Madamu wa Perezida wa Republika, Jeannette Kagame ashimangira ko kwita ku burezi bw’ibanze bitagarukira gusa mu mashuri, ahubwo ko bijyana n’ibyo umwana akenera byose mu mikurire.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri mu nama Nyafurika yiga ku burezi bw’ibanze ’Africa Foundational Learning Exchange (FLEX 2024)’, iri kubera muri Kigali Convention Center.
Ni inama yatangiye kuwa 11 Ugushyingo 2024, ikaba ihurije hamwe inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’urwego rw’uburezi ku mugabane wa Afurika, zigamije gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo bibangamiye iterambere ry’uburezi bw’ibanze.
Bimwe muri ibyo bibazo harimo ko muri afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara 90% by’abana bato bari munsi y’imyaka 10 biga mu mashuri y’incuke n’umwaka w’agatatu w’abanza, bashobora gusoma ariko ntibasobanukirwe ibyo basomye. Harimo kandi n’ikibazo cyo kwandika neza no kubara n’ibindi bitandukana.
Aha niho Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko kwita ku burezi bw’ibanze bitagarukira gusa mu mashuri, ahubwo ko bijyana n’ibyo umwana akenera byose mu mikurire birimo imibereho, imitekerereze, uburere n’ibindi.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko uruhare rw’ingo mbonezamikurire y’abana bato rukomeje kugaragara mu guteza imbere ubumenyi bw’ibanze bushingiye ku gusoma, kwandika no kubara.
Ati: “Bisa n’aho kumenya gusoma no kwandika bikomeje gutera imbere mu bihugu byacu. Tunashimira uruhare rw’uburezi bw’abana b’incuke, imirire ikwiriye ku bana ndetse no gufasha abana bato mu bijyanye n’imitekerereze.”
Iyi nama yitabiriwe n’abantu barenga 500 bafite aho bahuriye n’uburezi bw’ibanze ku mugabane w’Afurika barimo Abaminisitiri, abafatanyabikorwa muri uru rwego n’impuguke.
Photo:KigaliToday