Ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) bugaragaza ko buri minota ibiri haba hapfuye umugore umwe utwite cyangwa ubyara, ni ukuvuga ko ku munsi abagore barenga 800 ku Isi bapfa batwite cyangwa babyara bazize impamvu zashoboraga gukumirwa.
Iyo umubyeyi apfuye amahirwe yo kubaho y’uwo yari atwite cyangwa yabyaraga na we aba ari make, kuko ari ku kigero nibura cya 37%, ni ho havuye imvugo ivuga ko “iyo umubyeyi apfuye abyara, ahazaza haba hapfanye na we.”
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin yavuze ko mu guhangana n’ikibazo cy’igwingira mu bana u Rwanda rwatangiye gukoresha uburyo buzwi nka Antenatal Multiple Micronutrient Supplement (MMS), aho bagore batwite bahabwa ikinini kirimo vitamini n’imyunyu ngugu bigera kuri 15, mu rwego rwo kubongerera amahirwe yo kubyara abana badafite ikibazo cy’igwingira.
Yabitangarije mu Ihuriro rizwi nka ’Goalkeepers’ ritegurwa n’Umuryango Bill & Melinda Gates Foundation, yabereye i New York ku wa 23 Nzeri 2024, mu gihe muri uwo mujyi hanateraniye Inama ya 79 y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Goalkeepers ni ihuriro mpuzamahanga rihuza abantu baharanira impinduka, rikaba rifite abanyamuryango baturuka mu bihugu bitandukanye kandi bakora imirimo itandukanye, barimo abayobozi bakiri bato ndetse n’abamaze kumenyekana, baharanira impinduka zigendanye n’umuco, imirimo, n’inyungu zitandukanye.
Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko mu myaka 20 ishize, “umubare w’abagore bapfaga babyara wageraga ku 1000 muri buri bagore ibihumbi 100 babyaraga, uyu munsi iyo mibare yaragabanyutse igeze hafi ku bagore 200, ariko kuri twe ibyo ntibihagije kuko ubwo ni ubuzima bwinshi bukihatakarira.”
Yavuze ko hari intambwe ikomeza guterwa mu kugabanya umubare w’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka, ariko ko ubuzima bwabo bukwiye gukomeza kwitabwaho na nyuma yo kuvuka, kugira ngo abana bagire ubuzima bwiza ntibagwingire.
Ati “Yego twagabanyije umubare w’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka, ariko dutekereza no ku bana bashobora kuba bagiye kuba mu buzima batabona intungamubiri zihagije, hanyuma ubwonko bwabo ntibukure nk’uko bikwiriye,”
“Muri Afurika haracyari umubare munini w’abana bagwingira, abandi benshi bapfa batagejeje imyaka itanu, ni mu gihe hari abandi bakura ariko bakagerwaho n’indwara zitandura, ubwonko butagaburirwe neza ntibukura, kandi abo ni bo hazaza h’umugabane wacu n’Isi muri rusange, tugomba rero kubarinda.”
Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko hari ibyakorwaga mu kwita ku buzima bw’ababyeyi batwite n’abana bavuka mu guhangana n’igwingira ariko ko bitari bihagije, ari yo mpamvu u Rwanda rwabaye mu bihugu bya mbere byatangiye gukoreshwamo uburyo bwa MMS.
Ni igitekerezo, Dr. Nsanzimana avuga ko cyashibutse mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye umwaka ushize, ahaganiriwe ku kibazo cy’igwingira mu bana ndetse n’uburyo bwo kugishakira umuti mu buryo bwihuse, ari byo byatumye ubwo buryo bwatangiye gukoresha mu Ntangiriro z’uyu mwaka.
Yagize ati “Aho ni ho twatekereje ko ibinini twatangaga bitari bihagije, dutangira gukoresha uburyo bwa MMS, bwo guhuriza hamwe intungamubiri 15 zigizwe na vitamini n’imyunyu ngugu mu kinini kimwe gito, twizeye ko buzaba igisubizo,”
“Kugeza ubu abagore bamaze guhabwa ibi binini bageze ku 50,000, twahereye mu turere twari twibasiwe cyane n’igwingira, gusa dufite intombero yo kugera mu turere twose.”
Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko n’ubwo ibyo binini bitaratangira kuboneka ku bwinshi, bifuza ko buri mugore utwite yabasha kugerwaho na byo, kuko byagaragajwe na siyansi ko ari uburyo bwizewe kandi bukora, ati “kutabikora vuba rero ni ukutabanira abo babyeyi n’abana.”