Close Menu
Kura Ujy'ejuru KibondoKura Ujy'ejuru Kibondo
    What's Hot

    MU MAFOTO- Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana barenga 300 bizihizanya iminsi mikuru

    December 21, 2024

    Gicumbi: Hatangijwe icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku mirire no kurengera umwana

    November 26, 2024

    Nyamagabe: Abaturage basabwe kwita ku bwiherero nk’uko bita ku mubiri wabo

    November 19, 2024
    Facebook X (Twitter) Instagram YouTube WhatsApp
    Facebook X (Twitter) Instagram YouTube WhatsApp
    Kura Ujy'ejuru KibondoKura Ujy'ejuru Kibondo
    Demo
    • Irembo
    • Amakuru
      • Mu Rwanda
      • Mu Mahanga
    • Imikurire
      • Umwana wasamwe
      • Umwaka wa mbere
      • Umwaka wa Kabiri
      • Atangiye ishuri
    • Uburenganzira
      • Amazina
      • Irangamimerere
      • Ubuzima
    • Imirire
      • Umubyeyi utwite
      • Umwana uvutse
      • Umwana ucutse
    • Abana n’Ibidukikije
      • Imihindagukire y’ikirere
    • Kuba umubyeyi
      • Umubano
      • Imikino
      • Gusoma
    • Impuguke
      • Ubushakashatsi
    • Utuntu n’Utundi
    Kura Ujy'ejuru KibondoKura Ujy'ejuru Kibondo
    Home»Amakuru»Ubuzima bugoye bw’abana babyarwa bakanarerwa n’abagore bicuruza
    Amakuru

    Ubuzima bugoye bw’abana babyarwa bakanarerwa n’abagore bicuruza

    IshamiNewsBy IshamiNewsSeptember 30, 2024No Comments1 Views
    Facebook Twitter Pinterest LinkedIn WhatsApp Reddit Tumblr Email
    Share
    Facebook Twitter LinkedIn Email WhatsApp

    Abana babyarwa n’Abagore bakora umwuga wo kwicuruza bavuga ko uburere bahabwa bubakururira mu ngeso mbi, bakemeza ko ubwo buzima babamo ntawubwitaho.

    Hari abana b’abakobwa n’abahungu bari mu kigero cy’imyaka 8 na 15 bo mu turere twa Rwamagana na Kayonza bafite ba nyina bakora umwuga wo kwicuruza (ibizwi nko kujya gutega, cyangwa se abakora uburaya) baganiriye n’umunyamakuru wa Muhaziyacu bamubwira imibereho yabo n’agahinda baterwa n’ibyo bakorerwa na ba nyina mu maso yabo.

    Demo

    Muri iyi nkuru ku bw’umutekano w’abana amazina akoreshwa muri iyi nkuru si ayabo bwite.

    Ubuzima bugoranye kuva umwana akivuka

    Bamwe muri aba bana n’ababyeyi babo bemeza ko umwana wabyawe n’umugore wicuruza ku muhanda agira ubuzima bugoranye cyane kuva akivuka.

    Umwe muri aba bagore bicuruza ufite umwana w’uruhinja rw’amezi ane, yagize ati: “Nta kandi kazi nkora icyanjye ni ukujya guhiga (gushaka abagabo); nka saa moya z’umugoroba ntunganya umwana neza, akonka nkamukarabya ubundi nkafunga inzu musizemo nkajya guhiga, iyo bigeze nka saa tanu z’ijoro ngaruka kureba uko ameze nkamuhindurira, urabyumva nawe nsanga yarize yahogoye, nkongera nkamusiga nkagenda.”

    Abajijwe niba aba yumva nta bwoba afite mu magambo make yagize ati: “Abana b’indaya ni abakomando bararira bakihoza, buriya nyuma y’imyaka itatu amarira yose aba yaramushizemo ntakiba kikimuriza.”

    Teta ni umwana ufite imyaka 12, avuga ko atazi se umubyara, ndetse ko nyina amaze kubyara abandi bana babiri bose badahuje se, yagize ati: “Ubu umeze nk’imwana wirera, nta muntu numwe uba ukwitayeho, njye mama anywa inzoga n’itabi, buri munsi mu rugo haba hari abagabo baje kumureba, kandi tuba mu nzu y’icyumba kimwe na salo, hari ubwo haza abagabo umwe bakajyana mu cyumba bagafunga yavayo hajyayo undi, hari n’ubwo tutaryama bari muri ibyo, twarabimenyereye kuko yatubwiye ko aba ashaka amafaranga yo kudutunga.”

    Aba bana bemeza ko ibikorwa by’ababyeyi babo bituma n’abo birirwana cyangwa abo bigana bazi ubuzima bwabo babibacyurira.

    Kaneza yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, yagize ati: “Abahungu twigana umwe yigeze gushaka kuntereta ndabyanga, arangije arambwira ngo n’ubundi se ndabyangira iki ko na mama ari indaya, ngo ubwo nanjye ndashaka kumuca amafaranga.”

