Ibinini bikoreshwa n’umuntu wakoze imibonano mpuzabitsina ariko utifuza gusama, biri amoko menshi, ari na ko bigura amafaranga atandukanye, ibintu bitera amakenga ababikoresha ndetse n’ababyumvise, bumva ko ibifite igiciro cyo hejuru ari byo birinda umuntu gusama kurusha ibindi, cyangwa ko ibya make batabigirira icyizere nk’ibya menshi.
Abaganiriye na Kigali Today bagaragaje impungenge baterwa n’ibyo binini umuntu anywa bikamurinda gusama atabiteguye, aho bagaragaza ko batizera neza ko ibinini bihenze byavura kimwe n’ibya make.
Uwitwa Nikuze Chantal yagize ati “Njye biriya bigura bitanu (5000frw) sinabyizera rwose! Ubwo se wambwira gute ko ibinini bigura ibihumbi icumi byavura kimwe n’ibya bitanu? Ni hahandi ubinywa warangiza ukumva watwise”.
Naho Kamanzi we avuga ko nubwo atemera ko byavura kimwe, ariko byorohereza ababigura, nubwo yumva ko aho guhora ugura ibinini bya buri gihe, wagakwiye gukoresha uburyo bumara igihe.
Ati “Hari nk’umuntu usanga uko ahuye n’umukunzi we baryamana nyuma agakoresha ibinini.Ugasanga atanze nk’ibihumbi 50 ku kwezi cyangwa arenga. Bagiye bahita baboneza urubyaro, agafata nk’agashinge k’amezi atatu ko kandi bitangirwa ubuntu kwa muganga? Niba bashaka ko abahungu tubaha amafaranga yo kubigura, ntibayarira ubuntu”?
Uwayisaba we ati “Ahubwo biriya binini njye mfite impungenge ko byatuma umuntu abura urubyaro burundu! None se niba umuntu atangira kuruboneza akiri umwana, atanazi niba anabyara ariko akamiragura ibinini uko abonanye n’umusore koko ibyo nta ngaruka”?
Kigali Today yaganirije umuganga ukora muri faromasi imwe mu nyubako ya CHIC utashatse kwivuga amazina, asobanura ko guhenda cyangwa guhenduka kw’imiti biterwa n’aho yakorewe cyangwa ababikoze, ariko bitabuza kuvura indwara imwe.
Ati “Ubundi itandukaniro ry’imiti ihenze n’ihendutse kandi bivura indwara imwe, ni uko hari ikiza byihuse, niba ari igabanya ububabare iya menshi ikabugabanya byihuse, naho indi igatinda kugukiza ariko ukazakira. N’ibyo rero ni kimwe”.
Akomeza avuga ko nubwo hakigaragara abatinya kuyigura, cyangwa bakayigura bihishe ariko ko bifasha cyane, kandi abona nta mpamvu yo kwihisha.
Ati “Hari abaza bafite urwikekwe, bahasanga umukiriya ntibatinyuke kubigura bagategereza ko bose bashiramo, ariko na none hari n’abaza babimenyereye baza bakubwira n’amazina y’ibyo bashaka, ndetse bakabinywera n’aho”.
Avuga kandi ko nta mpungenge bakagombye kugira z’uko byabatera ubugumba, kuko ari imiti iba yarinjiye mu gihugu isuzumwe neza ubuziranenge bwayo, ikemezwa ko nta kibazo yatera.
Ati “Biragoye cyane kukubwira ngo ku munsi ncuruza ibingana gutya, kuko iminsi iratandukana, ariko nko guhera kuwa gatanu kugeza kuwa kabiri, iminsi yo mu mpera z’icyumweru no mu ntangiro zacyo biragurwa cyane! Gusa kuri njye ibinini byose bigurwa kimwe, ariko usanga abasirimu ari bo bakoresha ibihenze, naho abasanzwe bakigurira ibisanzwe”.