Close Menu
Kura Ujy'ejuru KibondoKura Ujy'ejuru Kibondo
    What's Hot

    MU MAFOTO- Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana barenga 300 bizihizanya iminsi mikuru

    December 21, 2024

    Gicumbi: Hatangijwe icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku mirire no kurengera umwana

    November 26, 2024

    Nyamagabe: Abaturage basabwe kwita ku bwiherero nk’uko bita ku mubiri wabo

    November 19, 2024
    Facebook X (Twitter) Instagram YouTube WhatsApp
    Facebook X (Twitter) Instagram YouTube WhatsApp
    Kura Ujy'ejuru KibondoKura Ujy'ejuru Kibondo
    Demo
    • Irembo
    • Amakuru
      • Mu Rwanda
      • Mu Mahanga
    • Imikurire
      • Umwana wasamwe
      • Umwaka wa mbere
      • Umwaka wa Kabiri
      • Atangiye ishuri
    • Uburenganzira
      • Amazina
      • Irangamimerere
      • Ubuzima
    • Imirire
      • Umubyeyi utwite
      • Umwana uvutse
      • Umwana ucutse
    • Abana n’Ibidukikije
      • Imihindagukire y’ikirere
    • Kuba umubyeyi
      • Umubano
      • Imikino
      • Gusoma
    • Impuguke
      • Ubushakashatsi
    • Utuntu n’Utundi
    Kura Ujy'ejuru KibondoKura Ujy'ejuru Kibondo
    Home»Imikurire»Menya byinshi ku mashereka, ifunguro ry’umwana kuva akivuka
    Imikurire

    Menya byinshi ku mashereka, ifunguro ry’umwana kuva akivuka

    IshamiNewsBy IshamiNewsJanuary 13, 2021Updated:October 1, 2024No Comments0 Views
    Facebook Twitter Pinterest LinkedIn WhatsApp Reddit Tumblr Email
    Share
    Facebook Twitter LinkedIn Email WhatsApp

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rigira inama ababyeyi konsa umwana kuva akivuka, agatungwa n’amashereka yonyine nta kindi avangiwe kugeza agize amezi atandatu.

    Ibi ni nabyo Leta y’u Rwanda isaba buri mubyeyi. Birinda umwana kurwaragurika, kwangirika kw’inzira ye y’igogora, no kugwingira ku mubiri no mu bwenge.

    Demo

    Amashereka akorerwa mu dusabo twitwa “glandes mammaires” duherereye imbere mu mabere y’umugore.

    Amashereka arimo ibyiciro 3:

    1. Umuhondo: (Colostrum)

    Ni amashereka ajya gusa n’unuhondo kandi afashe. Akorwa kuva ku munsi wa mbere umubyeyi abyaye kugeza ku munsi wa 5, iyo yonkeje. Mu ndimi z’amahanga bayita “colostrum”.

    Ni amashereka make (ml 40 kugeza kuri 50 ku munsi) bijyanye n’agafu k’umwana kaba kakiri gato.

    Ibigize amashereka y’umuhondo:

    – Amazi (90%)
    – Uturemangingo tuzima (cellules vivantes) n’abasirikare (globules blancs, anti-corps) barinda umubiri w’umwana.(1,9%)
    – Ibyubakumubiri (proteines) bituma umwana akura (3,1%)
    – Imyunyungugu, vitamines ndetse n’imisemburo ituna umwana asonza, agasinzira, ndetse agakunda nyina. (5%)

    Aya mashereka y’umuhondo bamwe bayita “urukingo gakondo”’ cyangwa “zahabu y’amazi” kuko intungamubiri ziyagize n’akamaro zigirira uruhinja, nta kindi kiribwa zibamo.

    2. Amashereka y’inzibacyuho (lait maternel de transition)

    Ku munsi wa gatandatu umubyeyi abyaye, amashereka ariyongera mu ngano, akanatangira kweruruka kubera proteine bita “caseine” iba yabaye yiyongereye.

    Agenda ahinduka kandi no mu biyagize. By’umwihariko, twa turemangingo tuzima (cellules vivantes) two mu muhondo turagabanuka. Ahubwo hakiyongera ibyubakumubiri bituma umwana akura.

    3. Amashereka ya nyayo (lait maternel mature)

    Nyuma y’ibyumweru bine unubyeyi yonsa, muri rusange, amashereka ariyongera akaba yagera kuri litiro imwe ku munsi. Bitewe n’uko n’igifu cy’umwana cyiba cyatangiye gukura no gukomera.

    Aya mashereka agizwe na:

    – Amazi: 87%
    – Imyunyungugu (glucides): 7%
    – Ibinure (lipides): 4%
    Ibyubakumubiri (proteines): 1%
    – Micro-nutrinents: 1%

    Ingano mu bwinshi no mu bigize amashereka bishobora guhinduka bitewe n’ifunguro umubyeyi yafashe. Ni yo mpamvu ababyeyi bagirwa inama ya gufata indyo yuzuye kandi inyuranye.

    Abahanga mu buzima bw’abana, bakurikije imitere n’imikorere y’ubuzima bw’unwana ukivuka, bavuga ko amashereka ari igitangaza cy’Imana kuko nta funguro ribaho ryayasimbura uko bikwiye.

    Video
    Share. Facebook Twitter Pinterest LinkedIn Tumblr Telegram Email
    IshamiNews
    • Website
    • Facebook
    • X (Twitter)
    • Instagram
    • LinkedIn

    IshamiNews is an online media publication established in 2024, primarily focused on providing information on parenting, with a particular emphasis on early childhood development and child rights.

    Related Posts

    Gicumbi: Hatangijwe icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku mirire no kurengera umwana

    November 26, 2024

    U Rwanda rwakiriye inama yiga ku burezi bw’amashuri y’abana bato

    November 11, 2024

    Imirire mibi ku mwana uri munsi y’imyaka itanu igira ingaruka ku mitekerereze ye ndetse n’ubwenge

    January 14, 2024
    Leave A Reply Cancel Reply

    Kwamamaza
    Demo
    IZAKUNZWE

    Kamonyi: Hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya imbasa abana bato bahabwa urukingo

    October 24, 202414

    Ibyo wamenya ku ndwara y’Umuhondo ikunze kwibasira abana bakivuka

    September 30, 20248

    Umwana uri mu nda atangira gucurama ryari?

    August 15, 20235

    BPR Bank Rwanda Plc yafunguye icyumba cy’umubyeyi kizafasha ababyeyi bonsa bahakora

    November 9, 20244
    SOMA N'IYI
    Amakuru

    MU MAFOTO- Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana barenga 300 bizihizanya iminsi mikuru

    By IshamiNewsDecember 21, 2024

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2024, Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame,…

    Gicumbi: Hatangijwe icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku mirire no kurengera umwana

    November 26, 2024

    Nyamagabe: Abaturage basabwe kwita ku bwiherero nk’uko bita ku mubiri wabo

    November 19, 2024

    Indwara ya diyabete umwana ashobora kuyandura umubyeyi we akimutwite

    November 14, 2024
    Stay In Touch
    • Facebook
    • Twitter
    • Instagram
    • YouTube
    • LinkedIn
    • WhatsApp
    Demo
    © 2025 IshamiNews Magazine. All right Reserved.
    • Irembo
    • Amakuru
    • Imikurire
    • Uburenganzira
    • Abo Turibo

    Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.

    Go to mobile version