Ababyeyi bakunze guhura n’ibibazo bikomeye mu gihe barwaje abana, cyane cyane bikabakomerera iyo barwaje abakiri bato bafite munsi y’imyaka ibiri bataramenya kuvuga aho bababara, kugira ngo ababyeyi bamenye uko babavuza. Ariko hari inama Dr Josette Mazimpaka, Umuganga w’abana mu bitaro by’Akarere ka Bugesera (ADEPR-Nyamata) atanga, zatuma ababyeyi bamenya uko bitwara mu gihe barwaje abana batamenya kuvuga.
Dr Mazimpaka, avuga ko mu bimenyetso bya mbere bikunze kugaragara ku mwana warwaye ari, ukugira umuriro. Igihe cyose umwana afite umuriro urengeje 37.1 0C, ubwo uba utangiye kuba mwinshi, ariko bidakabije. Umubyeyi ashobora kumenya ko umwana yatangiye kugira umuriro, mu gihe amwonsa akumva arashyushye mu kanwa, cyangwa se yamupima akoresheje agakoresho kabugenewe akabona ko umuriro urimo uzamuka.
Kugira umuriro mwinshi ku mwana ni bibi, gusa ngo si umuriro wica umwana, ahubwo ni icyawuteye cyica cyangwa se uko abari kumwe nabwe babyitwayemo, hari ubwo bisaba kureba niba afite ibisebe mu kanwa n’ibindi.
Dr Josette yagize ati “Umwana afite umuriro guhera kuri 37.10C uba utangiye kuba mwinshi, ariko bidakabije, icyo umubyeyi ashobora kumufasha by’ako kanya ni ukumwoza amazi y’akazuyazi, kumugabanyiriza ibyo yambaye, ntibamufubike cyane, kuko hari ababyeyi baza bavuga ko afite umuriro, ariko ugasanga bamufubitse cyane kandi banamuhetse mu mugongo, bikongera ikibazo. Mu gihe umwana afite umuriro urengeje 380C, uba ari mwinshi, umubyeyi aba asabwa kwihutira kumugeza kwa muganga kuko akenshi umuriro uza ari ikimenyetso cy’indi ndwara”.
Mu bindi bimenyetso umwana yagira umubyeyi akaba agomba kwihutira kumugeza kwa muganga, harimo guhumeka nabi, akamera nk’usemeka, cyangwa se ahumeka insigane, adahumeka uko bisanzwe, cyangwa se yahumeka akagira icyo bita icyena mu Kinyarwanda, ni ukuvuga guhumeka inda ikamera nk’aho igiye imbere, ubundi igahombana cyane.
Icyo gihe umubyeyi aba asabwa kumujyana kwa muganga bagasazuma ko hari indwara yaba afite mu myanya y’ubuhumekero, zishobora kubamo na Asima n’izindi nubwo ku bana bakiri munsi y’imyaka ibiri biba bitaremezwa neza ko ari Asima, ariko avurwa ibimenyetso bijyana na yo.
Kuri ibyo bimenyetso bijyana no guhumeka ku bana, hari ‘Bronchiolite’ ikunze kwibasira impinja zavutse kugeza ku mezi umunani, ijyana no guhumeka nabi, icyangomba ni uko umubyeyi amenya ko umwana ahumeka neza bitari insigane, ko yonka neza, ariko iyo ahumeka nabi, amujyana kwa muganga bakamufungurira inzira z’ubuhumekero.
Gusa Dr Mazimpaka avuga ko guha umwana imiti y’inkorora afite munsi y’imyaka ibiri, bitari byiza kuko bigira izindi ngaruka.
Ati “Icya ngombwa ni uko umwnaa aba akina, umubiri wirwanaho agakira. Naho iyo hajemo guhumeka nabi, umuntu ashobora gutekereza umusonga, ‘infection’ yo mu bihaha n’ibindi”.
Iyo umwana ahumeka umubyeyi akumva birasa n’aho ahirita, aba asabwa kwihutira kumugeza kwa muganga, kuko hari ubwo ibikororwa akorora adashobora gucira n’ibindi biba byabaye nk’ibifunga imyanya ye y’ubuhumekero, icyo gihe kwa muganga baramufasha bakamufungurira inzira agahumeka neza.
Mu bindi bimenyetso bijyana n’imyanya y’ubuhumekero ku mwana ufite munsi y’imyaka ibiri, ni ugusemeka, agahumeka asa n’aho aniha, ukumva asa n’uhumekera mu gatuza, ndetse ukabona amazuru ye abyina, ibyo byose ngo biba bisobanuye ko adahumeka neza uko bikwiye, icyo umubyeyi aba asabwa ni ukumujyana kwa muganga.
