Author: IshamiNews
IshamiNews is an online media publication established in 2024, primarily focused on providing information on parenting, with a particular emphasis on early childhood development and child rights.
Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko hari abagore n’abakobwa bajya batungurwa no gusanga batwite batarigeze babimenya mbere, abandi bagategereza ko ukwezi gushira ngo barebe niba imihango iza cyangwa itaza. Inzobere mu buvuzi Jennifer Caudle, akaba umwarimu muri kaminuza y’iRowan mu ishami ry’ubuvuzi avuga ko hari uburyo abakobwa n’abagore bamenya niba batwite mbere. ibi ni bimwe mu bimenyetso bizakwereka utwite mu minsi ya mbere 1.Uruhu rwawe rurahinduka iyo umukobwa cyangwa umugore asamye uruhu rwe rurahinduka mu buryo bugaragara, bamwe bahita bagira uruhu rwiza rusukuye, ubona niba yararwaye ibiheri ukabona biragiye abandi niba yari igikara ukabona abaye inzobe mu buryo butunguranye bitewe n’imisemburo ya…
Nibura uruhinja rwagombye konka nyuma y’isaha rukimara kuvuka. Raporo nshya y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) igaragaza ko abana miliyoni 78 bahura n’ibibazo byo kutonswa bakivuka bamwe bagakurizamo urupfu, mu gihe iyi raporo ivuga ko amashereka ya mbere ari ubuzima. Muri raporo yashyizwe ahagaragara na UNICEF ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ku wa 30 Nyakanga 2018, ubwo hatangangizwaga icyumweru cyo konsa abana, basanze abana benshi bahura n’ikibazo cyo kutonswa amashereka ya mbere, mu gihe ari ingenzi ko umwana yonswa uwo mwanya akimara kuvuka. Ikibazo cyo kutonsa abana ngo kiri henshi ku Isi. Muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo…
Ubudahangarwa bw’umubiri w’umwana avuka buri hasi, akaba ariyo mpamvu ari gacye uzumva batarwaye inkorora cg ibicurane. Byagera ku bana batangiye kujya mu mashuri (kindergarten/nursery cg se creche) bikaba ibindi, ahanini bitewe n’uko ahuye n’abandi benshi kandi ubudahangarwa butarakomera. Mikorobe zikabazahaza. Ku babyeyi bamwe, usanga umwana ahora ku miti, ku bandi bagahitamo kuba baretse kubajyana mu mashuri; kugira ngo badahura n’abandi, bityo bakabanduza. Umwana aza ku isi, ubwirinzi bwe budakomeye kandi kubera nta mikorobe aba yari yagahura nazo, izibashije kumwibasira akenshi ziramunesha. Kugeza igihe urwungano rw’ubwirinzi bwe ruzakomerera. Inkuru nziza tugufitiye, ni uko hari ibyo wakora bikongera ubudahangarwa bw’umubiri w’umwana wawe.…
Gusinzira k’umwana ukivuka ni ikintu kiba gihangayikishije ababyeyi cg abarezi b’uwo mwana. Buri wese aba yibaza icyo yakora ngo umwana we asinzire, igihe azatangirira gusinzira nijoro, hari n’abibaza impamvu asinzira cyane ntakanguke vuba, … ! Kubera ko buri mwana yihariye, n’ibisubizo by’ibi bibazo bizatandukana bitewe n’umwana. Mu gutegura iyi nkuru twifashishije uburambe dufite mu kwita ku bana bato, ibiganiro twagiranye n’abantu batandukanye, ndetse n’ibitekerezo by’abahanga ku mikurire y’umwana. IBITOTSI BY’UMWANA W’AMEZI 0-3 Uruhinja rukivuka rusinzira rukurikije ibyo rukeneye, ni gake cyane rusinzira mu masaha yorohereza ababyeyi cg abarezi be. Iyo umwana akivuka, ntabwo aba azi gutandukanya amanywa n’ijoro. Mu…
