Indwara y’umuhondo (Neonatal Jaundice) ikunze kwibasira abana bakivuka, ishobora kubasigira ubumuga iyo batavujwe neza cyangwa ikaba yanabahitana.

Mu gushaka ibisobanuro birambuye kuri iyo ndwara, IGIHE yegereye Dr Kayitesi Diane, inzobere mu buvuzi bw’abana [ Spécialiste en Pédiatrie], mu Bitaro by’Abana n’Ababyeyi bya Muhima, mu Mujyi wa Kigali.

Kayitesi yatangiye asobanura iby’indwara y’umuhondo ikunze kwibasira abana. Ati “Bavuga ko uruhinja rufite Neonatal Jaundice cyangwa umuhondo ku bana bakivuka, mu gihe umubiri n’amaso by’uruhinja bibonetse ko bifite ibara ry’umuhondo udasanzwe, hamwe uwo muhondo udafite aho uhuriye n’inzobe isanzwe”.

Umuhondo ku bana bavuka kandi ngo ahanini ugaragara mu bice by’ingenzi nka bitatu nkuko Dr Kayitesi akomeza abisobanura.

Igice cya mbere ni Umuhondo udakomeye wikiza [ Physiological Jaundice], ukunze kuboneka mu bana bamaze iminsi itarenga 10 bavutse.

Dr Kayitesi yavuze ko hari n’ubundi bwoko bwa kabiri bw’umuhondo butandukanye n’ubwa mbere, kuko bwo ari uburwayi bukomeye [Pathological Jaundice], bukunze kuboneka ku bana bakivuka mu gihe kitarenze amasaha 24.

Nyuma yo gupima urugero rw’uwo muhondo ngo hakurikiraho guhitamo uburyo buri bwifashishwe mu kuwuvura, ubuzwi nka Phototherapy bwifashisha amatara yabugenewe batunga ku mwana nibwo bukunze gukoreshwa.

Ubwoko bwa gatatu bw’umuhondo ngo ni ubuterwa no kwizinga kw’amara, ubu rero bwo nk’uko Dr Kayitesi abisobanura, buvurwa bakoresheje kubaga amara no kuyakosora.

Zimwe mu mpamvu zitera Umuhondo ufata impinja

Impamvu zizwi cyane ngo ni iziterwa n’ababyeyi bafite amaraso adashobora kwivanga [Rhesus Incompatibility], icyakora ngo umuhondo ushobora guterwa n’ubundi burwayi umubyeyi utwite asanganywe cyane cyane nko ku bagendana ubwandu bw’agakoko ka Virusi itera Sida badafata imiti igabanya ubukana.

Indwara nk’imitezi cyangwa uburagaza ku mugore utwite nazo mu gihe zitavuwe neza, ziri mu zitera uburwayi bwatuma umwana avukana umuhondo, kimwe no kutonsa umwana bihagije bituma umwana atagabanya ibisa n’umwanda uba umurimo neza, ukamugumamo ukaba wanaba intandaro y’umuhondo.

Dr Kayitesi yasabye ababyeyi kujya bipimisha batwite kandi bagaharanira kumenya ubwoko bw’amaraso yabo.

Yagize ati “Ubusanzwe umubyeyi yagakwiriye kwipimisha atwite, aho bishoboka umubyeyi akaba azi ubwoko bw’amaraso ye, kugira ngo ku ikubitiro bidufashe kumenya icyateye uwo muhondo, tunahereho bitworohera kuwuvura, muri uko kwipimisha kandi hanarebwa niba nta kindi kibazo afite”.

Abajijwe kubibwira ko umuhondo ushobora kuba indwara y’uruhererekane ku bafitanye isano-muryango, Dr Kayitesi yavuze ko bishoboka ku babyeyi bafite indwara zimwe na zimwe.

Anashishikariza abantu kwirinda impamvu zose zatuma habaho kubyara abana batagejeje igihe cyane ko bene abo bana bari mu bibasirwa n’umuhondo kandi ngo ibyo bizafasha gukomeza kugabanya impfu zibasira abana nkuko biri muri gahunda za leta y’u Rwanda, hatanirengagijwe ubumuga butandukanye indwara y’umuhondo ikunze gusigira abana bayirwaye.

Share.

IshamiNews is an online media publication established in 2024, primarily focused on providing information on parenting, with a particular emphasis on early childhood development and child rights.

Leave A Reply

Exit mobile version