Author: IshamiNews
IshamiNews is an online media publication established in 2024, primarily focused on providing information on parenting, with a particular emphasis on early childhood development and child rights.
Mu gihe Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kugabanye imibare y’abana bafite ikibazo cy’igwingira ikagera kuri 19% mu mwaka utaha, ababyeyi baragaragaza ko gahunda zashyizweho hagamijwe guhangana n’iki kibazo zagize akamaro gakomeye ku mikurire y’abana babo. Ku kigo nderabuzima cya Mareba mu Karere ka Bugesera, umubyeyi Bazubagira Dativa ari kumwe n’umukobwa we Mukashema Martha. Bazubagira amaze kumenya ko umwuzukuru we ari mu mirire mibi yarahangayitse maze atangira kujya amukurikirana haba mu rugo no ku kigo nderabuzima. Umwuzukuru we ni umwe mu bana bahabwa amata atangirwa ku kigo nderabuzima cya Mareba. Ingo mbonezamikurire ni imwe muri gahunda za guverinoma zigamije kurwanya…
Nta mibare ihari igaragaza neza imbogamizi abagore b’abimukira n’impunzi bahura nazo mu kubyara muri U.S., gusa ku rwego rw’igihugu, abagore birabura bagira ibyago byikubye gatatu byo guhitanwa n’ibibazo buturuka ku gutwita ugereranyije na bagenzi babo b’abazungu. Ikindi kandi, nk’uko bitangazwa n’urwego rushinzwe kugenzura ibyorezo rwa U.S., abagore birabura nibo bafite amahirwe menshi yo kujya kunda mbere bityo bakabyara babazwe igihe babyara imbyaro zabo zambere. Malembo M., afite imyaka 33, bakunze kumwita Elegance, yafate indege ava muri Angola ajya muri Brazil mu kwa kabiri 2022 ari kumwe n’umugabo we hamwe n’umwana wabo w’umukobwa ufite umwaka umwe. Ubwo bari bageze muri Brazil,…
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyatangaje ko mu gihe cy’umwaka n’igice kizatangira gutanga indangamuntu zikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga (Digital ID) ku barimo abana bakivuka. Ni indangamuntu NIDA ivuga ko izatangwa kuva ku bakivuka n’abakuze aho abana b’impinja bazajya bafatwa amafoto, ibikumwe byabo byo bigafatwa bamaze kugeza imyaka 5. Itegeko ryemeza uyu mushinga ryasohotse mu kwezi kwa 6 uyu mwaka, ubu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu kikaba kirimo gukorana na ba rwiyemezamirimo bazakorana na cyo gukusanya amakuru yose azaba akenewe mu ndangamuntu y’ikoranabuhanga. NIDA ivuga ko umuntu uzaba afite iyi ndangamuntu y’ikoranabuhanga ari we uzajya ahitamo amakuru atanga bitewe n’akenewe mu gihe…
Kerry Torrens, impuguke y’Umwongerezakazi yemewe mu mbonezamirire, arasobanura uburyo bwo kurya neza kandi mu buryo bwizewe kuri wowe no ku mwana wawe, muri buri gihembwe cyo gutwita kwawe. Indyo yuzuye kandi nziza ni ingenzi cyane kugira ngo ugire ubuzima bwiza, by’umwihariko iyo witegura kuba umubyeyi. Ariko se ni ngombwa kurya aha babiri kandi ukirinda ibiribwa bimwe na bimwe? Uretse gukurikiza inama rusange zijyanye n’indyo nziza – nko kurya ibiribwa bitanu ku munsi, kurya ibinyampeke byuzuye, guhitamo inyama zo mu bwoko butabyibushya hamwe n’ibiribwa bikungahaye ku kinyabutabire cya calcium, hari izindi mpinduka z’ingenzi zo mu biribwa zo kwitabwaho igihe witegura kubyara.…
Nubwo gutwita biba nyuma y’amasaha atarenga 24 uhereye igihe wakoreye imibonano ariko kugirango ibizami bigaragaze ko utwite bisaba kurindira byibuze iminsi 14 kuko niho umusemburo wa HCG (Human Chorionic Gonadotropin) uba wamaze kuba mwinshi ku buryo hose uhaboneka. Imikurire y’inda ishyirwa mu byiciro byitwa ibihembwe; bikaba ibihembwe bitatu buri cyose gifite amezi atatu. Igihembwe cya 3 cyo gutwita gitangira inda igize ibyumweru 28 kugeza umugore abyaye.Muri iki gihembwe ukeneye ingufu nyinshi dore ko ugomba no kuzigama izo uzakoresha usunika umwana umunsi wo kubyara. Izo ngufu nta handi uzazikura hatari mu byo urya. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe imikurire y’umwana…
