Abagore benshi bo mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza bavuga ko bakunda gukoresha uburyo bw’urushinge rw’amezi 3 mu kuboneza urubyaro kuko aribwo ngo butabagiraho ingaruka.
Umuhoza Ange avuga ko yaboneje urubyaro amaze kubyara abana 2. Yakoresheje urushinge rw’amezi 3 kuva mu myaka 2 ishize kandi ngo rwamuguye neza.
Ati ” Impamvu ndukoresha kuva icyo gihe ni uko nta ngaruka zidasanzwe rwangizeho. Njye n’umugabo wanjye turamutse dukeneye kongera kubyara , ntitwategereza igihe kirekire nkuko nakoresha uburyo burenze amezi 3.“
Mukansanga Pascaline we avuga ko urushinge rw’amezi 3 yarurangiwe na bagenzi be.
Ati ” Abenshi muri bagenzi banjye twaganiriye mbere y’uko ntangira kuboneza urubyaro, bambwiye ko ntangaruka rwabagizeho, nanjye aba arirwo nkoresha kandi ntakibazo rurantera kugeza ubu.“
Urushinge nibwo buryo bukunda gukoreshwa
Misengo Emile, umuyobozi wungirije w’ikigo nderabuzima cya Cyarubare giherereye mu Murenge wa Kabare avuga ko muri rusange gahunda yo kuboneza urubyaro ku kigo nderabuzima cyabo igenda neza .
Misengo Emile avuga ko bitewe n’uko hari abaturage baba batinya ko kuboneza urubyaro hari ingaruka byabagiraho, ngo abenshi bitabira uburyo bw’urushinge rw’amezi 3.
Misengo Emile, umuyobozi wungirije w’ikigo nderabuzima cya Cyarubare
Ati ” Uburyo bukunda kwitabirwa mu kuboneza urubyaro hano ni urushinge rw’amezi 3. Impamvu tubona ni ugutinya za ngaruka. Iyo muganiriye arakubwira ati Njyewe ndakoresha urushinge , nibingiraho ingaruka nshobora guhita mbihagarika , naho nkoresheje ka gapira k’imyaka 3 cyangwa 5, kugira ngo nkavanemo binsaba ibindi byinshi. Ni iyo mpamvu benshi baba bashaka gukoresha urushinge.“
Yakomeje avuga ko uburyo bw’igihe kirekire budakunda kwitabirwa cyane cyane agapira k’imyaka 10 gashyirwa muri nyababyeyi. Mu kigo Nderabuzima cyabo ngo bafite abagore 12 gusa bakoresha ubwo buryo.
Misengo ati ” Agakingirizo nako barakitabira ariko uburyo bwa mbere bwitabirwa usanga ari inshinge , ubwa kabiri ni udupira two mu kaboko , hagakurikiraho ibinini ariko dukomeza kubigisha ko uburyo bw’igihe kirekire aribwo buryo bwiza.“
Misengo avuga ko buri muti wose ugira ingaruka mu mubiri bityo ko abareka kuboneza urubyaro kubera ko ngo byaba bitera ingaruka bibeshya.
Ati ” Ingaruka turazibona ariko twe ntituzita ingaruka zatuma umuntu ataboneza urubyaro kuko n’ubundi imiti yose igira ingaruka. Iyo umuturage rero ahuye na za ngaruka ahita yumva ko zikomeye …Benshi hari igihe baza bavuga ingaruka bahuye nazo , twabaganiriza bakazihanganira. “
Yunzemo ati ” Kenshi ziba ari ingaruka zihanganirwa. Iyo zitihanganirwa, tumusaba guhagarika uburyo yari asanzwe akoresha, agakoresha ubundi , byose byananirana, yakoresha uburyo bwumwe aribwo bw’agakingirizo (Prudence) kuko nta ngaruka nimwe kagira.Nk’abaganga, ingaruka nyinshi tubona atari ingaruka zishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu.“
Ikigo Nderabuzima cya Cyarubare gifite abakozi 4 bashinzwe gukora gusa muri serivisi yo kuboneza urubyaro uretse ko n’abandi baganga bose bashobora kubikora igihe bibaye ngombwa.
Mu mpera z’ukwezi kwa 11, mu kigo nderabuzima cya Cyarubare, abakoreshaga uburyo bwo kuboneza urubyaro bakoresheje urushinge bari 4568. Mu kwezi kwa 10 bari 4555 naho ukwa 9 bari 4493. Mu mpera z’ukwezi kwa 11, abakoresheje uburyo bwo kuboneza urubyaro bw’imiti inywebwa bari 1903, abakoreshaga uburyo bw’udupira ni 1010,….
Uburyo budakoreshwa n’umuntu n’umwe muri icyo kigo nderabuzima ni agakingirizo k’abagore. Ukwezi kwa 11 kwarangiye agakingirizo k’abagabo ko gakoreshejwe na 551.
Igenzura ry’abaturage n’imibereho yabo, DHS 2010, ryagaragaje ko abagore bose n’abagabo bafite hagati y’imyaka 15-49 mu Rwanda bazi nibura uburyo bumwe bugezweho bufasha kuboneza urubyaro.
Uburyo buzwi cyane ni ugukoresha urushinge, udukingirizo n’ibinini, ndetse mu 2010 hagaragajwe ko hejuru y’abagore bane mu icumi babana n’abagabo, bakoresha bumwe muri ubwo buryo mu kuboneza urubyaro.
Ibyo bigaragazwa n’uko mu 1975-1980 umugore yabyaraga abana 8.43; hagati ya 1990-1995 yabyaraga abana 6.55; mu 2005-2010 bari abana 4.85 naho mu 2010-2015 yabarirwaga abana 4.05.