Close Menu
Kura Ujy'ejuru KibondoKura Ujy'ejuru Kibondo
    What's Hot

    MU MAFOTO- Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana barenga 300 bizihizanya iminsi mikuru

    December 21, 2024

    Gicumbi: Hatangijwe icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku mirire no kurengera umwana

    November 26, 2024

    Nyamagabe: Abaturage basabwe kwita ku bwiherero nk’uko bita ku mubiri wabo

    November 19, 2024
    Facebook X (Twitter) Instagram YouTube WhatsApp
    Facebook X (Twitter) Instagram YouTube WhatsApp
    Kura Ujy'ejuru KibondoKura Ujy'ejuru Kibondo
    Demo
    • Irembo
    • Amakuru
      • Mu Rwanda
      • Mu Mahanga
    • Imikurire
      • Umwana wasamwe
      • Umwaka wa mbere
      • Umwaka wa Kabiri
      • Atangiye ishuri
    • Uburenganzira
      • Amazina
      • Irangamimerere
      • Ubuzima
    • Imirire
      • Umubyeyi utwite
      • Umwana uvutse
      • Umwana ucutse
    • Abana n’Ibidukikije
      • Imihindagukire y’ikirere
    • Kuba umubyeyi
      • Umubano
      • Imikino
      • Gusoma
    • Impuguke
      • Ubushakashatsi
    • Utuntu n’Utundi
    Kura Ujy'ejuru KibondoKura Ujy'ejuru Kibondo
    Home»Amakuru»U Rwanda rwakiriye inama yiga ku burezi bw’amashuri y’abana bato
    Amakuru

    U Rwanda rwakiriye inama yiga ku burezi bw’amashuri y’abana bato

    IshamiNewsBy IshamiNewsNovember 11, 2024Updated:November 11, 2024No Comments3 Views
    Facebook Twitter Pinterest LinkedIn WhatsApp Reddit Tumblr Email
    Share
    Facebook Twitter LinkedIn Email WhatsApp

    Guhera kuri uyu wa mbere tariki 11 kuzageza tariki 13 Ugushyingo 2024, mu Rwanda harabera a inama yo ku rwego rwa Afurika izaganira ku burezi bw’ibanze.

    Ubwo yari mu kiganiro “Ikaze Munyarwanda” kuri Radio Flash FM, Minisitiri w’uburezi Joseph Nsengimana yatangaje ko iyo nama izaganira ku burezi bw’ibanze bwibanda ahanini ku mashuri y’abana bato kugera mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza.

    Demo

    Yagize ati” Byaragaragaye ko uburezi bw’ibanze buva ku burezi bw’incuke kugeza mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza ari ryo fatizo, kuko iyo umwana atize neza muri icyo gice, ntashobora kwiga neza mu byiciro bikurikiraho”.

    Minisitiri w’uburezi Joseph Nsengimana ubwo yari mu kiganiro Ikaze Munyarwanda kuri Radio Flash

    Minisitiri Nsengimana Yakomeje avuga ko muri Afurika, abana abagera kuri 90% badashobora gusoma ngo basobanukirwe n’ibyo basomye.

    Ati”Ibi biteye impungenge, niyo mpamvu tugiye guhura ngo twigire hamwe uko byahinduka, turebe ibanga ababigezeho bakoresheje, maze abatarabigeraho babigireho”.

    Yongeyeho ko hari impionduka zizaba mu myaka itanu iri imbere,zizafasha mu kuzamura ireme ry’uburezi.

    Yagize ati”Tuzavanaho burundu gahunda yo kwiga igice cy’umunsi mu mashuri abanza mu Rwanda. Icyo gihe abanyeshuri baziga umunsi wose, mwarimu yigishe abana bakeya ashoboye gukurikirana, maze bimworohereze akazi, bizamure ireme ry’uburezi”.

    Iyi nama yiga ku burezi izwi nka Africa Foundational Learning Exchange (FLEX) iteraniye hano I Kigali, irahuza ibihugu bya afurika bigera kuri mirongo ine kugira ngo byigire hamwe uko ikibazo cy’abana barangizaumwaka wa gatatu w’amashuri abanza badashobora gusoma ngo bumve ibyo basoma mu rurimi kavukire cyangwa mu ndimi z’amahanga cyakemurwa.

    Abitabiriye inama ya Africa Foundational Learning Exchange (FLEX). Photo/Igihe

    Ibaye ku nshuro ya kabiri, kuko umwaka ushize ubwo yabaga ku nshuro ya mbere yabereye mu gihugu cya Sierra Leone, bikaba biteganyijwe ko umwaka utaha izabera muri Zambia.

    Featured
    Share. Facebook Twitter Pinterest LinkedIn Tumblr Telegram Email
    IshamiNews
    • Website
    • Facebook
    • X (Twitter)
    • Instagram
    • LinkedIn

    IshamiNews is an online media publication established in 2024, primarily focused on providing information on parenting, with a particular emphasis on early childhood development and child rights.

    Related Posts

    MU MAFOTO- Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana barenga 300 bizihizanya iminsi mikuru

    December 21, 2024

    Gicumbi: Hatangijwe icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku mirire no kurengera umwana

    November 26, 2024

    Nyamagabe: Abaturage basabwe kwita ku bwiherero nk’uko bita ku mubiri wabo

    November 19, 2024
    Leave A Reply Cancel Reply

    Kwamamaza
    Demo
    IZAKUNZWE

    Kamonyi: Hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya imbasa abana bato bahabwa urukingo

    October 24, 202414

    Ibyo wamenya ku ndwara y’Umuhondo ikunze kwibasira abana bakivuka

    September 30, 20248

    Umwana uri mu nda atangira gucurama ryari?

    August 15, 20236

    BPR Bank Rwanda Plc yafunguye icyumba cy’umubyeyi kizafasha ababyeyi bonsa bahakora

    November 9, 20244
    SOMA N'IYI
    Amakuru

    MU MAFOTO- Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana barenga 300 bizihizanya iminsi mikuru

    By IshamiNewsDecember 21, 2024

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2024, Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame,…

    Gicumbi: Hatangijwe icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku mirire no kurengera umwana

    November 26, 2024

    Nyamagabe: Abaturage basabwe kwita ku bwiherero nk’uko bita ku mubiri wabo

    November 19, 2024

    Indwara ya diyabete umwana ashobora kuyandura umubyeyi we akimutwite

    November 14, 2024
    Stay In Touch
    • Facebook
    • Twitter
    • Instagram
    • YouTube
    • LinkedIn
    • WhatsApp
    Demo
    © 2025 IshamiNews Magazine. All right Reserved.
    • Irembo
    • Amakuru
    • Imikurire
    • Uburenganzira
    • Abo Turibo

    Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.

    Go to mobile version