Author: IshamiNews
IshamiNews is an online media publication established in 2024, primarily focused on providing information on parenting, with a particular emphasis on early childhood development and child rights.
Iminsi 1,000 ya mbere y’ubuzima itangira umwana agisamwa kugeza agejeje ku myaka ibiri, ni igihe gikomeye umwana aba agomba kwitabwaho kugira ngo azagire ubuzima buzira umuze kandi azagere ku iterambere. Iyo umwana agaburiwe neza kuva akiri mu nda ya nyina no mu myaka ya mbere y’ubuzima bwe bimuha intango ikomeye ituma akura mu bwonko, agakura mu gihagararo neza kandi akagira ubudahangarwa bw’umubiri bukomeye. Leta y’u Rwanda ifatanyije na UNICEF ku nkunga ya Leta y’u Buholandi yatangije Ubukangurambaga bwiswe “ Iminsi 1000 ya mbere” bugamije kurwanya imirire mibi muri kiriya gihe gikomeye ku mwana. Ubwo bukangurambaga bunyuzwa mu itangazamakuru, abajyanama b’ubuzima…
ki kibazo benshi cyangwa bose mu bagore n’abagabo bajya bacyibaza cyangwa bakakibaza abaganga mbere cyangwa mu gihe bari muri gahunda zo kuboneza urubyaro. Gusa ahanini byibazwa n’abakoresha uburyo bw’imisemburo. Kuboneza urubyaro ni iki? Kuboneza urubyaro ni ugukoresha uburyo butandukanye bubuza umugore gusama. Kugirango hagati y’umwana n’umukurikira hacemo igihe runaka wifuza, cg se uhagarike kubyara. Bose abagabo n’abagore, hari uburyo bukoreshwa. Ni ubuhe buryo bukoreshwa? Uburyo bukoreshwa mu kuringaniza urubyaro burimo ibice bibiri by’ingenzi; – Hari ubudakoresha imisemburo– N’uburyo bukoresha imisemburo UBURYO BUDAKORESHA IMISEMBURO Uburyo budakoresha imisemburo, ni uburyo butuma intanga z’umugabo ntaho zihurira ni z’umugore. Muri bwo habamo uburyo bwa kamere, bivuze…
Hari igihe kwituma k’umwana w’uruhinja biba ikibazo akaba yamara iminsi iri hagati y’itanu n’irindwi (5-7) atarituma. Ibi nibyo byitwa kugomera. Umwana utunzwe no konka gusa ntabwo ari ngombwa ko buri munsi yituma. Impamvu ni uko amashereka ari amazi kandi intungamubiri hafi ya zose zirimo zikaba zikoreshwa. Nyamara ku rundi ruhande abana batungwa n’ibindi bitari amashereka yaba amata y’inka cyangwa ayo mu makopo, bashobora kwituma hagati y’inshuro 3 na 4 ku munsi. Niba umwana ari kwituma neza ntacyo bitwaye, gusa uko ugenda umugaburira agenda yituma ibikomeye, ndetse rimwe na rimwe kwituma bikaba ikibazo. Ibimenyetso biranga kugomera k’umwana 1. Inshuro yituma zirahinduka Inshuro…
Umusemburo ukorwa umwana akimara kwirema nyuma yo guhura kw’intanga ngabo n’ingore ushobora kuba ari wo utera iseseme no kuruka ku bagore benshi iyo bamaze gusama nk’uko ubushakashatsi bwabigaragaje. Abagore bari hagati ya barindwi n’icumi batwite, bafatwa n’iseseme no kuruka ndetse kuri bamwe ibi bimenyetso bishobora kubagiraho ubukana. Ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe bigatangazwa mu kinyamakuru, Nature, bugizwemo uruhare n’abahanga bo muri Kaminuza ya Cambridge n’abo muri Ecosse, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Sri Lanka, byagaragaje ko ubwo bubabare bukomeye cyangwa bworoshye buterwa n’umusemburo ukorwa kubera umwana uri mu nda uzwi nka ’GDF15.’ Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko igipimo cy’iseseme no kuruka…
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), cyasobanuye ibijyanye n’ibinini byo kuboneza urubyaro giherutse guhagarika ku isoko ry’u Rwanda, kuko bitujuje ubuziranenge. Mu mpera z’icyumweru gishize, Rwanda FDA yahagaritse ku isoko ry’u Rwanda ibinini itagaragaje amazina yabyo n’andi makuru y’ibanze abyerekeyeho, byakoreshwaga mu kuboneza urubyaro. Mu kiganiro na Kigali Today, ubuyobozi bw’iki kigo bwavuze ko impamvu hatatanzwe andi makuru y’ibanze ari kuri ibi binini, ari uko bakiyakusanya kuko byinjiye mu gihugu mu buryo butemewe ndetse n’amakuru yanditseho akaba atari mu rurimi rwemewe. Umuyobozi w’Agashami gashinzwe gukurikirana ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti iri ku isoko muri Rwanda FDA, Ntirenganya Lazarre yagize ati…
