Mu nkuru zatambutse twarebeye hamwe imikurire y’umwana kuva avutse kugeza yujuje umwaka, twongera kurebera hamwe imikurire ye hagati y’amezi 12 na 15, ndetse tubona hagati y’amezi 15 na 18. Izo nkuru zose wazisoma.
Uyu munsi reka noneho turebere hamwe imikurire y’umwana hagati y’amezi 18 na 24 ni ukuvuga kuva yujuje umwaka n’igice kugeza yujuje imyaka ibiri.
Amarangamutima
Muri iki kigero umwana atangira kumenya kugaragaza ibyiyumviro bye nk’uburakari, kwivumbura, ishavu, isoni, inarijye ndetse no gutangara. Ndetse kenshi usanga kubimukuramo bigorana, ariko nyine nk’umubyeyi usabwa kubyitwararika. Umwana ku mezi 18 ubona asigaye yigunze iyo umusize ndetse ukabona ashaka kugukurikira ariko ku myaka 2 biba byatangiye kugabanyuka kuko aba ashaka ubwisanzure mu rungano.
Ubumenyi
Guhera ku mezi 18 umwana aba atangiye gushaka kwifasha buri kintu akenye. Kwitamika, kwiyambura no kwiyambika, kwijyana aho ashaka n’ibindi. Aba atarabasha kwiyambika no kwiyambura ariko nk’amasogisi, ingofero, inkweto biba bimworoheye kubyikuramo.
Muri iki kigero umwana aba amaze kumenya kuvuga ko akeneye kwituma cyangwa kunyara gusa kuri bamwe bitangira na mbere.
Gukina no kwigana
Aha umwana atangira kwigana bimwe mu bikorwa bya buri munsi abona mukora. Uzabona afashe umwenda akorope, afate akajerekani ajye kuvoma, abahungu niho batangira kubaka amazu n’ibindi bikinisho naho abakobwa bagatangira guheka abana. Aha aba akunze kuba hamwe na bakuru be gusa ukabona ko Atari gukora nk’ibyabo, ahubwo we yibereye mu bye.
Kuvuga
Guhera ku mezi 18 umwana usanga byibuze amenya amagambo 2 mashya buri cyumweru. Ijambo amenye usanga arivuga umunsi wose ndetse akanarivuga ahatari ngombwa. Uko akura agenda yongera amagambo kugeza ubwo buri munsi yunguka ijambo rishya, akamenya gukora interuro zuzuye. Ibice by’umubiri we agenda abimenya cyane cyane ibivugwa kenshi nk’intoki, amaguru, umutwe, amaso, …usanga atangiye kwigana amajwi y’amatungo mworoye cyangwa inyamaswa aba yumva.
Aba atangiye gusobanukirwa interuro itegeka, isaba, ibuza. Kandi ibyo avuga birushaho kugenda byumvikana
Kugenda
Kuri iki kigero umwana wakuze neza aba abasha kwirukanka metero nkeya, ashobora kuzamuka ingazi nkeya no kuzimanuka. Aba ashobora gutera umupira, kuwufata no kuwujugunya n’intoki. Ni byiza ko mu gihe ufite umwana wo muri iki kigero wigiza kure ibishobora guteza akaga kuko umusiga mu cyumba ukabona agusanze hanze.
Muri iki kigero kandi:
• Umwana aba azi gusaba ngo umwongere cyangwa kuvuga ko yahaze
• Aba azi kukwigana buri kimwe ukoze
• Aba azi kwiyicaza mu gatebe ke
• Aba ashobora kwijyana kuri pot
• Ashobora guterura ikintu akakikuzanira
• Atangiye kumenya gukoresha ukuboko kumwe kurenza ukundi
Gufasha umwana mu mikurire ye
Nk’umubyeyi hari ibyo usabwa kwitaho no gukora ngo ufashe umwana mu mikurire ye ya buri munsi.
Twavuga ibikurikira:
• Ba hafi ye. Igihe ari gukina, mufashe kwiremamo icyizere kandi abashe kuvumbura no guhanga udushya. Bizamufasha kubona ko ashoboye kandi bizamugirira neza ahazaza he
• Mureke akine n’abandi bana. Ibi bituma abasha gushaka inshuti kandi akamenya gusabana, kwihangana. Nubwo muri iki kigero aba yumva byose ari ibye, ntibikakubuze kumureka ngo abe kumwe n’abandi, niho azamenyera ko hari ibye bwite, ibyo afatanyije ndetse n’iby’abandi
• Akantu kose abashije kugeraho mushimire kandi umutere akanyabugabo. Wamukomera amashyi, wakoresha amagambo yo kumucyeza, bituma yumva akunzwe kandi ari akagabo.
• Ganira na we. Vuga ikintu asubiremo, cyangwa we akivuge usubiremo. Niba avuze ati mama amata. Wowe subiramo uti urashaka ko mama aguha amata? Bituma amenya gukora interuro zuzuye kandi byongera ubusabane. Aha niho azigira gutandukanya amabara, ingano, uburemere, …
• Komeza kumusomera igitabo kandi bibe byiza kirimo ibishushanyo kandi kiri mu rurimi kavukire cyangwa rukoreshwa cyane aho muri. Utangire kumwigisha uturirimbo tw’abana.
Nk’umubyeyi
Rimwe na rimwe ushobora guhugira mu kurera umwana nuko wowe ukibagirwa kwiyitaho.
Ndetse hari n’igihe agutesha umutwe ukumva urarambiwe ndetse ukaba wacika intege. Nyamara ibuka ko ari wowe cyitegererezo cye, ugaragaze ubugabo n’ubutwari, azakwigiraho.
Ni ryari wajya kwa muganga?
Mu mikurire y’umwana hari ibyo uba ugomba kwitaho kugirango nubona bitari kugenda uko bikwiye wihutire kumujyana kwa muganga.
Kureba, kumva no gusabana.
Uzajyane umwana kwa muganga igihe cyose ubona:
• Atabasha kumva no kureba neza ibintu
• Nta jambo na rimwe abasha kuvuga
• Atabasha gutunga urutoki, cyangwa gukoresha ibindi bimenyetso
• Atabasha gukora bimwe mu byo abwiwe
Imyitwarire no gukina
Uzajye kwa muganga igihe cyose umwana wawe muhuza amaso ntiyishime, adashaka kuguhobera cyangwa atagaragaza na gato amarangamutima
Gukoresha ingufu
Mu gihe umwana wawe:
• Atarabasha kugenda kandi nta bumuga afite
• Atabasha no guterura ikintu kitaremereye
All reactions:
16