Ku rwego rw’Akarere kwandika abana mu bitabo by’irangamimerere bakimara kuvuka kwa muganga byatangirijwe ku mugaragaro mu bitaro bya Muhororo.

Iyi gahunda ije mu rwego rwo kwegereza abanyarwanda bose ikoranabuhanga bitarenze 2024, Korohereza ababyeyi kwandikisha abana ku gihe batagombye gukora ingendo no kunoza  serivisi y’ibarurishamibare.
Umwana ukimara kuvuka ahita akorerwa ifishi (NIN= National Identification Number) iriho umwirondoro we wose uzamuranga ubuzima bwe bwose.
 igikorwa cyatangijwe n’itsinda ryari riyobowe n’umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere mwiza Bwana Rutagisha Aimable, intumwa z’ikigo cy’Igihugu gishinzwe indangamuntu n’abakozi b’ibitaro bya Muhororo.Kizakomereza no mu bitaro bya Kabaya.

Kubera ko hari abayeyi bashobora kubyarira mu nzira cyangwa ahandi hatari kwa muganga serivisi z’irangamimerere zishobora gukorerwa ku mirenge nk’uko bisanzwe, gusa bizagenda bivaho uko ababyeyi bazarushaho kwitabira kubyarira kwa muganga. Urwego rw’akagari n’urw’ikigo nderabuzima nazo zizashobora gutanga iyi serivisi mu bihe biri imbere.

Haba mu bitaro bya Kabaya, haba mu bitaro bya Muhororo ababyeyi bagaragaje akanyamuneza ko kwandikisha abana bakimara kuvuka batagombye gutakaza igihe bakora ingendo ndende zerekeza ku mirenge yabo.

Share.

IshamiNews is an online media publication established in 2024, primarily focused on providing information on parenting, with a particular emphasis on early childhood development and child rights.

Leave A Reply

Exit mobile version