Close Menu
Kura Ujy'ejuru KibondoKura Ujy'ejuru Kibondo
    What's Hot

    MU MAFOTO- Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana barenga 300 bizihizanya iminsi mikuru

    December 21, 2024

    Gicumbi: Hatangijwe icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku mirire no kurengera umwana

    November 26, 2024

    Nyamagabe: Abaturage basabwe kwita ku bwiherero nk’uko bita ku mubiri wabo

    November 19, 2024
    Facebook X (Twitter) Instagram YouTube WhatsApp
    Facebook X (Twitter) Instagram YouTube WhatsApp
    Kura Ujy'ejuru KibondoKura Ujy'ejuru Kibondo
    Demo
    • Irembo
    • Amakuru
      • Mu Rwanda
      • Mu Mahanga
    • Imikurire
      • Umwana wasamwe
      • Umwaka wa mbere
      • Umwaka wa Kabiri
      • Atangiye ishuri
    • Uburenganzira
      • Amazina
      • Irangamimerere
      • Ubuzima
    • Imirire
      • Umubyeyi utwite
      • Umwana uvutse
      • Umwana ucutse
    • Abana n’Ibidukikije
      • Imihindagukire y’ikirere
    • Kuba umubyeyi
      • Umubano
      • Imikino
      • Gusoma
    • Impuguke
      • Ubushakashatsi
    • Utuntu n’Utundi
    Kura Ujy'ejuru KibondoKura Ujy'ejuru Kibondo
    Home»Kuba umubyeyi»Umubano»Indwara ebyiri z’amayobera zifata abana batinye kujya kuvuriza kwa muganga
    Umubano

    Indwara ebyiri z’amayobera zifata abana batinye kujya kuvuriza kwa muganga

    IshamiNewsBy IshamiNewsJanuary 14, 2023Updated:October 1, 2024No Comments1 Views
    Facebook Twitter Pinterest LinkedIn WhatsApp Reddit Tumblr Email
    Share
    Facebook Twitter LinkedIn Email WhatsApp

    Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, bavuga ko hari indwara ebyiri zifata abana ariko badashobora kwirirwa bajya kuvuriza kwa muganga ngo kuko batazishobora, bagahitamo gukoresha imiti y’ibyatsi.

    Aba babyeyi babwiye RADIOTV10 ko indwara yitwa Inyandazi n’Ikivubu zifata abana bakiri bato, zikagaragazwa n’ibimenyetso birimo ibigaragarira ku ruhu nk’ibiheri ndetse no gucibwamo.

    Demo

    Umubyeyi wasanzwe n’Umunyamakuru ari guha umwana we umuti w’ibyatsi yahiye, yagize ati “Iyo dushatse ibyatsi biradufasha cyane.”

    Indwara yitwa Inyandazi yo ni mbi cyane kuko yangiza uruhu ku buryo umwana yafashe imuzahaza.

    Undi mubyeyi ati “Izahaza cyane ni iriya y’Inyandazi wabonye itemagura umwana ikibuno cyose, umubiri wose ugatemagura.”

    Akomeza agira ati “Kwa muganga ntabwo babivura nta muti bafite, tuvuza uw’ibinyarwanda…Dukoresha ibifumbegezi, ibifuraninda, za bambuwa na za gatika zose bagaterateranya.”

    Babaha imiti y’ibyatsi

    Umuyobozi w’Ibitaro bya Gihundwe, Dr Nshizirungu Placide avuga ko ibiri gukorwa n’aba babyeyi bidakwiye kuko izi ndwara bavuga ko zitavurirwa kwa muganga, bazivura.

    Ati “Indwara z’uruhu ziravurwa rwose pe, nkurikije uko nazibonye biravurwa. Ntabwo ari byiza kwishyiramo ko bamubwiye ngo indwara ntivurwa atanagerageje nibura ngo ahagere arebe ko byananiranye agahita yishyiramo ngo barambwiye ngo ntabwo bivurwa, ntabwo ayo makuru aba ari yo.”

    Avuga ko binababaje kuba iyi miti ihabwa abana bakiri bato kuko imibiri yabo iba itaragira imbaraga bityo ko bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye.

    Ati “Gufata umwana w’uruhinja ukamuha imiti y’ibyatsi, ntuzi igipimo, ntuzi ibibazo byamutera, ntuzi niba umubiri uri bubyihanganire, ntabwo ari byiza ni amakosa.”

    Dr Nshizirungu avuga ko aba babyeyi bavurisha abana babo iyi miti y’ibyatsi bari gukora amakosa kuko ishobora no kutabakiza cyangwa yabakiza iyo ndwara bamuvura, ikamutera izindi zifite ubukana burenze ubw’izo bamuvuraga, aboneraho kubasaba kujya bajya kwa muganga.

    INKURU MU MASHUSHO

    Video
    Share. Facebook Twitter Pinterest LinkedIn Tumblr Telegram Email
    IshamiNews
    • Website
    • Facebook
    • X (Twitter)
    • Instagram
    • LinkedIn

    IshamiNews is an online media publication established in 2024, primarily focused on providing information on parenting, with a particular emphasis on early childhood development and child rights.

    Related Posts

    BPR Bank Rwanda Plc yafunguye icyumba cy’umubyeyi kizafasha ababyeyi bonsa bahakora

    November 9, 2024

    Ubuzima: Leta irimo gushaka uko yakongera umubare w’ababyaza n’abavura abagore

    March 15, 2023

    Ese imiti yo kuboneza urubyaro yaba itera ubugumba?

    March 15, 2023
    Leave A Reply Cancel Reply

    Kwamamaza
    Demo
    IZAKUNZWE

    Kamonyi: Hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya imbasa abana bato bahabwa urukingo

    October 24, 202414

    Ibyo wamenya ku ndwara y’Umuhondo ikunze kwibasira abana bakivuka

    September 30, 20248

    Umwana uri mu nda atangira gucurama ryari?

    August 15, 20236

    BPR Bank Rwanda Plc yafunguye icyumba cy’umubyeyi kizafasha ababyeyi bonsa bahakora

    November 9, 20244
    SOMA N'IYI
    Amakuru

    MU MAFOTO- Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana barenga 300 bizihizanya iminsi mikuru

    By IshamiNewsDecember 21, 2024

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2024, Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame,…

    Gicumbi: Hatangijwe icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku mirire no kurengera umwana

    November 26, 2024

    Nyamagabe: Abaturage basabwe kwita ku bwiherero nk’uko bita ku mubiri wabo

    November 19, 2024

    Indwara ya diyabete umwana ashobora kuyandura umubyeyi we akimutwite

    November 14, 2024
    Stay In Touch
    • Facebook
    • Twitter
    • Instagram
    • YouTube
    • LinkedIn
    • WhatsApp
    Demo
    © 2025 IshamiNews Magazine. All right Reserved.
    • Irembo
    • Amakuru
    • Imikurire
    • Uburenganzira
    • Abo Turibo

    Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.

    Go to mobile version