Close Menu
Kura Ujy'ejuru KibondoKura Ujy'ejuru Kibondo
    What's Hot

    MU MAFOTO- Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana barenga 300 bizihizanya iminsi mikuru

    December 21, 2024

    Gicumbi: Hatangijwe icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku mirire no kurengera umwana

    November 26, 2024

    Nyamagabe: Abaturage basabwe kwita ku bwiherero nk’uko bita ku mubiri wabo

    November 19, 2024
    Facebook X (Twitter) Instagram YouTube WhatsApp
    Facebook X (Twitter) Instagram YouTube WhatsApp
    Kura Ujy'ejuru KibondoKura Ujy'ejuru Kibondo
    Demo
    • Irembo
    • Amakuru
      • Mu Rwanda
      • Mu Mahanga
    • Imikurire
      • Umwana wasamwe
      • Umwaka wa mbere
      • Umwaka wa Kabiri
      • Atangiye ishuri
    • Uburenganzira
      • Amazina
      • Irangamimerere
      • Ubuzima
    • Imirire
      • Umubyeyi utwite
      • Umwana uvutse
      • Umwana ucutse
    • Abana n’Ibidukikije
      • Imihindagukire y’ikirere
    • Kuba umubyeyi
      • Umubano
      • Imikino
      • Gusoma
    • Impuguke
      • Ubushakashatsi
    • Utuntu n’Utundi
    Kura Ujy'ejuru KibondoKura Ujy'ejuru Kibondo
    Home»Impuguke»U Rwanda rugiye gukingira imbasa abana bakivuka kugeza ku myaka irindwi
    Impuguke

    U Rwanda rugiye gukingira imbasa abana bakivuka kugeza ku myaka irindwi

    IshamiNewsBy IshamiNewsJanuary 10, 2024Updated:September 30, 2024No Comments4 Views
    Facebook Twitter Pinterest LinkedIn WhatsApp Reddit Tumblr Email
    Share
    Facebook Twitter LinkedIn Email WhatsApp

    Inzego z’ubuzima mu Rwanda zirasaba abaturage begereye ibihugu byagaragayemo indwara y’imbasa, kurushaho kwitwararika ku isuku kuko ari ho iyi ndwara yandurira.

    Ibi biravugwa mu gihe guhera kuri uyu wa Mbere, abana bari munsi y’imyaka 7 batangira guhabwa urukingo rw’imbasa mu gihugu hose.

    Demo

    Imbasa ni indwara yari imaze imyaka 30 itakigaragara mu Rwanda kuko umwana wa nyuma yagaragayeho yabonetse mu 1993 mu cyari Perefegitura ya Cyangugu.

    Kuba hari ibihugu bituranye n’u Rwanda yongeye kugaragaramo byatumye rutegura gahunda yo gukingira abana bose bari munsi y’imyaka 7.

    Sibomana Hassan ushinzwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi mu kigo cy’ubuzima RBC asobanura ko abana bari muri iki kigero nta budahangarwa buhagije baba bafite mu bijyanye no guhangana n’imbasa.

    Iyi gahunda yo gukingira imbasa ababyeyi basanga ije gukumira iyi ndwara ishobora kugira ingaruka ku bana b’u Rwanda:

    Inzobere mu by’inkingo Dr. Nahimana Rosette ukorana n’ishami rya Loni ryita ku buzima OMS asobanura ko gukingira bije nyuma y’aho urukingo rw’imbasa rwari rwarakuwe mu nkingo zahabwaga abana kuko yari yacitse ku isi.

    Iyi nzobere yongeraho ko mu bihe bitandukanye imbasa yagaragaye mu bihugu bituranye n’u Rwanda ku buryo gukingira bizafasha mu kuyikumira.

    Ku bw’iyi mpamvu abaturiye imipaka basabwa kwitwararika mu bijyanye n’isuku kuko imbasa yandurira mu nzira icamo ibiribwa cyangwa urwungano ngogozi.

    Imbasa ni indwara yibasira ingingo z’umubiri w’umuntu nk’amaguru n’amaboko, ariko ikanangiza imyakura ku buryo yateza ibibazo by’ubuhumekero byaviramo urupfu ku uyirwaye.

    Urukingo rugiye gutangwa hirya no hino mu gihugu ni urw’ibitonyanga 2, rukazatangwa mu byiciro bibiri cyangwa doze ebyiri.

    Top News
    Share. Facebook Twitter Pinterest LinkedIn Tumblr Telegram Email
    IshamiNews
    • Website
    • Facebook
    • X (Twitter)
    • Instagram
    • LinkedIn

    IshamiNews is an online media publication established in 2024, primarily focused on providing information on parenting, with a particular emphasis on early childhood development and child rights.

    Related Posts

    MU MAFOTO- Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana barenga 300 bizihizanya iminsi mikuru

    December 21, 2024

    Gicumbi: Hatangijwe icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku mirire no kurengera umwana

    November 26, 2024

    Nyamagabe: Abaturage basabwe kwita ku bwiherero nk’uko bita ku mubiri wabo

    November 19, 2024
    Leave A Reply Cancel Reply

    Kwamamaza
    Demo
    IZAKUNZWE

    Kamonyi: Hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya imbasa abana bato bahabwa urukingo

    October 24, 202414

    Ibyo wamenya ku ndwara y’Umuhondo ikunze kwibasira abana bakivuka

    September 30, 20248

    Umwana uri mu nda atangira gucurama ryari?

    August 15, 20235

    BPR Bank Rwanda Plc yafunguye icyumba cy’umubyeyi kizafasha ababyeyi bonsa bahakora

    November 9, 20244
    SOMA N'IYI
    Amakuru

    MU MAFOTO- Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana barenga 300 bizihizanya iminsi mikuru

    By IshamiNewsDecember 21, 2024

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2024, Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame,…

    Gicumbi: Hatangijwe icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku mirire no kurengera umwana

    November 26, 2024

    Nyamagabe: Abaturage basabwe kwita ku bwiherero nk’uko bita ku mubiri wabo

    November 19, 2024

    Indwara ya diyabete umwana ashobora kuyandura umubyeyi we akimutwite

    November 14, 2024
    Stay In Touch
    • Facebook
    • Twitter
    • Instagram
    • YouTube
    • LinkedIn
    • WhatsApp
    Demo
    © 2025 IshamiNews Magazine. All right Reserved.
    • Irembo
    • Amakuru
    • Imikurire
    • Uburenganzira
    • Abo Turibo

    Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.

    Go to mobile version