Abagore benshi bo mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza bavuga ko bakunda gukoresha uburyo bw’urushinge rw’amezi 3 mu kuboneza urubyaro kuko aribwo ngo butabagiraho ingaruka. Umuhoza Ange avuga ko yaboneje urubyaro amaze kubyara abana 2. Yakoresheje urushinge rw’amezi 3 kuva mu myaka 2 ishize kandi ngo rwamuguye neza. Ati ” Impamvu ndukoresha kuva icyo gihe ni uko nta ngaruka zidasanzwe rwangizeho. Njye n’umugabo wanjye turamutse dukeneye kongera kubyara , ntitwategereza igihe kirekire nkuko nakoresha uburyo burenze amezi 3.” Mukansanga Pascaline we avuga ko urushinge rw’amezi 3 yarurangiwe na bagenzi be. Ati ” Abenshi muri bagenzi banjye twaganiriye mbere y’uko ntangira…
Mu kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana, ubusanzwe ababyeyi batwite bajyaga bipimisha inshuro enye, ariko ubu harateganywa ko bazajya bipimisha inshuro umunani. Ni gahunda nshyashya yagarutsweho kuri uyu wa Gatanu taliki ya 30 Nzeri 2022,mu nama yahuje Minisiteri y’ubuzima, binyuze mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye bo muri urwo rwego rw’ubuzima. Sibomana Hassan ukora muri RBC ushinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, yatangarije Imvaho Nshya ko kwipimisha kenshi bizafasha kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana. Yagize ati: “Iyi nama yateguraga gahunda nshyashya ijyanye n’uburyo ababyeyi bajya kwipimisha inda iyo batwite bari basanzwe bipimisha inshuro enye, none ubu turagira ngo ababyeyi bave ku nshuro…
Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, bavuga ko hari indwara ebyiri zifata abana ariko badashobora kwirirwa bajya kuvuriza kwa muganga ngo kuko batazishobora, bagahitamo gukoresha imiti y’ibyatsi. Aba babyeyi babwiye RADIOTV10 ko indwara yitwa Inyandazi n’Ikivubu zifata abana bakiri bato, zikagaragazwa n’ibimenyetso birimo ibigaragarira ku ruhu nk’ibiheri ndetse no gucibwamo. Umubyeyi wasanzwe n’Umunyamakuru ari guha umwana we umuti w’ibyatsi yahiye, yagize ati “Iyo dushatse ibyatsi biradufasha cyane.” Indwara yitwa Inyandazi yo ni mbi cyane kuko yangiza uruhu ku buryo umwana yafashe imuzahaza. Undi mubyeyi ati “Izahaza cyane ni iriya y’Inyandazi wabonye itemagura umwana ikibuno cyose, umubiri…
Bakunzi bacu, abatari bakeya mwumvise amakimbirane mumiryango cyangwa kutumvikana hagati y’abakundana, bitewe no kuba babyara bitumvikanyweho, mbese bisa nk’ibibatunguye. Iyo ukurikiranye impamvu y’ayamakimbirane no kutumvikana usanga ababyaranye bitana bamwana kuruhare bagize mukuvuka kw’uwo mwana bitwaje ko rimwe narimwe ntamibonano mpuzabitsina bagiranye. Muri iyinkuru, turarebera hamwe uburyo butandukanye umukobwa/umugore ashobora guterwamo inda kandi atakoze imibonano mpuzabitsina: 1. Amatembabuzi aza mbere y’amasohoro Igihe cyose ugiye mubikorwa biganisha kumibonano mpuzabitsina, ibukako igitsina gabo gishobora kurekura amatembabuzi mbere y’amasohoro. Nubwo ubushakashatsi bwinshi buvugako nta ntanga nyinshi ziboneka muri aya matembabuzi, bunavugako bishoboka ko umukobwa/umugore yasama igihe agize aho ahurira nayo. 2. Igihe amasohoro ashoboye kugera hafi…
Kuva umwana agize amezi atandatu atangira guhabwa ifashabere igizwe n’amafunguro anyuranye kandi igenda ihinduka bitewe n’ikigero agezemo. Mu mafunguro ahabwa aba agomba kubonamo ibyubaka umubiri, ibirinda indwara n’ibitera imbaraga. Ibi byose biboneka mu mafunguro anyuranye ariko hari amafunguro yabonetse ko ari ingenzi ndetse meza kurenza ayandi umwana agomba guhabwa kenshi kurenza ayandi kuko amufasha mu mikurire ye ya buri munsi. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe amafunguro atanu y’ingenzi ku mwana kuva atangiye gufata ifashabere, ni ukuvuga utangiye kumugaburira. Imboga Umwana utangiye kurya ni byiza kumugaburira imboga zinyuranye kandi kenshi kuko bizatuma akunda imboga nanakura. Imboga zimuha vitamin zinyuranye,…