Umusemburo ukorwa umwana akimara kwirema nyuma yo guhura kw’intanga ngabo n’ingore ushobora kuba ari wo utera iseseme no kuruka ku bagore benshi iyo bamaze gusama nk’uko ubushakashatsi bwabigaragaje.
Abagore bari hagati ya barindwi n’icumi batwite, bafatwa n’iseseme no kuruka ndetse kuri bamwe ibi bimenyetso bishobora kubagiraho ubukana.
Ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe bigatangazwa mu kinyamakuru, Nature, bugizwemo uruhare n’abahanga bo muri Kaminuza ya Cambridge n’abo muri Ecosse, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Sri Lanka, byagaragaje ko ubwo bubabare bukomeye cyangwa bworoshye buterwa n’umusemburo ukorwa kubera umwana uri mu nda uzwi nka ’GDF15.’
Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko igipimo cy’iseseme no kuruka umugore agira mu gihe cyo gutwita bifitanye isano itaziguye n’ingano y’imisemburo ya GDF15 ikorwa n’igice umwana aherereyemo ikoherezwa mu maraso.
Ibi ngo biganisha ku kubona umuti kuko iyo uruhinja rugeze mu nda y’umugore rutuma hakorwa umusemburo ku rwego umugore ataba asanzwe amenyereye.
Umwe mu bagize uruhare muri ubu bushakashatsi wo muri Kaminuza ya Cambridge, prof. Stephen O’Rahilly yavuze ko “uko umugore yiyumvamo iyo misemburo bimuviramo kurwara ariko kumenya ibyo biraduha icyerekezo cy’uburyo dushobora kubihagarika.”
Dr Marlena Fejzo wo muri Université de Californie du Sud, na we wagize uruhare muri ubu bushakashatsi yavuze ko na we ubwe yagezweho n’ibyo bibazo.
Ati “Ubwo nasamaga, ntabwo nabashaga kumara umwanya ntarwaye. Ndizera ko ubu kuba tubashije kumva impamvu bizadufasha gushaka uko twagera no ku miti ifatika yo kubivura.”