    Yemeza ko ibi bifite imvano kuko hari abandi bana azi babyarwa n’abagore bicuruza, nabo baba bumva ari wo mwuga bazakora, yakomeje agira ati: “Ubuzima bwacu buba bugoranye, n’iyo umugabo yaza akagukora ku mabere mama wawe akureba arakwihorera, akumva ko ahubwo ukwiye gusekera abo bagabo ngo bataza gutaha barakaye.”

    Undi mugore wicuruza witwa Mutoni yagize ati: “Ubuzima bwacu n’abana ntibuba bworoshye, icyo ndeba ni uko babona ibyo barya, bakabona amafaranga y’ishuri n’ibikoresho; ibyo birampagije, kandi aho mbikura nabo barahazi, iyo ntagiye ubwo baba babizi ko baburara.”

    Uyu mugore avuga ko uburere bw’abana no kubakurikirana atabibonera umwanya kuko buri saha aba yibaza icyo abana be baza kurya, ibyo bituma yakora igishoboka cyose akabona amafaranga.

    Abakora umwuga wo kwicuruza mu byaro ho biba bikomeye kuko no kuhagira izo mpinja batabikora, uwitwa Musaniwabo Chantal yagize ati: “Mu cyaro ni ibisanzwe kuhagira umwana biragoranye, iyo nabonye amafaranga yo kwigurira ibyo kurya ubwo nibwo ngura isabune, hari ubwo iyo sabune nayo ibura wagiye ku kabari abagabo bakakugurira inzoga gusa ugatahira ibyo.”

    Aba bo bavuga ko abana babo batajya babasiga aho batuye, ahubwo birirwa bazengurukana nabo mu tubari.

    Bigishwa ingeso mbi bakiri bato

    Aba bana babyarwa n’abagore bicuruza bemeza ko ubuzima babamo burangwa n’ingeso mbi zose ishoboka; ubusinzi, ubwomanzi, ubujura, gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge, urugomo, kutubaha no kwigomeka.

    Urugero rumwe rw’izi ngeso ruvugwa n’umwana witwa Muhoza, yagize ati: “Hari ubwo murumuna wanjye yigeze kuva ku muhanda anyuze mu twatsi turi iruhande rwo mu rugo abona igitenge cya mama gisa nk’igitwikiriye, yaraje arabitubwira tugiye kureba dusanga ari kumwe n’umugabo bari mu byabo, mukuru wacu washatse kugira icyo amubaza mama yaramubwiye ngo namushinguke hejuru.”

    Undi mwana w’umuhungu we yagize ati: “Iyo mama yazanye n’umugabo usa neza arampagara akamunyereka, iyo hashize nk’iminota 10 binjiye mfata igiti nkakurura imyenda ye nkakuramo ibyo afite nkajya kubihisha wa mugabo yataha nkabizanira mama.”

    Kunywa inzoga n’itabi byo babyiga hakiri kare kuko n’ababyeyi babo badatinya kubibaha, umwe muri aba bagore ni Kaneza yagize ati: “Inzoga ni ibintu bisanzwe kandi umwana uyibashije arayinywa da ko ntamubuza se! Nanjye sinzi uko nazinyoye utabasha kwicunga ibyo biramureba, icyo ntatuma anywa ni urumogi.”

    Hari umwe mu bakozi bo mu kabari k’i Rwamagana, ashinzwe umutekano, yemeza ko hari umwana na nyina baciye muri ako kabari kuko bakarwaniramo bapfuye abagabo, yagize ati: “Uwo mukobwa na nyina iyo baje mu kabari bateza akavuyo bakarwana bapfuye abagabo, twafashe icyemezo ko badashobora kuzongera guhurira mu kabari kacu.”

    Ababazi neza bemeza ko uyu mukobwa na nyina babana mu nzu imwe, akazi ko kwicuruza umwana yagatojwe na nyina.

    Uko izindi nzego zibona iki kibazo

    Umunyamakuru wa Muhaziyacu yegereye bamwe mu banyamategeko, abayobozi mu nzego z’ibaze, imiryango itari iya leta ikorana hafi n’abagore bicuruza, aba bose bafite uko iki kibazo bakibona.

    Nzayizera Rodrigue ni umwarimu wa kaminuza wigisha amategeko, yemeza ko ikibazo cy’aba bana gisa nk’ikigoranye, aha havugwaga ku kurengera uburenganzira bw’abana basigwa na ba nyina no kubatoza ingeso mbi, yagize ati: “Mu rwego rw’amategeko bigaragaye uyu mubyeyi ashobora gukurikiranwaho guhohotera umwana, ariko aha haza ubushishozi bw’umunyamategeko, kuko uko washyira imbaraga ku kumukurikirana nibwo waba uri kurushaho gushyira wa mwana mu buzima bubi, kuko nyina akubwira ko ibyo akora byose abikora mu nyungu z’umwana aba agira ngo amuhahire.”

    Icyo kwigisha abana kwiba umunyamategeko avuga ko nta ngingo n’imwe ihari ihana icyo cyaha, igihanirwa ni ukwiba.

