Close Menu
Kura Ujy'ejuru KibondoKura Ujy'ejuru Kibondo
    What's Hot

    MU MAFOTO- Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana barenga 300 bizihizanya iminsi mikuru

    December 21, 2024

    Gicumbi: Hatangijwe icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku mirire no kurengera umwana

    November 26, 2024

    Nyamagabe: Abaturage basabwe kwita ku bwiherero nk’uko bita ku mubiri wabo

    November 19, 2024
    Facebook X (Twitter) Instagram YouTube WhatsApp
    Facebook X (Twitter) Instagram YouTube WhatsApp
    Kura Ujy'ejuru KibondoKura Ujy'ejuru Kibondo
    Demo
    • Irembo
    • Amakuru
      • Mu Rwanda
      • Mu Mahanga
    • Imikurire
      • Umwana wasamwe
      • Umwaka wa mbere
      • Umwaka wa Kabiri
      • Atangiye ishuri
    • Uburenganzira
      • Amazina
      • Irangamimerere
      • Ubuzima
    • Imirire
      • Umubyeyi utwite
      • Umwana uvutse
      • Umwana ucutse
    • Abana n’Ibidukikije
      • Imihindagukire y’ikirere
    • Kuba umubyeyi
      • Umubano
      • Imikino
      • Gusoma
    • Impuguke
      • Ubushakashatsi
    • Utuntu n’Utundi
    Kura Ujy'ejuru KibondoKura Ujy'ejuru Kibondo
    Home»Kuba umubyeyi»Amafunguro y’ingenzi ku mwana utangiye kurya
    Kuba umubyeyi

    Amafunguro y’ingenzi ku mwana utangiye kurya

    IshamiNewsBy IshamiNewsJanuary 14, 2023Updated:September 30, 2024No Comments0 Views
    Facebook Twitter Pinterest LinkedIn WhatsApp Reddit Tumblr Email
    Share
    Facebook Twitter LinkedIn Email WhatsApp

    Kuva umwana agize amezi atandatu atangira guhabwa ifashabere igizwe n’amafunguro anyuranye kandi igenda ihinduka bitewe n’ikigero agezemo. Mu mafunguro ahabwa aba agomba kubonamo ibyubaka umubiri, ibirinda indwara n’ibitera imbaraga.

     

    Demo

    Ibi byose biboneka mu mafunguro anyuranye ariko hari amafunguro yabonetse ko ari ingenzi ndetse meza kurenza ayandi umwana agomba guhabwa kenshi kurenza ayandi kuko amufasha mu mikurire ye ya buri munsi.

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe amafunguro atanu y’ingenzi ku mwana kuva atangiye gufata ifashabere, ni ukuvuga utangiye kumugaburira.

    Imboga

    Umwana utangiye kurya ni byiza kumugaburira imboga zinyuranye kandi kenshi kuko bizatuma akunda imboga nanakura.

    Imboga zimuha vitamin zinyuranye, imyunyungugu na fibres. Ibi bimufasha mu gukura ndetse no kumurinda indwara zinyuranye kandi fibre zimufasha mu igogorwa bityo ntagire ikibazo cyo kwituma.

    Ikindi kandi imboga kuba ziri mu mabara anyuranye bituma ifunguro zirimo rigira ibara runaka nabyo bigatuma umwana agira ubushake bwo kurirya.

    Gusa imboga ntizihuza icyanga, hari izo uzamugaburira ubone araciriye, izindi ukabona ariye ashishikaye. Numugaburira agacira ntuzahatirize ngo umugaburire ku ngufu, ahubwo ube umuretse ho iminsi wongere umugaburire za mboga yari yanze, kugeza byibuze ugerageje inshuro 8. Nizigera atarakunda iryo funguro urindire byibuze atangire gufata ifunguro ry’abakuru (byibuze yujuje umwaka) azihitiramo.

    Amafi

    Kuva umwana yujuje amezi 6 ashobora kugaburirwa amafi cyangwa injanga. Amafi gusa waba uretse kumuha ayo mu Nyanja ngari kuko akunze kubamo umunyu na mercure nyinshi iyi ikaba yadindiza urwungano rw’imyakura. Gusa amafi wayamuha aseye cyangwa se yumishijwe ugasya ukajya uvanga ifu yayo mu byo kurya bye.

    Amafi ni isoko nziza ya poroteyine arizo zubaka umubiri, akabamo vitamin n’imyunyungugu. Abonekamo kandi ibinure bya omega-3 bifasha umwana gukura mu bwonko n’imitekerereze.

    Jya wibuka gukuramo amahwa yose kandi uteke ifi zishye neza.

    Gusa kuko amafi ari mu byo kurya bishobora gutera ubwivumbure, yamuhe ukwayo urebe niba nta bwivumbure ayagiraho.

    Inyama y’inkoko

    Inyama y’inkoko ifite umwihariko wo kuba idatukura bityo bikaba biyigira inyama nziza yo guha umwana utangiye kurya.

