ki kibazo benshi cyangwa bose mu bagore n’abagabo bajya bacyibaza cyangwa bakakibaza abaganga mbere cyangwa mu gihe bari muri gahunda zo kuboneza urubyaro. Gusa ahanini byibazwa n’abakoresha uburyo bw’imisemburo.
Kuboneza urubyaro ni iki?
Kuboneza urubyaro ni ugukoresha uburyo butandukanye bubuza umugore gusama. Kugirango hagati y’umwana n’umukurikira hacemo igihe runaka wifuza, cg se uhagarike kubyara. Bose abagabo n’abagore, hari uburyo bukoreshwa.
Ni ubuhe buryo bukoreshwa?
Uburyo bukoreshwa mu kuringaniza urubyaro burimo ibice bibiri by’ingenzi;
– Hari ubudakoresha imisemburo
– N’uburyo bukoresha imisemburo
UBURYO BUDAKORESHA IMISEMBURO
Uburyo budakoresha imisemburo, ni uburyo butuma intanga z’umugabo ntaho zihurira ni z’umugore. Muri bwo habamo uburyo bwa kamere, bivuze ko nta kindi kintu cyifashishwa hakabamo n’uburyo bwa bariyeri, ni ukuvuga gukora uko ushoboye intanga ntizihure.
Ubwo buryo ni ubukurikira:
– Agakingirizo kaba ak’umugabo cyangwa ak’umugore.
– Ibinini cyangwa amavuta byica intanga z’umugabo amaze gusohora byitwa spermicide (soma siperimiside). Ibi binini cyangwa ayo mavuta bishyirwa mu gitsina cy’umugore mbere byibuze y’iminota icumi ngo imibonano ikorwe.
– Agapira gashyirwa mu mura gakozwe mu muringa (IUD) gusa turi amoko abiri hariho n’agakoresha imisemburo.
– Kwiyakana (umugabo asohorera hanze)
– Urunigi cyangwa kubara ukwezi k’umugore, kimwe no kureba ubushyuhe bw’umugore uko buhinduka cyangwa uko ururenda rwo mu gitsina rumeze. Ubu buryo bwitwa ubwa kamere (naturel) butuma imibonano ikorwa mu gihe kitari icy’uburumbuke gusa, aho intangangore iba itarakura ku buryo habaho gusama.
– Kwifungisha burundu haba ku mugabo cyangwa ku mugore
Ubu buryo bwose tuvuze haruguru, uretse ubu bwa nyuma bwo gufunga burundu, ubundi bwose iyo ubuhagaritse urongera ugasama iyo umunsi w’uburumbuke ugeze kandi nta ngaruka bigira ku mubiri kuko nta misemburo bukoresha.
Gusa ntitwabura kuvuga ko butizewe 100% cyane cyane kwiyakana no kubara kuko hari igihe ukwezi k’umugore guhinduka ntubimenye. Nanone mu kwiyakana hari igihe intanga zimwe zagucika.
UBURYO BUKORESHA IMISEMBURO
Uburyo bukoresha imisemburo ari nabwo twibandaho cyane kuko aribwo abenshi bafiteho ikibazo, ni ubu bukurikira:
Ibinini, binyobwa kimwe buri munsi ku masaha adahinduka. Birimo amoko abiri, ibinyobwa n’abagore bonsa abana batarageza ku mezi 6, bikaba birimo umusemburo w’ubwoko bumwe bizwi nka microlut mu Rwanda ndetse n’ibinyobwa n’abagore batonsa cyangwa bonsa abana barengeje amezi 6 bizwi nka microgynon.
– Ibinini byo kwitabara bwangu, binyobwa hatarashira amasaha 72 ukoze imibonano idakingiye kandi ukaba uri mu gihe cyo kuba wasama. Gishobora kuba ari ikinini kimwe cyangwa ibinini bibiri, gusa byose bikora kimwe kandi binywebwa icyarimwe.
– Inshinge batera buri mezi atatu cyangwa buri mezi abiri, bitewe n’ubwoko baguhitiyemo
– Agapira bashyira mu mura, karimo imisemburo kazwi nka Mirena
– Agapira bacengeza munsi y’uruhu ku kuboko mu kizigira, kazwi nka Norplant (soma Norupura) cyangwa Jadelle.
Ubu buryo bwose iyo ubuhagaritse, kugirango wongere gusama biterwa n’imisemburo imaze kukugeramo ukuntu ingana kuko ntiwasama itaragushiramo. Icyakora ku binini niho bisaba igihe gito, naho ku gapira ko mu kuboko niho bishobora gutinda, ukaba wanakeka ko utazongera kubyara.
Ese uburyo bukoresha imisemburo bukora bute?
