Kuva kuri uyu wa mbere tariki 11 Ugushyingo 2024, mu murwa mukuru Baku w’igihugu cya Azerbaijan hatangiye inama ya 29 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abikorera n’abahagarariye imiryango itari iya Leta yiga ku mihindagurikire y’ibihe yiswe COP29.
Abayitabiriye bakaba bari kuganira ku ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere n’uko zakumirwa.
Intumwa z’u Rwanda ziri muri iki gihugu, aho zizagaragaza intambwe rwateye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, harimo kandi gushaka ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Muri iyi nama izibanda cyane ku ishoramari mu bidukikije, u Rwanda ruzerakana aho ruhagaze nk’igihugu kiteguye gushorwamo imari mu mishinga ibungabunga ibidukikije.
Iyi nama iteranye mu gihe ubushyuhe bw’Isi bwongeye kuzamuka mu buryo bukabije ndetse n’ibiza biturutse ku mihindagurikire y’ikirere bikaba bikomeje kwiyongera.
MU kwezi kwa werurwe uyu mwaka wa 2024, BBC yatangaje ko ubushakashatsi bushya bwakorewe mu Buhinde bwagaragaje ko gukorera mu bushyuhe bukabije bishobora gukuba kabiri ibyago byo kubyara abana bapfuye no gukuramo inda ku bagore batwite.
Ubwo bushakashatsi bukaba bwarasanze ibyago ku bagore batwite biri hejuru cyane kurusha uko byatekerezwaga mbere.
Abashakashatsi bavuze ko impeshyi zishyushye cyane muri iki gihe zitagira ingaruka gusa ku bagore bo mu bice by’ikirere cy’akarere ka koma y’isi, ahubwo n’ab’ahandi ku isi.
Kugeza ubu, ibihugu bikize byari byasezeranyije inkunga ingana na miliyari 100 z’Amadolari ya Amerika ku mwaka hagati y’umwaka wa 2020 na 2025 ntibyubahirizwa, ndetse bisubiza inyuma ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe kirere cyane cyane mu bihugu bikennye.
Inama ya COP29 yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu 198, barimo abakuru b’ibihugu bagera ku 100, abahagaragariye imiryango mpuzamahanga n’impirimbanyi mu kurengera ibidukikije.