Hari kandi kubona umwana atameze neza, bikajyana no gucika intege cyane, kurira cyane bidahozwa, utamuha ibere ngo aceceke, icyo ngo ni ikibazo kuko ubusanzwe, umwana mutoya ucyonka, ibere riramuhoza, ariko umubyeyi ubonye umwana yananiwe konka agomba kwihutira kumugeza kwa muganga.
Ibindi bimenyetso umwana yagira bikaba bisaba ko umubyeyi amwihutana kwa muganga, ni ukugagara kuko biba bivuga ko ubwonko butarimo gukora neza, bikaba byaterwa na Mugiga cyangwa se na Malaria y’igikatu.
Ikindi ni ukubona inda y’umwana isa nk’aho yabyimbye, bikajyana no kuruka, ibyo nabyo Dr Josette avuga ko ari ibimenyetso bibi ku mwana, kuko biba bishobora kuba biterwa n’uko atituma neza, kuko ubusanzwe, umwana ucyonka gusa, aba agomba kwituma nibura buri munsi, kandi akituma ibintu bidakomeye cyane, mbese bijya kumera nk’umureti wacitse amazi.
Ubusanzwe kutituma ku mwana bifatwa nk’ikibazo iyo amaze ibyumweru bibiri, na mbere y’uko icyo gihe gishira, iyo inda ye isa n’aho ibyimba, akaruka, cyangwa se akarira kenshi, umubyeyi aba asabwa kwihutira kumujyana kwa muganga.
Ku bana bafite imyaka 2-3, kuko baba badasobanura uko biyumva, kuribwa mu nda bijyana na byinshi nk’uko Dr Josette abivuga
Ati “Mu nda hajyana n’umuriro, kuba ashonje, kuba atituma neza, ibicurane n’inkorora n’ibindi. Umubyeyi akwiye kumujyana kwa muganga, akavuga uko abona umwana ameze, ariko ntagende avuga ko yarwaye mu nda gusa”.
Uwo muganga avuga ko muri rusange indwara nyinshi z’abana bari muri icyo kigero cyo munsi y’imyaka ibiri, ziterwa na za mikorobe (microbes) zitandukanye kandi ngo mikorobe ntizivurwa, ahubwo imiti abaganga batanga iba ari iyo kuvura ibimenyetso bijyana na zo.
Ikindi kintu ababyeyi bagomba kwitaho mu gihe bafite abana bato, ni ukumenya ko impinduka zibaye ku gihorihori cy’umwana, bitaba bisobanuye ‘icyo mu mutwe’ nk’uko Dr Josette abivuga, kuko we ngo n’ubu ntazi icyo bamwe mu babyeyi baba bashaka kuvuga iyo bavuga ko umwana yarwaye icyo mu mutwe.
Yagize ati “Iyo igihorihori cy’umwana cyabyimbye, ni ubwonko buba butameze neza . Icyo gihe umwana aba agomba kugezwa kwa muganga byihutirwa. Naho iyo igihorihori kigwamo, bishobora guterwa n’uko yagize umwuma, cyangwa se atonka neza ngo ahage”.
Kudasinzira ku mwana, byo ngo biterwa n’ikigero arimo, hari ubwo biba atari ikibazo, kuko nko ku bana bakivuka, hari ubwo aba ataramenya gutandukanya amasaha, niba adasinzira ariko arira haba hari ikitagenda, ariko adasinziriye kandi atarira ibyo ngo ntacyo biba bitwaye.
Ku bana bagera igihe runaka bakanga kurya no kunywa bari muri iyo myaka ibiri, uwo muganga avuga ko umubyeyi aba asabwa kugerageza guhindurira umwana ibyo amugaburira, akamuha utuntu tworoshye kandi agahindagura kugira ngo ntarambirwe.
Ku bijyanye n’uruhu ku bana nk’abo bafite munsi y’imyaka 2, Dr Mazimpaka avuga ko hari ibyo basesa ku ruhu bitewe n’ibyo babasize nk’amavuta, cyangwa imyenda babambitse n’ibindi bakagira za ‘allergies’.
Hari kandi n’abana bashobora gusesa ibintu ku ruhu bijyanye n’amata babahaye umubiri ntuyakire neza. Ibyiza bajya kwa muganga akamenya ikibazo umwana afite, byaba na ngombwa niba ari amata amutera gusesa ibintu ku ruhu, umubyeyi akaba yayahagarika.