Close Menu
Kura Ujy'ejuru KibondoKura Ujy'ejuru Kibondo
    What's Hot

    MU MAFOTO- Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana barenga 300 bizihizanya iminsi mikuru

    December 21, 2024

    Gicumbi: Hatangijwe icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku mirire no kurengera umwana

    November 26, 2024

    Nyamagabe: Abaturage basabwe kwita ku bwiherero nk’uko bita ku mubiri wabo

    November 19, 2024
    Facebook X (Twitter) Instagram YouTube WhatsApp
    Facebook X (Twitter) Instagram YouTube WhatsApp
    Kura Ujy'ejuru KibondoKura Ujy'ejuru Kibondo
    Demo
    • Irembo
    • Amakuru
      • Mu Rwanda
      • Mu Mahanga
    • Imikurire
      • Umwana wasamwe
      • Umwaka wa mbere
      • Umwaka wa Kabiri
      • Atangiye ishuri
    • Uburenganzira
      • Amazina
      • Irangamimerere
      • Ubuzima
    • Imirire
      • Umubyeyi utwite
      • Umwana uvutse
      • Umwana ucutse
    • Abana n’Ibidukikije
      • Imihindagukire y’ikirere
    • Kuba umubyeyi
      • Umubano
      • Imikino
      • Gusoma
    • Impuguke
      • Ubushakashatsi
    • Utuntu n’Utundi
    Kura Ujy'ejuru KibondoKura Ujy'ejuru Kibondo
    Home»Uburenganzira»Irangamimerere»Ubuzima: Leta irimo gushaka uko yakongera umubare w’ababyaza n’abavura abagore
    Irangamimerere

    Ubuzima: Leta irimo gushaka uko yakongera umubare w’ababyaza n’abavura abagore

    IshamiNewsBy IshamiNewsMarch 15, 2023Updated:October 1, 2024No Comments1 Views
    Facebook Twitter Pinterest LinkedIn WhatsApp Reddit Tumblr Email
    Share
    Facebook Twitter LinkedIn Email WhatsApp

     Inzobere mu buvuzi zivuga ko kuva cyane ku bagore ari impamvu ya mbere itera impfu zabo, akaba ari ikibazo kigomba guhagurukirwa kugirango haramirwe ubuzima bw’ababyeyi.

    Umwe mu babyeyi twaganiriye wahuye ni iki kibazo cyo kuva mu gihe cyo kubyara, avuga ko yabanje guhabwa ibinini bitandatu byongera ibise maze oho kugirango umurwa wifungure ahubwo isuha irameneka, ngo yaratagereje muganga afata icyemezo cyo kumubaga. 

    Demo

    Dr. Subira Manzi ufite imyaka 72, amaze imyaka 40 ari umuganga n’imyaka 33 ari inzobere mu kuvura ababyeyi, umwuga yagiyemo abitewe no kumva ko ubuzima bw’abagore bufite agaciro gakomeye.

    Kuri ubu akuriye ishami rishinzwe ubuvuzi bw’ababyeyi mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal. Avuga ko kuva ariyo mpamvu iza ku isonga mu guteza impfu z’abagore.

    “Hari abantu baba barabazwe kenshi, bagatwitira ku nkovu, barabazwe inshuro zirenze ebyiri, baravanywemo ibibyimba muri nyababyeyi noneho bigatuma placenta (Inkondo y’umura) itajya ahantu hakwiye, umubyeyi akava hakiri kare, atagera kwa muganga hakiri kare, akaba ashobora kubura ubuzima. Icyo gihe umubyeyi ava atarabyara, cyangwa se placenta ikava mu mwanya wayo hakiri kare umwana ataravamo, bombi bakaba bashobora gupfa.”

    Abaganga bavura ababyeyi ndetse n’abafatanyabikorwa bo muri urwo rwego bateraniye mu nama ya 8munaniy’ihuriro ryabo. 

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu muryango Suzan & Thompson Buffett Foundation, Prof. Senait Fisseha agaragaza ko hakiri ibibazo bibangamiye ubuzima bw’umubyeyi.

