Close Menu
Kura Ujy'ejuru KibondoKura Ujy'ejuru Kibondo
    What's Hot

    MU MAFOTO- Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana barenga 300 bizihizanya iminsi mikuru

    December 21, 2024

    Gicumbi: Hatangijwe icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku mirire no kurengera umwana

    November 26, 2024

    Nyamagabe: Abaturage basabwe kwita ku bwiherero nk’uko bita ku mubiri wabo

    November 19, 2024
    Facebook X (Twitter) Instagram YouTube WhatsApp
    Facebook X (Twitter) Instagram YouTube WhatsApp
    Kura Ujy'ejuru KibondoKura Ujy'ejuru Kibondo
    Demo
    • Irembo
    • Amakuru
      • Mu Rwanda
      • Mu Mahanga
    • Imikurire
      • Umwana wasamwe
      • Umwaka wa mbere
      • Umwaka wa Kabiri
      • Atangiye ishuri
    • Uburenganzira
      • Amazina
      • Irangamimerere
      • Ubuzima
    • Imirire
      • Umubyeyi utwite
      • Umwana uvutse
      • Umwana ucutse
    • Abana n’Ibidukikije
      • Imihindagukire y’ikirere
    • Kuba umubyeyi
      • Umubano
      • Imikino
      • Gusoma
    • Impuguke
      • Ubushakashatsi
    • Utuntu n’Utundi
    Kura Ujy'ejuru KibondoKura Ujy'ejuru Kibondo
    Home»Amakuru»Ibyo wamenya ku ndwara y’Umuhondo ikunze kwibasira abana bakivuka
    Amakuru

    Ibyo wamenya ku ndwara y’Umuhondo ikunze kwibasira abana bakivuka

    IshamiNewsBy IshamiNewsSeptember 30, 2024Updated:September 30, 2024No Comments8 Views
    Facebook Twitter Pinterest LinkedIn WhatsApp Reddit Tumblr Email
    Share
    Facebook Twitter LinkedIn Email WhatsApp

    Indwara y’umuhondo (Neonatal Jaundice) ikunze kwibasira abana bakivuka, ishobora kubasigira ubumuga iyo batavujwe neza cyangwa ikaba yanabahitana.

    Mu gushaka ibisobanuro birambuye kuri iyo ndwara, IGIHE yegereye Dr Kayitesi Diane, inzobere mu buvuzi bw’abana [ Spécialiste en Pédiatrie], mu Bitaro by’Abana n’Ababyeyi bya Muhima, mu Mujyi wa Kigali.

    Demo

    Kayitesi yatangiye asobanura iby’indwara y’umuhondo ikunze kwibasira abana. Ati “Bavuga ko uruhinja rufite Neonatal Jaundice cyangwa umuhondo ku bana bakivuka, mu gihe umubiri n’amaso by’uruhinja bibonetse ko bifite ibara ry’umuhondo udasanzwe, hamwe uwo muhondo udafite aho uhuriye n’inzobe isanzwe”.

    Umuhondo ku bana bavuka kandi ngo ahanini ugaragara mu bice by’ingenzi nka bitatu nkuko Dr Kayitesi akomeza abisobanura.

    Igice cya mbere ni Umuhondo udakomeye wikiza [ Physiological Jaundice], ukunze kuboneka mu bana bamaze iminsi itarenga 10 bavutse.

    Dr Kayitesi yavuze ko hari n’ubundi bwoko bwa kabiri bw’umuhondo butandukanye n’ubwa mbere, kuko bwo ari uburwayi bukomeye [Pathological Jaundice], bukunze kuboneka ku bana bakivuka mu gihe kitarenze amasaha 24.

    Nyuma yo gupima urugero rw’uwo muhondo ngo hakurikiraho guhitamo uburyo buri bwifashishwe mu kuwuvura, ubuzwi nka Phototherapy bwifashisha amatara yabugenewe batunga ku mwana nibwo bukunze gukoreshwa.

    Ubwoko bwa gatatu bw’umuhondo ngo ni ubuterwa no kwizinga kw’amara, ubu rero bwo nk’uko Dr Kayitesi abisobanura, buvurwa bakoresheje kubaga amara no kuyakosora.

