Abajyanama b’ubuzima mu Murenge wa Bumbogo mu Kagari ka Musave baremeza ko nta mwana ukiri mu mutuku, ibara rigaragaza umwana urwaye indwara ziterwa n’imirire mibi.
Nsabimana Yozefu utuye mu kagari ka Musave mu Mudugudu wa Rebero watangiye ubujyanama bw’ubuzima kuva mu 2006, avuga ko ibyo byagezweho bitewe no kuba bakurikiranira hafi abana bakamenya uko bose babayeho.
Agira ati “Abana turabavura, tukabapima ibiro, abo dusanze bafite imirire mibi tukabohereza ku kigo nderabuzima kugira ngo babashe kubafasha no kubakurikirana.”
Ubusanzwe umwana basuzumye ibimenyetso bikagaragaza ko ari mu ibara ry’icyatsi kibisi aba afite imibereho myiza, abayeho neza, arya neza.
Umwana uri mu ibara ry’umuhondo aba atangiye kugaragaza ibimenyetso by’imibereho mibi, mu gihe ibara ritukura ryerekana ko umwana afite imibereho mibi cyane, ndetse akajya mu bitaro akitabwaho n’abaganga.
Abo bajyanama b’ubuzima bavuga ko biyemeje gukumira ibijyanye n’indwara zituruka ku mirire mibi, bigisha ababyeyi, kandi bagerageza kubasura no kubafasha kugira ngo ibibazo by’ubuzima bituruka ku mirire mibi bicike burundu.
Abo bajyanama b’ubuzima kandi bashimira umuryango wa ChildFund Rwanda wabahuguye ukabongerera ubumenyi mu bijyanye n’imikorere yabo, bakigishwa n’uburyo bwo gufasha ababyeyi kwita ku mikurire y’abana babo.
Umuyobozi wa Porogaramu mu muryango wita ku bana, ChildFund, Caleb Rusamaza Banoge, avuga ko gutegura ahazaza h’u Rwanda bidashoboka mu gihe abana batitaweho.
Abishinhira ku nsanganyamatsiko uyu muryango wihaye yo kuzirikana umwana w’Umunyafurika, igira iti “Twitabire gahunda mbonezamikurire y’abana bato, dutegura ejo heza h’u Rwanda.”
Ashishikariza ababyeyi guha abana ibituma bakura neza, mu gihagararo, mu bwenge no mu mibanire myiza n’abandi.
Uwo muryango washyizeho abafashamyumvire muri buri mudugudu bafatanya n’ababyeyi gukurikirana ubuzima bw’abana umunsi ku munsi, uteganya no kububakira ishuri ry’icyitegerezo ry’incuke.
Iryo shuri rizubakwa mu rwego rwo kugira uruhare mu gutegura ahazaza heza h’abo bana bo mu kagari ka Musave mu Murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo.