Inzego z’ubuzima mu Rwanda zirasaba abaturage begereye ibihugu byagaragayemo indwara y’imbasa, kurushaho kwitwararika ku isuku kuko ari ho iyi ndwara yandurira.

Ibi biravugwa mu gihe guhera kuri uyu wa Mbere, abana bari munsi y’imyaka 7 batangira guhabwa urukingo rw’imbasa mu gihugu hose.

Imbasa ni indwara yari imaze imyaka 30 itakigaragara mu Rwanda kuko umwana wa nyuma yagaragayeho yabonetse mu 1993 mu cyari Perefegitura ya Cyangugu.

Kuba hari ibihugu bituranye n’u Rwanda yongeye kugaragaramo byatumye rutegura gahunda yo gukingira abana bose bari munsi y’imyaka 7.

Sibomana Hassan ushinzwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi mu kigo cy’ubuzima RBC asobanura ko abana bari muri iki kigero nta budahangarwa buhagije baba bafite mu bijyanye no guhangana n’imbasa.

Iyi gahunda yo gukingira imbasa ababyeyi basanga ije gukumira iyi ndwara ishobora kugira ingaruka ku bana b’u Rwanda:

Inzobere mu by’inkingo Dr. Nahimana Rosette ukorana n’ishami rya Loni ryita ku buzima OMS asobanura ko gukingira bije nyuma y’aho urukingo rw’imbasa rwari rwarakuwe mu nkingo zahabwaga abana kuko yari yacitse ku isi.

Iyi nzobere yongeraho ko mu bihe bitandukanye imbasa yagaragaye mu bihugu bituranye n’u Rwanda ku buryo gukingira bizafasha mu kuyikumira.

Ku bw’iyi mpamvu abaturiye imipaka basabwa kwitwararika mu bijyanye n’isuku kuko imbasa yandurira mu nzira icamo ibiribwa cyangwa urwungano ngogozi.

Imbasa ni indwara yibasira ingingo z’umubiri w’umuntu nk’amaguru n’amaboko, ariko ikanangiza imyakura ku buryo yateza ibibazo by’ubuhumekero byaviramo urupfu ku uyirwaye.

Urukingo rugiye gutangwa hirya no hino mu gihugu ni urw’ibitonyanga 2, rukazatangwa mu byiciro bibiri cyangwa doze ebyiri.

Share.

IshamiNews is an online media publication established in 2024, primarily focused on providing information on parenting, with a particular emphasis on early childhood development and child rights.

Leave A Reply

Exit mobile version