Author: IshamiNews

IshamiNews is an online media publication established in 2024, primarily focused on providing information on parenting, with a particular emphasis on early childhood development and child rights.

Kuri iki cyumweru tariki 06 Ukwakira 2024, hatangiye igikorwa cyo gutanga urukingo rwa Virus ya Marburg. Ku ikubitiro, abakora mu nzego z’ubuvuzi akaba aribo bahawe urukingo rutanwa inshuro imwe gusa. Mu masaha y’umugoroba, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubuzima Yvan Butera yasuye ahari gutangirwa izi nkingo, yashimiye abakora umwuga w’ubuvuzi uruhare bakomeje kugaragaza mu guhangana n’iki cyorezo. Ubwo yari muu kiganiro n’itangazamakuru, Minisitiri w’ubuzima Sabin Nsanzimana, yamaze impungenge abumva ko uru rukingo rutanzwe mu rwego rw’igerageza. Ati” “Abantu ntibagire impungenge. Urukingo rwa Marburg rugiye gutangwa rwagiye rukoreshwa no mu bindi bihugu birimo Uganda, Kenya n’ahandi kandi abaruhawe rwabagiriye akamaro.” Kugeza…

INKURU IRAMBUYE

Indwara y’umuhondo (Neonatal Jaundice) ikunze kwibasira abana bakivuka, ishobora kubasigira ubumuga iyo batavujwe neza cyangwa ikaba yanabahitana. Mu gushaka ibisobanuro birambuye kuri iyo ndwara, IGIHE yegereye Dr Kayitesi Diane, inzobere mu buvuzi bw’abana [ Spécialiste en Pédiatrie], mu Bitaro by’Abana n’Ababyeyi bya Muhima, mu Mujyi wa Kigali. Kayitesi yatangiye asobanura iby’indwara y’umuhondo ikunze kwibasira abana. Ati “Bavuga ko uruhinja rufite Neonatal Jaundice cyangwa umuhondo ku bana bakivuka, mu gihe umubiri n’amaso by’uruhinja bibonetse ko bifite ibara ry’umuhondo udasanzwe, hamwe uwo muhondo udafite aho uhuriye n’inzobe isanzwe”. Umuhondo ku bana bavuka kandi ngo ahanini ugaragara mu bice by’ingenzi nka bitatu nkuko…

INKURU IRAMBUYE

Abana babyarwa n’Abagore bakora umwuga wo kwicuruza bavuga ko uburere bahabwa bubakururira mu ngeso mbi, bakemeza ko ubwo buzima babamo ntawubwitaho. Hari abana b’abakobwa n’abahungu bari mu kigero cy’imyaka 8 na 15 bo mu turere twa Rwamagana na Kayonza bafite ba nyina bakora umwuga wo kwicuruza (ibizwi nko kujya gutega, cyangwa se abakora uburaya) baganiriye n’umunyamakuru wa Muhaziyacu bamubwira imibereho yabo n’agahinda baterwa n’ibyo bakorerwa na ba nyina mu maso yabo. Muri iyi nkuru ku bw’umutekano w’abana amazina akoreshwa muri iyi nkuru si ayabo bwite. Ubuzima bugoranye kuva umwana akivuka Bamwe muri aba bana n’ababyeyi babo bemeza ko umwana wabyawe…

INKURU IRAMBUYE

U Rwanda rwatangije icyumweru cyo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, mu rwego rwo kurwanya gupfa k’umubyeyi abyara cyangwa umwana wapfa avuka, abatwite bakibutswa kwipimisha kwa muganga inshuro zose ziteganywa kugira ngo ibyo bigerweho. Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ikaba itangaza ko izakomeza guharanira ko abagore batwite bitabira kwisuzumisha hakiri kare, no gukurikiranwa n’abaganga igihe bagize ikibazo. Gutangiza icyumweru cy’umwana n’umubyeyi byabereye mu Karere ka Rubavu, hizihizwa umunsi Mpuzamahanga wo gukaraba intoki n’uwo kugira ubwiherero. Abatuye Akarere ka Rubavu bibukijwe ko kugira ubwiherero bwiza bijyana no kugira ubwiherero bupfundikiye kandi busakaye bufite isuku, ndetse no gukaraba bakabiha umwanya kandi bakimaraho umwanda mu kurwanya…

INKURU IRAMBUYE

Ababyeyi bakunze guhura n’ibibazo bikomeye mu gihe barwaje abana, cyane cyane bikabakomerera iyo barwaje abakiri bato bafite munsi y’imyaka ibiri bataramenya kuvuga aho bababara, kugira ngo ababyeyi bamenye uko babavuza. Ariko hari inama Dr Josette Mazimpaka, Umuganga w’abana mu bitaro by’Akarere ka Bugesera (ADEPR-Nyamata) atanga, zatuma ababyeyi bamenya uko bitwara mu gihe barwaje abana batamenya kuvuga. Dr Mazimpaka, avuga ko mu bimenyetso bya mbere bikunze kugaragara ku mwana warwaye ari, ukugira umuriro. Igihe cyose umwana afite umuriro urengeje 37.1 0C, ubwo uba utangiye kuba mwinshi, ariko bidakabije. Umubyeyi ashobora kumenya ko umwana yatangiye kugira umuriro, mu gihe amwonsa akumva arashyushye…