    Iyi nyama ikize kuri poroteyine, ikabamo ubutare na zinc. Ndetse hanabonekamo vitamin D. Umwana ugejeje amezi 6 cyangwa 7 ubutare yavukanye butangira kugabanyuka bikaba byiza kubwongera binyuze mu byo umugaburira.

    Gusa ntuzamugaburire inkoko z’ibituburano ahubwo inkoko nziza ni zimwe zitunzwe no gutora, zitagaburirwa ibyo mu nganda.

    Kimwe n’amafi inyama z’inkoko nazo urazisya, kuko umwana aba atarabasha guhekenya neza.

    Uko akura ushobora kongeramo inyama z’inka cyangwa ihene, ukibuka kuziteka neza zigashya.

    Ibishyimbo

    Ibishyimbo ni urugero rwiza rw’ibimera bikungahaye ku ubutare na poroteyine. Si ibyo gusa kuko binabonekamo indi myunyungugu na za vitamin ndetse niba umwana atabasha kubona ibikomoka ku matungo nk’amafi n’inyama, kumugaburira ibishyimbo ntako bisa.

    Uretse kandi ibishyimbo wanamugaburira ubushaza bwaba bwuye cyangwa urunyogwe, kuko nabwo bumuha intungamubiri zihagije.

    Mu kubimuha ariko bivange n’imboga kugirango bifashe umubiri we kubigogora no gukuramo intungamubiri kuko vitamin C iboneka mu mboga ifasha umubiri wawe gukamura ubutare buri mu bishyimbo.

    Amashereka

    Nubwo umwana watangiye kumuha ifashabere, ibuka ko Atari insimburabere. Amashereka agomba gukomeza kuba ifunguro rye rikuru kandi akayabona kenshi gashoboka. Niba atonka akaba ahabwa ibisimbura amshereka naho wakomeza kubimuha ku gipimo cyo hejuru.

    Rwose ni byiza kuba warindira umwana akageza umwaka ukabona kumuha amata y’inka, kuko aba amaze kumenyera kurya, kandi inshuro yonkaga zagabanyutse. Naho igihe cyose umwana acyonka kandi ukaba ukibona amashereka ahagije, kumuha amata y’inka si ngombwa.

    AYA SIYO MAFUNGURO YONYINE UMWANA AKWIYE KUBONA, GUSA NI ATANU Y’INGENZI ATAGAKWIYE KUBURA KU ISAHANI AGABURIRWAHO, ARIKO NTIBIVUZE KO KURI BURI FUNGURO AGOMBA KUBONEKAHO YOSE, AHUBWO MU BYO UMUGABURIRA AJYE ABONEKAMO.

    Share. Facebook Twitter Pinterest LinkedIn Tumblr Telegram Email
    IshamiNews
    • Website
    • Facebook
    • X (Twitter)
    • Instagram
    • LinkedIn

    IshamiNews is an online media publication established in 2024, primarily focused on providing information on parenting, with a particular emphasis on early childhood development and child rights.

    Related Posts

    MU MAFOTO- Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana barenga 300 bizihizanya iminsi mikuru

    December 21, 2024

    BPR Bank Rwanda Plc yafunguye icyumba cy’umubyeyi kizafasha ababyeyi bonsa bahakora

    November 9, 2024

    Ababyeyi batwite baributswa kwipimisha inshuro zose ziteganywa

    May 14, 2024
    Leave A Reply Cancel Reply

    Kwamamaza
    Demo
    IZAKUNZWE

    Kamonyi: Hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya imbasa abana bato bahabwa urukingo

    October 24, 202414

    Ibyo wamenya ku ndwara y’Umuhondo ikunze kwibasira abana bakivuka

    September 30, 20248

    Umwana uri mu nda atangira gucurama ryari?

    August 15, 20235

    BPR Bank Rwanda Plc yafunguye icyumba cy’umubyeyi kizafasha ababyeyi bonsa bahakora

    November 9, 20244
    SOMA N'IYI
    Amakuru

    MU MAFOTO- Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana barenga 300 bizihizanya iminsi mikuru

    By IshamiNewsDecember 21, 2024

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2024, Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame,…

    Gicumbi: Hatangijwe icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku mirire no kurengera umwana

    November 26, 2024

    Nyamagabe: Abaturage basabwe kwita ku bwiherero nk’uko bita ku mubiri wabo

    November 19, 2024

    Indwara ya diyabete umwana ashobora kuyandura umubyeyi we akimutwite

    November 14, 2024
    Stay In Touch
    • Facebook
    • Twitter
    • Instagram
    • YouTube
    • LinkedIn
    • WhatsApp
    Demo
    © 2025 IshamiNews Magazine. All right Reserved.
    • Irembo
    • Amakuru
    • Imikurire
    • Uburenganzira
    • Abo Turibo

    Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.

    Go to mobile version