Close Menu
Kura Ujy'ejuru KibondoKura Ujy'ejuru Kibondo
    What's Hot

    MU MAFOTO- Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana barenga 300 bizihizanya iminsi mikuru

    December 21, 2024

    Gicumbi: Hatangijwe icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku mirire no kurengera umwana

    November 26, 2024

    Nyamagabe: Abaturage basabwe kwita ku bwiherero nk’uko bita ku mubiri wabo

    November 19, 2024
    Facebook X (Twitter) Instagram YouTube WhatsApp
    Facebook X (Twitter) Instagram YouTube WhatsApp
    Kura Ujy'ejuru KibondoKura Ujy'ejuru Kibondo
    Demo
    • Irembo
    • Amakuru
      • Mu Rwanda
      • Mu Mahanga
    • Imikurire
      • Umwana wasamwe
      • Umwaka wa mbere
      • Umwaka wa Kabiri
      • Atangiye ishuri
    • Uburenganzira
      • Amazina
      • Irangamimerere
      • Ubuzima
    • Imirire
      • Umubyeyi utwite
      • Umwana uvutse
      • Umwana ucutse
    • Abana n’Ibidukikije
      • Imihindagukire y’ikirere
    • Kuba umubyeyi
      • Umubano
      • Imikino
      • Gusoma
    • Impuguke
      • Ubushakashatsi
    • Utuntu n’Utundi
    Kura Ujy'ejuru KibondoKura Ujy'ejuru Kibondo
    Home»Abana n'Ibidukikije»BAKU: Hatangiye inama mpuzamahanga yiga ku mihindagurikire y’ikirere
    Abana n'Ibidukikije

    BAKU: Hatangiye inama mpuzamahanga yiga ku mihindagurikire y’ikirere

    IshamiNewsBy IshamiNewsNovember 11, 2024Updated:November 11, 2024No Comments0 Views
    Facebook Twitter Pinterest LinkedIn WhatsApp Reddit Tumblr Email
    Share
    Facebook Twitter LinkedIn Email WhatsApp

    Kuva kuri uyu wa mbere tariki 11 Ugushyingo 2024, mu murwa mukuru Baku w’igihugu cya Azerbaijan hatangiye inama ya 29 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abikorera n’abahagarariye imiryango itari iya Leta yiga ku mihindagurikire y’ibihe yiswe COP29.

    Abayitabiriye bakaba bari kuganira ku ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere n’uko zakumirwa.

    Demo
    Abitabiriye inama ya 29 i Baku, yiga ku mihindagurikire y’ikirere

    Intumwa z’u Rwanda ziri muri iki gihugu, aho zizagaragaza intambwe rwateye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, harimo kandi gushaka ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

    Muri iyi nama izibanda cyane ku ishoramari mu bidukikije, u Rwanda ruzerakana aho ruhagaze nk’igihugu kiteguye gushorwamo imari mu mishinga ibungabunga ibidukikije.

    Intumwa z’u Rwanda zitabiriye iyi nama zizagaragaza intambwe rwateye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

    Iyi nama iteranye mu gihe ubushyuhe bw’Isi bwongeye kuzamuka mu buryo bukabije ndetse n’ibiza biturutse ku mihindagurikire y’ikirere bikaba bikomeje kwiyongera.

    MU kwezi kwa werurwe uyu mwaka wa 2024, BBC yatangaje ko ubushakashatsi bushya bwakorewe mu Buhinde bwagaragaje ko gukorera mu bushyuhe bukabije bishobora gukuba kabiri ibyago byo kubyara abana bapfuye no gukuramo inda ku bagore batwite.

    Ubwo bushakashatsi bukaba bwarasanze ibyago ku bagore batwite biri hejuru cyane kurusha uko byatekerezwaga mbere.

    Abashakashatsi bavuze ko impeshyi zishyushye cyane muri iki gihe zitagira ingaruka gusa ku bagore bo mu bice by’ikirere cy’akarere ka koma y’isi, ahubwo n’ab’ahandi ku isi.

    Perezida wa Azerbaijan, Ilham Aliyev yabwiye abitabiriye iyi nama ya 29 ko uyu ari umwanya mwiza wo kugaragaza ko biteguye kugera ku ntego yo guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe ihangayikishije Isi muri iki gihe.

    Kugeza ubu, ibihugu bikize byari byasezeranyije inkunga ingana na miliyari 100 z’Amadolari ya Amerika ku mwaka hagati y’umwaka wa 2020 na 2025 ntibyubahirizwa, ndetse bisubiza inyuma ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe kirere cyane cyane mu bihugu bikennye.

    Inama ya COP29 yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu 198, barimo abakuru b’ibihugu bagera ku 100, abahagaragariye imiryango mpuzamahanga n’impirimbanyi mu kurengera  ibidukikije.

     

    Featured
    Share. Facebook Twitter Pinterest LinkedIn Tumblr Telegram Email
    IshamiNews
    • Website
    • Facebook
    • X (Twitter)
    • Instagram
    • LinkedIn

    IshamiNews is an online media publication established in 2024, primarily focused on providing information on parenting, with a particular emphasis on early childhood development and child rights.

    Related Posts

    MU MAFOTO- Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana barenga 300 bizihizanya iminsi mikuru

    December 21, 2024

    Gicumbi: Hatangijwe icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku mirire no kurengera umwana

    November 26, 2024

    Nyamagabe: Abaturage basabwe kwita ku bwiherero nk’uko bita ku mubiri wabo

    November 19, 2024
    Leave A Reply Cancel Reply

    Kwamamaza
    Demo
    IZAKUNZWE

    Kamonyi: Hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya imbasa abana bato bahabwa urukingo

    October 24, 202414

    Ibyo wamenya ku ndwara y’Umuhondo ikunze kwibasira abana bakivuka

    September 30, 20248

    Umwana uri mu nda atangira gucurama ryari?

    August 15, 20236

    BPR Bank Rwanda Plc yafunguye icyumba cy’umubyeyi kizafasha ababyeyi bonsa bahakora

    November 9, 20244
    SOMA N'IYI
    Amakuru

    MU MAFOTO- Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana barenga 300 bizihizanya iminsi mikuru

    By IshamiNewsDecember 21, 2024

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2024, Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame,…

    Gicumbi: Hatangijwe icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku mirire no kurengera umwana

    November 26, 2024

    Nyamagabe: Abaturage basabwe kwita ku bwiherero nk’uko bita ku mubiri wabo

    November 19, 2024

    Indwara ya diyabete umwana ashobora kuyandura umubyeyi we akimutwite

    November 14, 2024
    Stay In Touch
    • Facebook
    • Twitter
    • Instagram
    • YouTube
    • LinkedIn
    • WhatsApp
    Demo
    © 2025 IshamiNews Magazine. All right Reserved.
    • Irembo
    • Amakuru
    • Imikurire
    • Uburenganzira
    • Abo Turibo

    Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.

    Go to mobile version