Close Menu
Kura Ujy'ejuru KibondoKura Ujy'ejuru Kibondo
    What's Hot

    MU MAFOTO- Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana barenga 300 bizihizanya iminsi mikuru

    December 21, 2024

    Gicumbi: Hatangijwe icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku mirire no kurengera umwana

    November 26, 2024

    Nyamagabe: Abaturage basabwe kwita ku bwiherero nk’uko bita ku mubiri wabo

    November 19, 2024
    Facebook X (Twitter) Instagram YouTube WhatsApp
    Facebook X (Twitter) Instagram YouTube WhatsApp
    Kura Ujy'ejuru KibondoKura Ujy'ejuru Kibondo
    Demo
    • Irembo
    • Amakuru
      • Mu Rwanda
      • Mu Mahanga
    • Imikurire
      • Umwana wasamwe
      • Umwaka wa mbere
      • Umwaka wa Kabiri
      • Atangiye ishuri
    • Uburenganzira
      • Amazina
      • Irangamimerere
      • Ubuzima
    • Imirire
      • Umubyeyi utwite
      • Umwana uvutse
      • Umwana ucutse
    • Abana n’Ibidukikije
      • Imihindagukire y’ikirere
    • Kuba umubyeyi
      • Umubano
      • Imikino
      • Gusoma
    • Impuguke
      • Ubushakashatsi
    • Utuntu n’Utundi
    Kura Ujy'ejuru KibondoKura Ujy'ejuru Kibondo
    Home»Amakuru»Virusi ya Marburg itinda mu masohoro y’abagabo bayikize mu gihe gishobora kurenga umwaka
    Amakuru

    Virusi ya Marburg itinda mu masohoro y’abagabo bayikize mu gihe gishobora kurenga umwaka

    IshamiNewsBy IshamiNewsNovember 1, 2024Updated:November 2, 2024No Comments3 Views
    Facebook Twitter Pinterest LinkedIn WhatsApp Reddit Tumblr Email
    Share
    Facebook Twitter LinkedIn Email WhatsApp

    Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko nubwo virusi ya Marburg ikira, hari bimwe mu bice ivamo itinze birimo amatembabuzi y’imbere mu jisho, amasohoro n’amashereka, ku buryo virusi ishobora kusigaramo mu gihe kirekire gishobora kurenga n’umwaka wose.

    Ibinyujije mu butumwa bwatambutse ku rubuga rwa x.com yavuze ko abakize Marburg basabwa kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye, kujugunya agakingirizo ahantu hashyira abandi mu kaga ko kwandura no konsa umwana.

    Demo

    Ibi bikaba bigomba kubahirizwa kugeza igihe ibipimo byo kwa muganga bizemeza burundu ko nta virus iya Marburg ikiri muri ibyo bice.

    Umukozi muri Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (Minisante), Dr. Nkeshimana Menelas, mu kiganiro “Waramutse Rwanda” cyatambutse kuri Televisiyo y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 01 Ugushyingo 2024, yavuze ko ko nubwo iyi virusi yagaragara muri ibyo bice, ntibiba bivuze ko umuntu arwaye, afite umubiri, azahaye, umuntu aba ameze nk’abandi bose.

    Dr. Nkeshimana yagize ati” Nka virusi ishobora gusigara mu jisho mo imbere, ubwo ntabwo ari mu marira, ishobora kwandura. Icyo gihe twitwararika iyo umuntu azajya kwa muganga kwivuza amaso bikazasaba ko bamubaga ijisho, muganga aritwararika. Ahandi ni mu masohoro ku bagabo; na bwo aba ari aho agenda ameze neza ariko mu masohoro ye habamo virusi ishobora kwandura.”

    Dr. Nkeshimana Menelas umukozi wa Minsiteri y’ubuzima (Minisante) inzobere mu buvuzi bw’indembe akaba umwe mu bita ku barwayi ba Marburg

    Dr. Nkeshimana Menelas yakomeje avuga ko abayikize bafashwa kwitwararika kugeza igihe ibipimo byo kwa muganga bizemeza burundu ko nta virus ya Marburg ikiri muri ibyo bice.