    Zimwe mu mpamvu zitera Umuhondo ufata impinja

    Impamvu zizwi cyane ngo ni iziterwa n’ababyeyi bafite amaraso adashobora kwivanga [Rhesus Incompatibility], icyakora ngo umuhondo ushobora guterwa n’ubundi burwayi umubyeyi utwite asanganywe cyane cyane nko ku bagendana ubwandu bw’agakoko ka Virusi itera Sida badafata imiti igabanya ubukana.

    Indwara nk’imitezi cyangwa uburagaza ku mugore utwite nazo mu gihe zitavuwe neza, ziri mu zitera uburwayi bwatuma umwana avukana umuhondo, kimwe no kutonsa umwana bihagije bituma umwana atagabanya ibisa n’umwanda uba umurimo neza, ukamugumamo ukaba wanaba intandaro y’umuhondo.

    Dr Kayitesi yasabye ababyeyi kujya bipimisha batwite kandi bagaharanira kumenya ubwoko bw’amaraso yabo.

    Yagize ati “Ubusanzwe umubyeyi yagakwiriye kwipimisha atwite, aho bishoboka umubyeyi akaba azi ubwoko bw’amaraso ye, kugira ngo ku ikubitiro bidufashe kumenya icyateye uwo muhondo, tunahereho bitworohera kuwuvura, muri uko kwipimisha kandi hanarebwa niba nta kindi kibazo afite”.

    Abajijwe kubibwira ko umuhondo ushobora kuba indwara y’uruhererekane ku bafitanye isano-muryango, Dr Kayitesi yavuze ko bishoboka ku babyeyi bafite indwara zimwe na zimwe.

    Anashishikariza abantu kwirinda impamvu zose zatuma habaho kubyara abana batagejeje igihe cyane ko bene abo bana bari mu bibasirwa n’umuhondo kandi ngo ibyo bizafasha gukomeza kugabanya impfu zibasira abana nkuko biri muri gahunda za leta y’u Rwanda, hatanirengagijwe ubumuga butandukanye indwara y’umuhondo ikunze gusigira abana bayirwaye.

    Featured
    Share. Facebook Twitter Pinterest LinkedIn Tumblr Telegram Email
    IshamiNews
    • Website
    • Facebook
    • X (Twitter)
    • Instagram
    • LinkedIn

    IshamiNews is an online media publication established in 2024, primarily focused on providing information on parenting, with a particular emphasis on early childhood development and child rights.

    Related Posts

    MU MAFOTO- Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana barenga 300 bizihizanya iminsi mikuru

    December 21, 2024

    Gicumbi: Hatangijwe icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku mirire no kurengera umwana

    November 26, 2024

    Nyamagabe: Abaturage basabwe kwita ku bwiherero nk’uko bita ku mubiri wabo

    November 19, 2024
    Leave A Reply Cancel Reply

    Kwamamaza
    Demo
    IZAKUNZWE

    Kamonyi: Hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya imbasa abana bato bahabwa urukingo

    October 24, 202414

    Ibyo wamenya ku ndwara y’Umuhondo ikunze kwibasira abana bakivuka

    September 30, 20248

    Umwana uri mu nda atangira gucurama ryari?

    August 15, 20236

    BPR Bank Rwanda Plc yafunguye icyumba cy’umubyeyi kizafasha ababyeyi bonsa bahakora

    November 9, 20244
    SOMA N'IYI
    Amakuru

    MU MAFOTO- Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana barenga 300 bizihizanya iminsi mikuru

    By IshamiNewsDecember 21, 2024

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2024, Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame,…

    Gicumbi: Hatangijwe icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku mirire no kurengera umwana

    November 26, 2024

    Nyamagabe: Abaturage basabwe kwita ku bwiherero nk’uko bita ku mubiri wabo

    November 19, 2024

    Indwara ya diyabete umwana ashobora kuyandura umubyeyi we akimutwite

    November 14, 2024
    Stay In Touch
    • Facebook
    • Twitter
    • Instagram
    • YouTube
    • LinkedIn
    • WhatsApp
    Demo
    © 2025 IshamiNews Magazine. All right Reserved.
    • Irembo
    • Amakuru
    • Imikurire
    • Uburenganzira
    • Abo Turibo

    Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.

    Go to mobile version