    Uyu munyamategeko avuga ko amategeko abereyeho ingingo eshatu, guhana, gutinyisha no kurinda cyangwa gusubiza.

    Umuyobozi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (GMO) Rwabuhihi Rose yemeza ko ikibazo cy’aba bana kidakwiye kureberwa ku ruhande rumwe, ati: “Kuki abo bana babazwa ba nyina gusa ntibafite ba se bababyaye? Uvuga ku burere bwabo hashakwe na ba se nabo bamenyekane babazwe inshingano ku bana babo, hakwiye kuvugururwa itegeko rirebana n’Indezo.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Harerimana Jean Damascéne yemeza ko mu karere bafasha abari muri uyu mwuga wo kwicuruza kureba uko bawuvamo, no kwigishwa uko baziga kwibeshaho nyuma yo kuva mu mwuga wo kwicuruza.

    Aba bayobozi bavuga ko ubuzima bw’aba bana na ba nyina bukwiye gukurikiranwa by’umwihariko, umubyeyi bigaragaye ko atita ku nshingano ze za kurera umwana neza akaba yabihanirwa nkuko byemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Dr Nyirahabimana Jeanne.

    Umuyobozi wa Reseau des Femmes Uwimana Xaveline, nk’umwe mu miryango ikorana hafi n’abagore bakora umwuga wo kwicuruza, kuri iyi ngingo agira ati: “Uburere ni ikintu gikomeye cyane kuko icyo umwana azaba agikura mu burere yahawe n’umubyeyi, iyo hari umubyeyi utitwara neza nka bariya bicuruza birasaba ko nk’ubuyobozi buba hafi ya bariya bana.”

    Akomeza avuga ko iki kibazo gikwiye guhagurukirwa n’inzego za leta n’abafatabikorwa babo bakakitaho by’umwihariko, ikindi asaba ni uko aba babyeyi nabo bakwiye kwemera amasomo bahabwa yo kuva muri uyu mwuga mubi, bagashyirwa mu matsinda abafasha kwiyubaka.

    Yagize ati “Bakwiye kubyemera kuko imyitwarire bafite ishobora kugira ingaruka ku bana babo, aho bariya bana bakura babona imyitwarire ya ba nyina itari myiza, tutabafatiye bugufi birashoboka ko bariya bana bagira imyitwarire babona kuri ba nyina.”

    Umunyamakuru wa Muhaziyacu yashakishije gahunda ihamye yihariye kuri iki kibazo muri utu turere twombi ntiyayibona, ndetse n’abafatanyabikorwa bakorana n’aba bicuruza bazwi ku izina ry’Indangamirwa ntaho bita ku kibazo cy’uburere bw’abana b’indangamirwa usibye wenda kubagenera ibikoresho by’ishuri no gufasha ba nyina kwivuza.

    Umuyobozi wa Reseau des Femmes Uwimana Xaveline
    Umuyobozi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (GMO)

    Share. Facebook Twitter Pinterest LinkedIn Tumblr Telegram Email
    IshamiNews
    • Website
    • Facebook
    • X (Twitter)
    • Instagram
    • LinkedIn

    IshamiNews is an online media publication established in 2024, primarily focused on providing information on parenting, with a particular emphasis on early childhood development and child rights.

    Related Posts

    MU MAFOTO- Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana barenga 300 bizihizanya iminsi mikuru

    December 21, 2024

    Gicumbi: Hatangijwe icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku mirire no kurengera umwana

    November 26, 2024

    Nyamagabe: Abaturage basabwe kwita ku bwiherero nk’uko bita ku mubiri wabo

    November 19, 2024
    Leave A Reply Cancel Reply

    Kwamamaza
    Demo
    IZAKUNZWE

    Kamonyi: Hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya imbasa abana bato bahabwa urukingo

    October 24, 202414

    Ibyo wamenya ku ndwara y’Umuhondo ikunze kwibasira abana bakivuka

    September 30, 20248

    Umwana uri mu nda atangira gucurama ryari?

    August 15, 20236

    BPR Bank Rwanda Plc yafunguye icyumba cy’umubyeyi kizafasha ababyeyi bonsa bahakora

    November 9, 20244
    SOMA N'IYI
    Amakuru

    MU MAFOTO- Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana barenga 300 bizihizanya iminsi mikuru

    By IshamiNewsDecember 21, 2024

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2024, Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame,…

    Gicumbi: Hatangijwe icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku mirire no kurengera umwana

    November 26, 2024

    Nyamagabe: Abaturage basabwe kwita ku bwiherero nk’uko bita ku mubiri wabo

    November 19, 2024

    Indwara ya diyabete umwana ashobora kuyandura umubyeyi we akimutwite

    November 14, 2024
    Stay In Touch
    • Facebook
    • Twitter
    • Instagram
    • YouTube
    • LinkedIn
    • WhatsApp
    Demo
    © 2025 IshamiNews Magazine. All right Reserved.
    • Irembo
    • Amakuru
    • Imikurire
    • Uburenganzira
    • Abo Turibo

    Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.

    Go to mobile version