    Yagize ati “Ibyo rero bivuze ko ibyiciro by’abo bantu basabwa kwitwararika. Natwe tubasaba kugira isuku mu mibonano mpuzabitsina bagakoresha agakingirizo cyane cyane bari kumwe n’abo bashakanye, no kujugunya agakingirizo bigakorwa mu buryo bwajyenwe n’isuku ikwiye”.

    Dr. Nkeshimana avuga kandi ko aya makuru bayatanga ku barwayi bakize virus iya Marburg.

    Ati”Turayatanga buriya ni na yo mpamvu n’iyo bataha tubabwira ko tuzakomeza kuba turi kumwe umwaka wose icyo twita follow up clinical check y’abantu bakize Marburg. Babyitwayemo neza sinavuga ko kwanduza byoroshye, ariko ni abantu dukurikiranira hafi. Buri cyumweru turahamagarana ndetse kubakurikirana tuzabikora umwaka wose”.

    Kugeza ubu imibare ya Minisiteri y’Ubuzima iheruka gutangazwa tariki 31 Ukuboza 2024 igaragaza ko mu bipimo 6099 byafashwe abantu 66 banduye virusi ya Marburg, muri bo abakize akaba ari 49. Abandi 15 bo yarabahitanye, mu gihe abakivurwa ari 2.

    Iyi Minisiteri ikaba itangaza ko guhera ku uyu wa 1 Ugushyingo 2024, amakuru mashya ajyanye nuko virusi ya Marburg azajya atangazwa buri cyumweru.

    Featured Top News
    Share. Facebook Twitter Pinterest LinkedIn Tumblr Telegram Email
    IshamiNews
    • Website
    • Facebook
    • X (Twitter)
    • Instagram
    • LinkedIn

    IshamiNews is an online media publication established in 2024, primarily focused on providing information on parenting, with a particular emphasis on early childhood development and child rights.

    Related Posts

    MU MAFOTO- Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana barenga 300 bizihizanya iminsi mikuru

    December 21, 2024

    Gicumbi: Hatangijwe icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku mirire no kurengera umwana

    November 26, 2024

    Nyamagabe: Abaturage basabwe kwita ku bwiherero nk’uko bita ku mubiri wabo

    November 19, 2024
    Leave A Reply Cancel Reply

    Kwamamaza
    Demo
    IZAKUNZWE

    Kamonyi: Hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya imbasa abana bato bahabwa urukingo

    October 24, 202414

    Ibyo wamenya ku ndwara y’Umuhondo ikunze kwibasira abana bakivuka

    September 30, 20248

    Umwana uri mu nda atangira gucurama ryari?

    August 15, 20236

    BPR Bank Rwanda Plc yafunguye icyumba cy’umubyeyi kizafasha ababyeyi bonsa bahakora

    November 9, 20244
    SOMA N'IYI
    Amakuru

    MU MAFOTO- Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana barenga 300 bizihizanya iminsi mikuru

    By IshamiNewsDecember 21, 2024

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2024, Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame,…

    Gicumbi: Hatangijwe icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku mirire no kurengera umwana

    November 26, 2024

    Nyamagabe: Abaturage basabwe kwita ku bwiherero nk’uko bita ku mubiri wabo

    November 19, 2024

    Indwara ya diyabete umwana ashobora kuyandura umubyeyi we akimutwite

    November 14, 2024
    Stay In Touch
    • Facebook
    • Twitter
    • Instagram
    • YouTube
    • LinkedIn
    • WhatsApp
    Demo
    © 2025 IshamiNews Magazine. All right Reserved.
    • Irembo
    • Amakuru
    • Imikurire
    • Uburenganzira
    • Abo Turibo

    Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.

    Go to mobile version