Uburyo bukoresha imisemburo ni uburyo butuma umusemburo ukugiyemo, utuma umubiri w’umugore ubuza intangangore gukura. Ni ukuvuga ko iyo urimo ukoresha ubu buryo nta na rimwe ugira igihe cy’uburumbuke kuko nta ntanga iba iri gukura. Icyo gihe rero nta gusama bibaho.
Iyo ukoresha ibinini, umusemburo uri mu kinini kimwe umara amasaha 24 gusa ukaba utagifite ingufu zo kukurinda gusama niyo mpamvu usabwa guhita wongera kunywa ikindi gutyo gutyo buri munsi ku masaha adahinduka. Gusa iyo wibagiwe umunsi umwe ugomba gufata ibinini 2 ku munsi ukurikiyeho, ariko iyo wibagiwe iminsi irenze 2, ukoresha ubundi buryo nk’agakingirizo kugeza igihe uboneye imihango, ukagaruka ku binini.
Ikinini cyo kwitabara bwangu (pillule du lendemain/morning-after pill) cyo gituma iyo wari mu gihe cy’uburumbuke hatabaho ifatishantanga. Gusa iki kinini ntiwemerewe kugikoresha inshuro zirenze ebyiri mu kwezi.
Ni kimwe no ku nshinge, naho buri mezi 3 cyangwa 2 umuti uba nta ngufu ugifite bigasaba guterwa urushinge rundi, gutyo gutyo.
Agapira ko mu kuboko nako bitewe n’umubare w’utwo bagushyizemo, n’igihe bakubwiye uzazira kugakuzamo, kagenda karekura umusemburo ukubuza gusama kugeza ya myaka irangiye.
Agapira ko mu mura nako kaba gafite imyaka runaka kazamara, muri iyo myaka nako kaba karekura umusemburo mucye mucye kugeza igihe ya myaka irangiriye.
Ese mpagaritse kuboneza urubyaro natwita hashize igihe kingana gute?
Imibiri yacu iratandukanye mu kwakira ibiyijemo. Niyo mpamvu kuvuga ngo ni nyuma y igihe runaka twaba tubeshye.
Gusa, umuntu asama nyuma yuko umusemburo wamugiyemo wose, nongere ngo WOSE umushizemo.
– Ku binini, ubusanzwe iyo wifuza gusama, urabanza ukarangiza agapaki wanywaga ugategereza byibuze amezi 2 kugirango ubone imihango isanzwe kuko burya imwe uba wabonaga aba ari amaraso gusa asohoka kuko nta gi riba ryahiye ngo risohoke.
– Ku bagore bamwe bashobora gusama hagati y ukwezi n umwaka, gusa hari n abasama nyuma y’umwaka cyangwa urenga.
– Iyo wakoreshaga inshinge naho ukabihagarika. Umubiri ubanza gushiramo ya misemburo, ukajya mu mihango (kuko akenshi iyo ukoresha inshinge imihango irahagarara). Ibi byanatwara amezi 18 (umwaka n’igice).
– Agapira kaba ako mu kuboko cyangwa mu gitsina, iyo bagakuyemo urindira igihe kingana byibuze na 1/3 cy’igihe kakumazemo. Niba kakumazemo imyaka 3 wategereza byibuze umwaka mbere yo kugirango usame.
Icyitonderwa
Abantu bose ntibateye kimwe, nkuko hari abajya basama kandi bari kuri gahunda yo kuboneza urubyaro (icyo gihe usabwa guhita uyihagarika kaba agapira ukagakuzamo). Ninako ushobora gusama ako kanya ukimara guhagarika iyo miti, ibyo si igitangaza.
Twongereho ko kugirango umwana uzasama azavuke nta kibazo afite cyangwa utazatwita bikakugwa nabi, ni byiza gutangira kunywa ibinini bya acide folique (soma aside folike) ukimara guhagarika imiti kuko bifasha umubiri gusubirana ingufu no kwitegura kwakira umwana.
Reka dusubikire aha turizera ko niba warahagaritse kuboneza urubyaro wareba niba igihe cyagenwe wasamiramo cyararenze. Rwose iriya miti ikoreshwa mu kuboneza urubyaro ntabwo itera ubugumba. Gusa ishobora gutuma igihe cyo gusama gitinda cyane bikaba byanarenga imyaka 5. Igihe rero wabona hashize imyaka myinshi utarasama nyuma yo guhagarika iyo miti, niho ugana abaganga bakaguha imiti ituma umubiri wawe wongera kurekura intanga zigakura. Burya akenshi kudasama biterwa nuko intanga ziba zitarongera gukura. Nyuma yo gukoresha iyo miti umubiri urongera ugasubira gukora nka mbere, ku buryo no gusama noneho bishoboka.