INKURU IRAMBUYE

Nubwo kuri ubu iyo tugize akabazo ku buzima twirukira ku baganga ngo baduhe imiti, ariko burya hari uburyo twajya twifasha dukoresheje guhindura imirire yacu n’iminywere, Niba nyuma yo guhagarika imiti iboneza urubyaro umaze igihe kirekire nta mihango ubona, hari ibyo wakora byagufasha ikagaruka. Gabanya ibiro. Umubyibuho udasanzwe na diyabeye ni bimwe mu bitera ubugumba. Kora ibishoboka byose kugirango ugire ibiro bijyanye nuko ureshya. Gerageza ufate ifunguro rikize ku butare (iron/fer). Ibyo twavuga ni ibihwagari, ibishyimbo, imboga z imiriri (amaranthe), n’imboga rwatsi zifite icyatsi cyijimye Ifunguro rikize kuri vitamini C. Iyi vitamini izwiho kuzamura igipimo cy ’imisemburo. Isoko nziza ya vitamini C ni…

INKURU IRAMBUYE

Mu busanzwe bizwi ko ubwenge cyangwa imitekerereze y’umwana akenshi ayikomora ku babyeyi, ariko usibye ibyo akomora ku babyeyi, imirire na yo igira uruhare ku mikurire y’umwana harimo n’imitekerereze ndetse n’ubwenge. Ubwonko bw’umwana butangira gukorwa kuva umwana agisamwa, bugakomeza gukura. Ku myaka itanu ya mbere kuva avutse aba afite mirongo icyenda ku ijana y’ubwonko bw’umuntu mukuru; kuri iki kigero ibice by’ubwonko bishinzwe kureba, kumva indimi, imitekerereze ndetse n’ubwenge ni bwo bikorwa. Iyo imirire y’umwana ititaweho kuva agisamwa kugeza ku myaka itanu, bigira ingaruka ku mitekerereze ye ndetse n’ubwenge, kandi imirire mibi ituma ingano y’ubwonko bw’umwana igabanuka. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abana bavutse…

INKURU IRAMBUYE

Guverinoma yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko umushinga w’itegeko rigenga iyandikwa ry’abaturage muri gahunda y’indangamuntu-koranabuhanga, izakemura ibibazo birimo kugendana ikarita yayo no kuba amakuru y’umuntu yabikwaga ahantu hatatanye. Amakuru azaba abitse muri iyi ndangamuntu y’ikoranabuhanga arimo ifoto igaragaza amaso, ibikumwe by’intoki zose, ishusho y’imboni, amazina y’umuntu, igihe yavukiye, aho yavukiye, ababyeyi be, Email na nimero za telefone ku bazifite n’ibindi. Ni indangamuntu umuntu azaba ashobora guhabwa ikarita yayo nk’uko bisanzwe, kuba wagendana muri telefone cyangwa mudasobwa ibizwi nka QR Code, ndetse no kuba ushobora kuba undi muntu yayikohereza. Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula yavuze ko Leta y’u Rwanda ibona ubu…

INKURU IRAMBUYE

Inzego z’ubuzima mu Rwanda zirasaba abaturage begereye ibihugu byagaragayemo indwara y’imbasa, kurushaho kwitwararika ku isuku kuko ari ho iyi ndwara yandurira. Ibi biravugwa mu gihe guhera kuri uyu wa Mbere, abana bari munsi y’imyaka 7 batangira guhabwa urukingo rw’imbasa mu gihugu hose. Imbasa ni indwara yari imaze imyaka 30 itakigaragara mu Rwanda kuko umwana wa nyuma yagaragayeho yabonetse mu 1993 mu cyari Perefegitura ya Cyangugu. Kuba hari ibihugu bituranye n’u Rwanda yongeye kugaragaramo byatumye rutegura gahunda yo gukingira abana bose bari munsi y’imyaka 7. Sibomana Hassan ushinzwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi mu kigo cy’ubuzima RBC asobanura ko abana bari muri iki…

INKURU IRAMBUYE

Abajyanama b’ubuzima mu Murenge wa Bumbogo mu Kagari ka Musave baremeza ko nta mwana ukiri mu mutuku, ibara rigaragaza umwana urwaye indwara ziterwa n’imirire mibi. Nsabimana Yozefu utuye mu kagari ka Musave mu Mudugudu wa Rebero watangiye ubujyanama bw’ubuzima kuva mu 2006, avuga ko ibyo byagezweho bitewe no kuba bakurikiranira hafi abana bakamenya uko bose babayeho. Agira ati “Abana turabavura, tukabapima ibiro, abo dusanze bafite imirire mibi tukabohereza ku kigo nderabuzima kugira ngo babashe kubafasha no kubakurikirana.” Ubusanzwe umwana basuzumye ibimenyetso bikagaragaza ko ari mu ibara ry’icyatsi kibisi aba afite imibereho myiza, abayeho neza, arya neza. Umwana uri mu ibara…

INKURU IRAMBUYE