Umwana akenshi mu mwaka we wa mbere niho agira imikurire n’impinduka zidasanzwe. Ni mu gihe kuko niho yiga kwicara, kurya, kugenda no kuvuga. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe imikurire y umwana kuva avutse kugeza agejeje umwaka, turebe icyo ababyeyi bagomba kwitaho, inshingano zabo n igihe bagana ivuriro bitewe n impinduka babonye. Umwana akura mu byiciro binyuranye nkuko tugiye kubireba. Mu gihagararo. Hano umwana akura mu buryo butangaje cyane. Yiyongera mu burebure, ibiro ndetse burya umutwe we nawo urakura ku buryo nyuma y’ukwezi avutse wibaza niba uwo mutwe ariwo wanyuze hahandi bikakuyobera. Mu bwonko. Muri iki gihe niho umwana agira…
Ubushakashatsi bushya bwatangajwe n’abahanga mu by’ubuzima bw’umwana batangaje ko kureka umwana w’uruhinja akarira igihe bimujemo ntacyo bitwara ubuzima bwe kuko uwo mwana azakomeza kuba uwo ari we yaba arira se cyangwa atarira. Urubuga nkoranyambaga maxisciences.com , ruvuga ko akenshi ababyeyi batishimira umwana ukangutse nijoro maze akarira kuko bahita babura ibitotsi maze bagahera aho bahendahenda mu buryo bwo gushaka kuguma bumvikana nawe, ariko na none hari n’ababareka kugira ngo bacishe wa mwana mu mafunzo gusa. Iyo umwana umuretse akariraho ariko ku buryo atari buze guhogora, aba bashakashatsi bagaragaje ko bituma umubyeyi na we imihangayiko ku ruhinja igabanyuka mu gihe n’umwana na…
Mugihe indwara ya kanseri ikomeje kwibasira abantu benshi ku isi, hari bamwe mubabyeyi bavuga ko badasobanukiwe n’indwara ya za kanseri zifata abana, bakavuga ko niba ubu n’abana basigaye barwara iyi ndwara, inzego z’ubuzima zikwiye gutanga amakuru bakamenya uko bashobora kurinda abana babo iyi ndwara ikomeje kwica abantu benshi ku isi . Impuguke mu by’ubuzima akenshi zikunze kuvuga ko izi ndwara za kanseri akenshi zizana kandi kuzirinda ndetse no kuvurwa hakiri kare zigakira bishoboka. Kanseri y’abana isigaye ibafata ariko ntabwo tuzi ngo itangira gute, ubabara he”. Mugisha Emmanuel ati “narinziko kanseri yafata nkatwe abantu bakuru ntabwo narinziko abana barwara kanseri”. Murungi Thelese …
Inzobere mu buvuzi zivuga ko kuva cyane ku bagore ari impamvu ya mbere itera impfu zabo, akaba ari ikibazo kigomba guhagurukirwa kugirango haramirwe ubuzima bw’ababyeyi. Umwe mu babyeyi twaganiriye wahuye ni iki kibazo cyo kuva mu gihe cyo kubyara, avuga ko yabanje guhabwa ibinini bitandatu byongera ibise maze oho kugirango umurwa wifungure ahubwo isuha irameneka, ngo yaratagereje muganga afata icyemezo cyo kumubaga. Dr. Subira Manzi ufite imyaka 72, amaze imyaka 40 ari umuganga n’imyaka 33 ari inzobere mu kuvura ababyeyi, umwuga yagiyemo abitewe no kumva ko ubuzima bw’abagore bufite agaciro gakomeye. Kuri ubu akuriye ishami rishinzwe ubuvuzi bw’ababyeyi mu bitaro…
Bamwe mu babyeyi bagize kibazo cyo kudasama bitewe no kuziba kw’imiyoborantanga, bavuga ko nyuma yo kwitabwaho n’abaganga bafite icyizere cyo kuzabona abana. Hari bamwe mu bagore bavuga ko bamaze imyaka iri hagati ya 10 na 20 bategereje gusama, bavuga ko abaganga bababwiye ko imiyoborantanga yabo yazibye. Uwamariya Betty utuye mu karere ka Bugesera yagize ati “Njye nashatse mu 2003, nyuma yo kutabyara abaganga baransuzumye bambwira ko trompe zanjye zazibye, ndetse harimo imwe yabyimbye cyane iruta iyindi.” -Donatha Kishanyo utuye i Kayonza we yagize ati “Nashatse muri 2013, ngezeyo ntegereza gusama nk’abandi badamu, nyuma kwa muganga bambwiye ko mfite ikibazo cyo…