Ni ubukangurambaga bwatangirijwe mu murenge wa Muko mu kagari ka Rebero.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage MBONYINTWARI Jean Marie Vianney yagarutse ku nsanganyamatsiko igira iti: “Turwanye imirire mibi turengere umwana”, ashimira abaturage uburyo bitabiriye ari benshi avuga ko kwita kuri ubu bukangurambaga atari amagambo ahubwo ari ibikorwa.
Yibukije kandi ko agashya ka “DUHURIRE MU ISIBO, N’INGOGA”, ari inzira y’ubu bukangurambaga. ati”Twitabira twese ibikorwa biteganijwemo birimo kubaka uturima tw’igikoni, gupima abana, kwitabira ingombonezamikurire, ubukangurambaga mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibindi.
Mu bikorwa byakozwe none harimo gutera imboga mu murima w’igikoni, kugaburira abana indyo yuzuye no kubaha amata, ibi byose bikaba ari bimwe mu bikorwa byo kwereka abaturage ibigize imirire myiza mu rwego rwo kurandura indwara ziterwa n’imirire mibi iganisha ku igwingira.