 2024, primarily focused on providing information on parenting, with a particular emphasis on early childhood development and child rights.

Leave A Reply

Exit mobile version