Abahanga mu buvuzi bavuga ko umwana ashobora kurwara indwara ya Diyabete akira mu nda mu gihe cyo kwirema kw’ingingo.
Innocent Ntirenganya utuye mu Karere ka Gasabo ni umubyeyi waganiriye na RBA ufite umwana w’imyaka itandatu, akaba yiga mu mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza. Yamenye ko umwana we arwaye diyabete afite imyaka itatu.
Yagize ati” Urumva ntabwo twari tubizi twakekaga ibyo byose amarozi cyangwa n’ibindi bintu; tubona aryagaguza buri munota, akarya ntahage, akanyara buri kanya, akagira icyaka kandi ukabona ntashyira uturaso ku mubiri. Twamujyanye kwa muganga CHUK nibwo bavumbuye ubwo burwayi bamupimye”.
Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umubyeyi abyara umwana ufite Diyabete zirasobanurwa na Mukampazimaka Alvera, umuforomokazi ushinzwe gukurikirana urubyiruko n’abana barwaye Diyabete mu ishyirahamwe nyarwanda ryita ku bayirwaye.
Yagize ati”nkubu hari uwo tumaranye amezi macyeya rwose watugezeho umwana afite amezi 2 yonyine ubu agize amezi 7.Rero ni ukuvuga ko biba byaratangiye akiri mu nda izo ngira-ngingo zigenda zangirika buhoro buhoro yamara kuvuka bikagaragara yuko isukari ye iri hejuru, izo ngira-ngingo zitabasha gutanga umusemburo nkuko bisanzwe ku bandi badafite ibyo bibazo”.
Mu gihe kuri iyi tariki ya 14 Ugushyingo 2024 u Rwanda rwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Diabete, ababyeyi bashishikarizwa gupimisha abana babo kugira ngo bamenye uko bahagaze, abo bayisanganye bagatangira imiti hakiri kare kuko kuyirangarana bishobora gutuma uburwayi bwayo bukomera.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC kigaragaza ko Diabete yo mu bwoko bwa 2 ariyo ikunze kugaragara ku gipimo cya 95% by’abantu bakuru bayirwaye kuko aribo ikunze gufata ari na yo mpamvu ibimenyetso byayo bidahita bigaragara, aho bashobora kuyigendana batabizi.
Bimwe mu bimenyetso by’indwara ya diyabete birimo gushaka kwihagarika cyane, kugira inyota idasanzwe, gusonza cyane, guta ibiro mu buryo bukabije, no kugira umunaniro ukabije. Igihe umuntu mukuru abonye ibi bimenyetso cyangwa umubyeyi akabibona ku mwana we akaba asabwa kwihutira ku kigonderabuzima kimwegereye cyangwa mu mavuriro ya leta kuko kuyipimisha ari Ubuntu.
Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC yo mu mwaka wa 2022 igaragaza ko mu Rwanda, 2.9% by’abantu bakuru ni ukuvuga kuva ku myaka 18 kuzamura barwaye Diyabete. Ni mu gihe hejuru ya 50% by’abantu barwaye diyabete bo baba batabizi.
Photo: Rwanda NCD Alliance