Kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2024, ni umunsi mpuzamahanga w’ubwiherero. Uyu munsi ubwo wizihirizwaga mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe, witabiriwe n’abaturage ndetse n’abayobozi bo mu nzego za leta barimo guverineri w’intara Kayitesi Alice wari umushyitsi mukuru. Akaba yasabye buri wese kwita ku bwiherero nk’uko yita aho arara cyangwa ku mubiri we.
Guverineri Kayitesi kandi yasabye imboni z’isuku n’isukura zizakorana n’Ikigo cy’Isuku n’isukura cya Nyamagabe kwita ku guhugura abaturage kuruta kumva ko bagomba kubagurisha ibikoresho bibafasha kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa.
Kuri uyu munsi kandi, umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF, abinyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko kongera uburyo bwo kubona amazi meza, isuku n’isukura bishobora kurokora ubuzima bw’abantu bangana na miliyoni 1.4 buri mwaka ku isi yose.
Uyu munsi mpuzamahanga w’ubwiherero wizihirijwe ku rwego rw’Igihugu mu karere ka Nyamagabe, wari ufite insanganyamatsiko igira iti :”Umusarani uboneye, ahantu h’umutuzo.”