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rigira inama ababyeyi konsa umwana kuva akivuka, agatungwa n’amashereka yonyine nta kindi avangiwe kugeza agize amezi atandatu. Ibi ni nabyo Leta y’u Rwanda isaba buri mubyeyi. Birinda umwana kurwaragurika, kwangirika kw’inzira ye y’igogora, no kugwingira ku mubiri no mu bwenge. Amashereka akorerwa mu dusabo twitwa “glandes mammaires” duherereye imbere mu mabere y’umugore. Amashereka arimo ibyiciro 3: 1. Umuhondo: (Colostrum) Ni amashereka ajya gusa n’unuhondo kandi afashe. Akorwa kuva ku munsi wa mbere umubyeyi abyaye kugeza ku munsi wa 5, iyo yonkeje. Mu ndimi z’amahanga bayita “colostrum”. Ni amashereka make (ml 40 kugeza kuri…
Burya umuziki uri mu bintu bifasha umwana uri munda ya nyina gukura neza, ndetse bikamufasha no gukuza imitekerereze y’ubwonko bwe, bigatuma yumva anaguwe neza. Dr Kanyabashi François, inzobere mu kubyaza no kuvura indwara z’abagore (Genychologue) mu bitaro bya Ruhengeri, avuga ko mu bintu bifasha umwana uri munda, n’umuziki urimo ariko ko umubyeyi asabwa byinshi kugira ngo uwo mwana agubwe neza kandi akure neza. Ati “Kumva umuziki ku mubyeyi utwite bifasha ubwonko bw’umwana gukura, n’uturemengingo tukabasha kwaguka biturutse ku kuba wa muziki wafashije umubyeyi kumva atekanye, ndetse bikamufasha kugabanya umuhangayiko muri we (Stress). Ni byiza ko umugore utwite yakumva umuziki utuje,…
Kuriri ni ikintu kiba kuri buri muntu, gusa bikaba biterwa n’impamvu zigiye zitandukanye. Ese nawe waruzi ko kurira bigirira umumaro umubiri wawe, dukomatanyije inyandiko zitandukanye mukubategurira akamaro ko kurira, ese kubera iki abantu barira!? Dore icyo inzobere zibivugaho. Inzobere zivuga ko kurira bigirira umuntu akamaro kuva akivuka ubwo umwana uvutse wese arira. Inzobere kandi zivuga ko kurira bishobora guterwa n’impamvu urira arira. Bishobora guterwa nimyanda yinjiye mu maso cyangwa umuyaga cyangwa amazi y’igitunguru ibyo ngira ngo mubuzi cyane. Ikindi umuntu ashobora kurira bitewe n’agahinda cyangwa ibyishimo Hari n’abantu bishima bakarira. Burya kurira bishobora gutuma umubiri wawe umera neza. Mu gihe…
ki kibazo kijya cyibazwaho na benshi igisubizo cyacyo kirahari kandi nukurikira neza iyi nkuru uzamenya uko wabara neza ukamenya iminsi yawe y’uburumbuke. Reka dutangire iyi nkuru dusubiza ibibazo by’amatsiko abantu benshi bajya bibaza, nyuma yaho niho turi burebere hamwe uko wabara ukwezi k’umugore cyangwa umukobwa. Ese igihe cy’uburumbuke ni iki? Igihe cy’uburumbuke ni igihe kimara iminsi inyuranye bitewe n’imiterere n’imikorere y’umubiri w’umukobwa cyangwa umugore; kikaba ari igihe aba ashobora gusama aramutse akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi adakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro. Iki gihe gishobora kuba kigufi cyangwa kikaba kirekire bikaba ahanini biterwa n’uburyo ukwezi k’umugore guteye; iyo kudahindagurika, guhindagurika, ari…
Iyo ababyeyi bagiye kwibaruka umwana yaba umuhungu cyangwa umukobwa bagira uburyo bamwitegura maze bagateganya n’icyumba cy’umwana azajya aryamamo,ariko kandi hari ibintu by’ingenzi bitagomba kubura mu cyumba cy’umwana ukivuka. Icyumba cy’umwana kigomba kuba kirimo uburiri bwihariye bwe gusa kandi hakaba nta bandi barara muri icyo cyumba cye,kikaba kandi cyisanzuye neza. Icyumba cy’umwaka ukivuka kandi si uburiri gusa bubamo ahubwo haba n’intebe yo kwicaramo ku muntu uje kureba umwana cyangwa mama we uje kumwonsa no kumutunganya amukorera isuku. Icyumba cy’umwana kandi kigomba kuba kirimo akabati,kabikwamo udukoresho tumwe na tumwe nkenerwa,turebana n’umwana,twaba nk’imiti,amavuta yo kumusiga,isabuni n’utundi twinshi. Mu cyumba cye kandi ntihagomba kubura…