    “Mu myaka 20 ishize, gusama abantu batabiteguye byagabanutse ku kigero cya 30%, nubwo ibyo byagezweho, inzira iracyari ndende, hafi 1/3 cy’abagore mu Rwanda ntibagerwaho n’uburyo bwo kuboneza urubyaro, ikindi abarenga kimwe cya kabiri mu Rwanda basama inda batabiteguye, ibyo birangira hafi ya 30% by’inda zikuwemo, ibyo bigatuma buri mwaka abagore n’abakobwa hafi ibihumbi 24 bakenera ubufasha bwihutirwa nyuma y’uko inda zabo zivuyemo (unsafe abortion).”

    Umuyobozi Mukuru w’umuryango Suzan & Thompson Buffett Foundation, Dr. Ngoga Eugene we avuga ko kunoza umurimo bakora byafasha kubungabunga ubuzima bw’ababyeyi.

    “Intego yacu n’uko nta mugore ukwiye gupfa abyara, hari impfu zimwe na zimwe dushobora kwirinda mu gihe ibintu bikozwe neza, bikozwe ku gihe, nk’abaganga dukomeza kwihugura, kugira ngo dushobore kugabanya ibibazo byose byatuma abagore batakaza ubuzima bwabo.” 

    Kugeza ubu mu Rwanda hari abaganga b’inzobere mu kuvura abagore 112 bavuye ku baganga 10 mu myaka 10 ishize. Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubuvuzi Rusange muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Tharcisse Mpunga avuga ko Leta ikomeje gushaka uko yakongera umubare w’abavura abagore ndetse n’ababyaza.

    “Ubusanzwe abaganga bifuza kuba inzobere hari scholarship bahabwa, ibyo turifuza kubitangiza no mu babyaza kugira ngo nabo tubafashe, mu gihe batinyutse umwuga, kwiga ntibimubere umutwaro, hari kandi abahagarika akazi imyaka nubwo yaba 5 bakajya kwiga ariko leta ibahemba, mu myaka itanu cyangwa 10 iri imbere turifuza no kwigisha abaganga bavura ababyeyi bagera kuri 200.”

    Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko mu mwaka ushize wa 2021, mu bagore ibihumbi  347 babyaye, abarenga ibihumbi 87 babyaye babazwe uburyo bushobora gutuma haba ibibazo mu gihe cyo kubyara.

    Video
    Share. Facebook Twitter Pinterest LinkedIn Tumblr Telegram Email
    IshamiNews
    • Website
    • Facebook
    • X (Twitter)
    • Instagram
    • LinkedIn

    IshamiNews is an online media publication established in 2024, primarily focused on providing information on parenting, with a particular emphasis on early childhood development and child rights.

    Related Posts

    Dore inama zafasha mu kwita ku bana bataramenya kuvuga bafite ibimenyetso by’uburwayi

    March 15, 2024

    Bamwe mu babyeyi batasamye bavuga ko nyuma yo kwitabwaho n’abaganga bafite icyizere cyo kuzabona abana

    March 15, 2023

    Ese imiti yo kuboneza urubyaro yaba itera ubugumba?

    March 15, 2023
    Leave A Reply Cancel Reply

    Kwamamaza
    Demo
    IZAKUNZWE

    Kamonyi: Hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya imbasa abana bato bahabwa urukingo

    October 24, 202414

    Ibyo wamenya ku ndwara y’Umuhondo ikunze kwibasira abana bakivuka

    September 30, 20248

    Umwana uri mu nda atangira gucurama ryari?

    August 15, 20235

    BPR Bank Rwanda Plc yafunguye icyumba cy’umubyeyi kizafasha ababyeyi bonsa bahakora

    November 9, 20244
    SOMA N'IYI
    Amakuru

    MU MAFOTO- Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana barenga 300 bizihizanya iminsi mikuru

    By IshamiNewsDecember 21, 2024

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2024, Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame,…

    Gicumbi: Hatangijwe icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku mirire no kurengera umwana

    November 26, 2024

    Nyamagabe: Abaturage basabwe kwita ku bwiherero nk’uko bita ku mubiri wabo

    November 19, 2024

    Indwara ya diyabete umwana ashobora kuyandura umubyeyi we akimutwite

    November 14, 2024
    Stay In Touch
    • Facebook
    • Twitter
    • Instagram
    • YouTube
    • LinkedIn
    • WhatsApp
    Demo
    © 2025 IshamiNews Magazine. All right Reserved.
    • Irembo
    • Amakuru
    • Imikurire
    • Uburenganzira
    • Abo Turibo

    Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.

    Go to mobile version